Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo umuhanzi The Ben yataramiye Abarundi maze ari ku rubyiniro ararira ava ku rubyiniro amarira ari yose.
The Ben yarize ubwo yari ari kuririmba indirimbo amagambo 'Tsinda umwanzi' ari mu ndirimbo ye yise 'Ndaje'.
Abantu benshi bibajije igitumye arize gusa Alex Muyoboke usanzwe areberera inyungu z'abahanzi, yavuze ko The Ben yarijijwe n'uburyo hari abantu bashatse kumugirira nabi.
Muyoboke kandi yavuze ko The Ben na Bruce Melodie ari inshuti magara ndetse ko Melodie akwiye kubaha The Ben kuko yamutanze mu muziki.
Reba Video aho hasi: