Kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023 nibwo Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yatangaje ko yataye muri yombi HARERIMANA Joseph,uzwi nka 'Apotre Yongwe' akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya
Apotre Yongwe yakundaga kwiyemerera mu ruhame ko arya amaturo. Mu kiganiro yigeze kugirana na Yago TV show, yavuze ko gufunga umupasiteri wariye amaturo Bibiliya itabyemera.
Ndetse kandi yavuze ko hari umugore uba mu Bubiligi yatse amaturo maze amutegekera umugabo we wamucaga inyuma maze yajya kumuca inyuma bikanga.
VIDEWO: