Hagiye gutangwa ibihembo ku bantu nibigo bat... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bihembo ni ngaruka mwaka, kandi byitezweho ko bizagera ku rwego Mpuzamahanga mu rwego rwo kugaragaza ko ntawe ukwiye guheza abafite ubumuga muri sosiyete.

Imibare yo mu Ugushyingo 2021 ya Access to Finance Rwanda (AFR) igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hari abafite ubumuga basaga miliyoni imwe.

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2023, abantu baratangira kugaragaza abo bashaka ko bazahatana muri ibi bihembo bizatangwa tariki ya 1 Ukuboza 2023.

Byateguwe ku bufatanye n'Urugaga rw'imiryango y'abafite ubumuga, kurwanya SIDA no guteza imbere (VPHLS), Ihuriro ry'Imiryango y'Abafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, ikigo GIZ n'abandi banyuranye bagamije ubukangurambaga mu kurengera no kwita ku bafite ubumuga.

Umuyobozi wa Thousand Hills, Nathan Offo Ntaganzwa yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, ko ibi bihembo byateguwe mu rwego rw'ubukangurambaga no gushimira ibigo n'abantu bita cyane ku mibereho y'abafite ubumuga baba akazi.

Ati 'Intego ya mbere yo gutanga ibi bihembo ni ubukangurambaga mu kwita ku bafite ubumuga ku buryo buri wese abigira umuco, no gushimira ab'indashyigikirwa bagaragaje kwita kuri bo. Intego y'indi ni ugukuraho inzitizi bahura nazo mu kazi, tukagaragaza ko bakwiye amahirwe angana n'abandi.'

Yavuze ko muri rusange hazashimirwa inzego za Leta ndetse n'abikorera. Ibi bizakorwa mu rwego rwo kwereka n'abandi ko batangira urugendo rwo kwita ku bafite ubumuga kuko bafite ubumenyi n'imbaraga bibahesha kwisanga ku isoko ry'umurimo.

 Â Ã‚ Ã‚ 

Umuhuzabikorwa by'ubushakashatsi n'Ubuvugizi muri NUDOR, Twagiramana Euegene, we yagaragaje ibi bihembo bizaba umwanya mwiza mu bukangurambaga bwo kumvikanisha ko ari inshingano za buri wese mu kurengera no kwita ku bafite ubumuga.

Yavuze ati 'Ni byiza rero ko habaho uyu mwanya wo gukora ubukangurambaga kugirango abantu bamenye ko ubwo bushobozi abafite ubumuga babufite, icyo bakeneye ari uguhabwa ibyibanze kugirango ubwo bushobozi bwabo babugaragaze.'

Twagiramana yakomeje agira ati '[…] Turi muri iki gikorwa mu rwego rw'ubukangurambaga kurusha uko wavuga ngo wenda ni ikijyanye no gushimira n'ibindi bihembo byishimye. Ariko icya mbere ni uguhabwa iryo shimwe umutima-nama wawe ukumva ko hari icyo umaze gukorera koko! Nicyo cy'ingenzi dushaka gushimangira.'

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzahuriza hamwe inzego z'abikorera, inzego za Leta, abafatanyabikorwa banyuranye, itangazamakuru, abahanga mu ngeri zinyuranye n'abandi.

Buri wese ashobora kugaragaza ikigo cyangwa se umuntu ashaka ko azahabwa igikombe muri ibi bihembo ashingiye uko amuzi mu kwita ku bafite ubumuga. Akanama Nkemurampaka mu gutanga ibi bihembo kazaba gafite 70% y'amajwi, ariko kandi hari 30% azatangwa n'abatoye.

Ibi bihembo biri mu byiciro 2. Icyiciro cya mbere ni ibihembo bizahatanirwa (Competitive) ndetse n'icyiciro cy'abazashimwa byihariye (Special Recognition).

