Hafi ya gatanya! Imijugujugu 8 yibasiye urugo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jay-Z na Beyoncé batangiye urukundo rwabo mu mwaka wa 2001 ariko ntibyamara kabiri, bakomeza gufatanya imishinga myinshi ijyanye n'umuziki mu myaka ya za 2000. Bombi bashyize umubano wabo ahagaragara mu 2004 nyuma baza gushyingiranwa mu bukwe bwihariye. Bakoze uko bashoboye bereka Isi ko bashoboye kubaka umuryango, bakira umukobwa wabo w'imfura muri 2012 bakurikizaho impanga muri 2017.

Nubwo inkuru y'urukundo rwabo yumvikanye mu matwi ya buri wese ariko Jay-Z na Beyoncé bagiye bahura n'ibibazo bitaboroheye kuko nta zibana zidakomanya amahembe. Kimwe n'andi macouples yose y'ibyamamare, aba nabo bahanganye n'ubwamamare n'igitutu cy'Isi yose yari ibahanze amaso.

Hamwe n'ibihuha byinshi byibasira abakinnyi ba Hollywood, ntabwo byorohera ibyamamare kugira agahenge mu rukundo rwabo. Nubwo aba bombi basezeranye kubana iteka ryose Isi yose ikabibona ariko ntibyabujije itangazamakuru gukomeza kubibasira. Hano hari ibibibazo 8 by'ingutu couple ya Jay-Z na Beyoncé babashije kurenga nk'uko tubikesha urubuga nickiswift.com:

1.     Jay-Z yakunze kumvikana avuga ko Beyoncé amurutisha akazi

Birazwi ko kuva  Beyoncé ari muto yakoze iyo bwabaga akagira byinshi byakanejeje ubuzima bwe yigomwa kugira ngo abashe kugera ku nzozi ze abe ari uwo ariwe uyu munsi Isi yose ihanze amaso.

Gusa Jay-Z hari indirimbo iri kuri album yasohoye mu 2006 yitwa 'Kingdom Come' yaririmbye yumvikanisha ko uyu muhanzikazi akunda akazi kumurusha. Aho agira ati: '"Ntabwo ntekereza ko ariko bikwiye kugenda, ariko akunda akazi ke kuruta uko ankunda kandi mvugishije ukuri, kuri 23 yanjye birashoboka ko nanjye nakunda akazi kanjye kuruta uko namukunze."

2.     Ikinyuranyo cy'imyaka 11 Jay-Z arusha Beyoncé

Bavuga ko nta cyatsinda urukundo nyakuri, ariko ikinyuranyo cy'imyaka iri hagati y'abashakanye biragoye kuyirengagiza. Beyoncé na Jay-Z baguye muri iki kibazo, kuko uyu muraperi arusha umugore we imyaka 11. Imyaka ni umubare ariko, kuko ntibyabuze guteza impaka zinyuranye muri rubanda. Kuri ubu, Jay-Z afite imyaka 53 mu gihe Beyoncé afite imyaka 42 y'amavuko.


Jay-Z arusha umugore we imyaka isaga 11

3.     Ibihuha bivuga ko Jay-Z na Beyoncé baba bahanganye mu bwamamare bwabo

Kuba aba bombi ari ibyamamare bikomeye, bihwihwiswa ko harimo ihangana hagati yabo kuko nk'uko tubikesha ikinyamakuru Page Six, amakuru avuga ko Jay-Z na Beyoncé bageza aho bashaka uburyo batandukana hatabayeho gatanya ngo biteze abantu.  

4.     Jay-Z yiyemereye ko yaciye inyuma Beyoncé

Muri kinganiro yagiranye n'igitangazamakuru, Jay-Z yemeye ko we na Beyoncé bifashishije umuziki wabo kugira ngo bivure ibikomere bahuriye nabyo mu rushako nyuma y'ikibazo yateje. Jay-Z yemeye uwitwa Becky gusa nubwo hari andi mazina nka Rita Ora, Rachel Roy, na Gwyneth Paltrow yagiye yumvikana mu buzima bwe, ariko bakanga kwivanga mu rushako rw'uyu muraperi.

5.Jay-Z na Beyoncé bagiye kwivuza ku batanga ubufasha ku  bashakanye 

Byari intambara itoroshye kuri Jay-Z na Beyoncé nyuma y'amakuru y'ubuhehesi bw'uyu muraperi. Nubwo ariwe nyirabayazana, Jay-Z yatangaje ko ariwe wafashe iya mbere mu kurokora urugo rwe.

Umuhanzi wa "Empire State of Mind" yakomoje ku bijyanye n'ubuvuzi we n'umugore we bagiye gushaka kugira ngo barusheho kugirana umubano mwiza mu kiganiro yagiranye na The New York Times.

Mu magambo ye yagize ati: "Mfite umugore mwiza ndetse yasobanukiwe ko ntari mubi kubera ibyo nakoze. Twakoze akazi katoroshye ko kujya kwivuza kandi turakundana, sibyo? Nishimiye umubyeyi n'umugabo ndiwe uyu munsi."

6.Havuzwe ko Beyoncé yakekaga ko Rihanna yaba afitanye umubano udasanzwe n'umugabo we

Nyuma y'uko hari imishinga itandukanye Jay-Z yagiye ahuriramo na Rihanna, Beyoncé yatangiye gukeka ko baba bamuca inyuma.

Abafana nabo babitije umurindi  batangira gukeka ko baba bakundana nyuma y'uko bakoranye indirimbo 'Umbrella' bashyize hanze mu 2007. Nubwo bakomeje gukorana n'izindi ndirimbo bikagaragara ko nta kidasanzwe kiri hagati yabo, byaravuzwe ko Beyoncé atigeze akura ijisho kuri Rihanna.

7.     Umuvandimwe wa Beyoncé yigeze kwataka Jay-Z

Iyi ntambara ni imwe ntambara zikomeye zabereye muri ascenseur(Asenseri) zabaye ku Isi. Nyuma ya Met Gala 2014, TMZ yabonye amashusho ya Beyoncé, umuvandimwe we Solange, na Jay-Z binjirira hamwe muri asanseri. Nyuma yaho gato intambara yaratangiye, Solange yibasiye Jay-Z maze amukubita inshuro nyinshi baza gukizwa n'abashinzwe umutekano.

8.     Bivugwa ko Beyoncé adakunda abagore biyegereza cyane Jay-Z


Beyonce ntakunda abagore biyegereza cyane umugabo we

Ntabwo Rihanna gusa ariwe Beyoncé yagizeho impungenge. Nk'uko amakuru aturuka ku nshuti ya hafi y'uyu muhanzikazi abitangaza ngo uyu muhanzikazi afuhira umugabo we cyane.

 Umukinnyi  wa Tiffany Haddish, inshuti ya Bey, yavuze ko hari ibirori yahuriyemo na Jay-Z mu 2018, maze umugore we akabegera gato kugira ngo yumve atekanye.

Mu myaka irenga 20 Beyoncé na Jay-Z bamaranye,  baravuzwe cyane kurenza uko umuntu yabitekereza. Kuri ubu, bafitanye abana batatu, Blue Ivy, wavutse mu 2012, n'impanga zabo Rumi na Sir  bavutse muri 2017.


Kuri ubu aba bombi bafitanye abana batatu


   



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135013/hafi-ya-gatanya-imijugujugu-8-yibasiye-urugo-rwa-jay-z-na-beyonce-135013.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)