Gusohorwa mu nzu kw'abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 10 2023 nibwo hakinwaga imikno y'umunsi wa karindwi wa shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere cy'abagabo, ikipe ya Kiyovu SC yatsinze Marine FC ibitego 2-1.

Ku ruhande rwa Kiyovu SC, ni ibitego byatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 23 na Mulumba watsinze ikindi ku munota wa 73 naho kimwe cya Marine FC cyatsinzwe na Mbonyumwami Thaiba ku munota wa 86 w'umukino.

Nyuma y'uyu mukino umutoza wa Kiyovu SC, Koukulas Petros yavuze ko abakinnyi abereye umutoza bari mu buzima bubi harimo ko bamwe batangiye gusohorwa mu mazu barimo.

Petros yagize ati 'Ntabwo nishimye kubera uko tubayeho mu ikipe, tubayeho mu buzima bugoye, abakinnyi banjye babaye intwari uyu munsi kubera ko turi guhura n'ibintu ntigeze mpura na byo mu buzima bwanjye. Kugira ngo baze bakine bitware gutya ni igitangaza. Nabashimira cyane.'

'Ibyo duhura na byo buri munsi biragoye cyane. Abakinnyi ntibafite aho kuba, turishyuza imishahara n'uduhimbazamusyi. Ako kuri Gorilla FC ndakeka bagiye kukaduha aka kanya.'

'Ntabwo twitoza bihoraho, muri week-end ntitwitoza kuko ibibuga biba byuzuye amakipe. Ndamutse mvuze ibibazo biri mu ikipe dushobora gusoza ejo mu gitondo kandi uwo mwanya ntawo dufite.'

'Rimwe na rimwe turitoza ubundi ntitwitoze, rimwe imyitozo iba ari myiza ubundi ntibe myiza, turagerageza gutanga ibyo dufite byose tukarushanwa n'amakipe afite byose, ndakeka turi gukora neza, abasore bari gutanga ibirenze ibyo bafite. Nta birenze nababaza.'

'Baratwizeza buri munsi, ndashimira ukwitanga bagira gusa dukurikiza gahunda ariko ngerageza kubaba hafi tugafatanya gusa sinamenya igihe twakomeza kubaho gutya kuko ibintu birakomeye cyane.'

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bafitiwe ukwezi k'umushahara bishyuza ubuyobozi ndetse n'ukwa kabiri kurabura iminsi mike ngo kuzure.

Nyuma y'iyi ntsinzi, ubuyobozi bw'ikipe bwatanze agahimbazamusyi kuri uyu mukino mu gihe hagitegerejwe ako ku mukino wa Gorilla FC Urucaca rwatsinze ku gitego 1-0 tariki 2 Ukwakira 2023.

Nk'uko byanditswe n'ikinyamakuru IGIHE, cyanditse ko hari bamwe mu bakinnyi bari ba Kiyovu Sports bari bacumbikiwe mu nzu za Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora iyi kipe basohowemo vuba na bwangu badahawe iminsi y'integuza.

Nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 2-1, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota 12, izakurikizaho kwakirwa na Polie FC tariki 20 Ukwakira.

Imikino y'umunsi wa karindwi yaraye ikinwe uko yagenze:

Bugesera FC 2-2 Gorilla FC

Gasogi United 0-1 Amagaju FC

Kiyovu SC 2-1 Marines FC

Sunrise FC 0-1 Etincelles FC

Uko imikino ikinwa kuri iki cyumweru:

AS Kigali vs Police FC

Musanze FC vs Rayon Sports

Etoile de l'Est vs Muhazi United

The post Gusohorwa mu nzu kw'abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/gusohorwa-mu-nzu-kwabakinnyi-kubura-aho-kwitoreza-bimwe-mu-bibazo-byugarije-kiyovu-sc-yaraye-itsinze-ikipe-ya-marines-fc-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gusohorwa-mu-nzu-kwabakinnyi-kubura-aho-kwitoreza-bimwe-mu-bibazo-byugarije-kiyovu-sc-yaraye-itsinze-ikipe-ya-marines-fc-2-1

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)