Icyiciro cy'ibihembo bizahatanirwa (Competitive Categories) harimo icyiciro cya 'Inclusive Private Education Champion Award of the year', 'Corporate Change Maker of the year', 'SME Change Maker of the year', 'Acessible Housing Award', icyiciro cy'umugabo w'umugabo (Male Entrepreneur with Disability of the year), icyiciro cy'umugore w'umwaka 'Female Entrepreneur with Disability of the year

Hari kandi icyiciro cy'umugabo wahanze udushya mu korohereza abafite ubumuga (Female Entrepreneur with disability of the year), icyiciro cy'umugore wahanze udushya mu korohereza abafite ubumuga (Female Innovator of the year), umunyeshuri wahanze ibishya mu korohereza abafite ubumuga (Student Innovator of the year), Ikigo cy'umwaka cyakoreye ubuvugizi abafite ubumuga (Disabiliy Advocate of the year).

Ibi bihembo kandi bihantanyemo icyiciro cy'umunyamakuru w'umwaka (Media Personality of the year Championing disability awareness) ndetse n'icyiciro cy'igitangazamakuru cy'umwaka cyateje imbere abafite ubumuga (Media Houses of the year Championing disability awareness).

Harimo n'icyiciro cy'Akarere kakoresheje neza ingengo y'imari igenewe abafite ubumuga (District of the year), icyiciro cy'ivuriro ryorohereje abafite ubumuga (Disability inclusive Private Healthcare Provider of the year), ikigo cy'imari cyorohereje abafite ubumuga (Disability inclusive Financial Institution of the year), hari kandi 'Community Disability Champion of the year'.

Ibyiciro 5 bizahabwa ibikombe ndetse n'amafaranga ni icyiciro cy'umugabo ufite ubumuga wigaragaje muri Sports (Sportsman of the year); icyiciro cy'umugore ufite ubumuga wigaragaje muri Sports (Sportswoman of the year), umuhanzi w'umugabo wakoresheje ijwi rye mu guharanira uburenganzira bw'abafite (Male Artist of the year), umuhanzi w'umugore wakoresheje ijwi rye mu guharanira uburenganzira bw'abafite (Female Artist of the year). Hazahembwa kompanyi ya transport yorohereje abafite ubumuga (Disability Inclusive Transport Compant of the year Award).

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2023 kugeza ku wa 12 Ukwakira 2023, abantu batandukanye baraba bari mu gikorwa cyo kugaragaza abo bashaka ko bahatana.

Kuva ku wa 12 Ukwakira 2023 kugeza ku wa 17 Ukwakira 2023, hazaba igikorwa cyo kumenyekanisha ibi bihembo mu itangazamakuru. Ni mu gihe amatora yo kuri internet azatangira ku wa 17 Ukwakira ageze ku wa 30 Ukwakira 2023.

Ku wa 2-3 Ugushyingo 2023 Akanama Nkemurampaka kazafata umwanzuro ku bagomba guhatana, ku wa 1 Ukuboza 2023 habe umuhango wo gutanga ibi bihembo. 


Hatangiye urugendo rwo guhitamo abantu bafite ubumuga bafite ibikorwa byivugira n'ibigo by'indashyikirwa mu guharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga 

Umuyobozi wa Thousand Hills, Nathan Offo Ntaganzwa yashishikarije ibigo by'ubucuruzi n'abikorera kudaheza abafite ubumuga

 

Umuhuzabikorwa by'ubushakashatsi n'Ubuvugizi muri NUDOR, Twagiramana Euegene, yavuze ko ibi bihembo bigiye kongera ikibatsi mu guhanira uburenganzira bw'abafite ubumuga 

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri UPHLS, Karangwa François Xavier, yavuze ko muri ibi bihembo ibyiciro bitanu ari byo bizahabwa ibihembo biherekejwe n'amafaranga

Umuyobozi Ushinzwe Tekinike muri GIZ, Dr. Ibrahim Ndagijimana agaragaza ibi bihembo bije bikenewe mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kuzamura abafite ubumuga mu byiciro byose by'ubuzima



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135031/hagiye-gutangwa-ibihembo-ku-bantu-nibigo-bateje-imbere-abafite-ubumuga-mu-rwanda-amafoto-135031.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)