Harimo nab'uyu mwaka! Abahanzi 10 bashya mur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva muri 2020 kugeza uyu munsi, hagiye haduka amaraso mashya muri Gospel, abahanzi bashya u Rwanda n'amahanga bitezeho impinduka ikomeye muri uyu muziki uhembura imitima ya benshi. Bamwe muri abo bahanzi batangiye baririmbana n'abandi nyuma baza guhitamo gufata icyerekezo cyo gukora ku giti cyabo, abandi byaje gutyo biyumvamo umuhamagaro wo gukorera Imana.

Bamwe muri abo bahanzi ni aba bakurikira:

1. Peace Hozzy


Paece Hosiana uamze kumenyekana nka Peace Hozy ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe gito mu muziki, unafite ibihangano bike ariko utanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwe mu bakobwa bafite impano mu muziki cyane ko yigeze no kuwiga mu ishuri ry'umuziki ryahoze ku Nyundo.

Yamenyekanye cyane mu baririmbyi bafasha umwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel nyarwanda, Israel Mbonyi. Kugeza uyu munsi, Hozy afite indirimbo ebyiri gusa, 'Uganze' na 'Ruhuka,' ihumuriza imitima y'abihebye. Yafashe icyemezo cyo kuririmba wenyine muri uyu mwaka nyuma y'igihe kinini abisabwa n'abatari bake.

2. Divine Nyinawumuntu


Nyinawumntu Divine ni umukobwa ukiri muto ufite impano idakwiye kwirengagizwa muri gospel nyarwanda. Amaze igihe gito muri muzika kuko yayinjiyemo muri Kanama 2022. Yatangiriye ku ndirimbo yitwa 'Mbeshejweho,' ariko muri uyu mwaka yashyize hanze indi ndirimbo ye ya kabiri yitwa 'Urugendo.' 

Divine, bigaragara ko afite impano, asanzwe ari umukristo w'Itorero ADEPR Muhima mu Mujyi wa Kigali. Kuwa 17 Gicurasi 2023 ni bwo yasinye amasezerano na kompanyi yitwa TFS (Trinity For Support) yiyemeje kumufasha mu muziki we nyuma yo kuenguka impano ye.

3. Grace Nyinawumuntu


Gace Nyinawumuntu umaze imyaka itatu gusa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni umwe mu mpano zitangaje u Rwanda rufite. Afite indirimbo nshya yitwa 'Mu Kivunge' ikunzwe n'abatari bake mu gihe kitageze ku kwezi imaze igiye hanze. 

Iyo, yaje ikurikira izindi afite zirimo 'Narakwiringiye', 'Ndamushima' n'izindi. Mu mezi atatu ashize, uyu muramyi yakoze igitaramo cye cya mbere cy'amateka yise 'Exceeding Love Live Concert,' cyitabiriwe n'abahanzi bakomeye.

4. Richard Zebedayo


Mahirwe Richard ukoresha amazina ya Richard Zebedayo yatangiye umwuga wo kuririmba ku giti cye indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu 2021. Ni umwe mu bakomoka kuri Zebedayo, barimo n'abafite amazina azwi muri gospel nyarwanda nka mushiki we bafitanye n'indirimbo, Diane Nyirashimwe [Diane Zebedayo]. Kuva atangiye kugeza ubu afite indirimbo ze ndetse n'iz'abandi bahanzi yagiye asubiramo.

5. Mwiza Zawadi


Mwiza Zawadi umaze imyaka ibiri muri uyu murimo, afite indirimbo eshanu zakunzwe cyane ku bw'ubutumwa bw'amashimwe no guhamya imirimo y'Imana buzumvikanamo. Uyu mukobwa ufite impano idasanzwe n'umuhate wo gukorera Imana ari no kwitegura igitaramo cye cya mbere yitiriye indirimbo ye ya mbere yise 'Imirimo Yawe Live Concert.' Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane harimo inshya afite yitwa 'Twarahuye,' Uhoraho, n'iyitwa 'Warakoze'.

6. Wilson


Wilson Nsabigaba, ni umusore mushya cyane mu miziki wo kuramya Imana kuko amaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yafatanije n'uwitwa Espe yitwa 'Ibyishimo Mporana'. Nubwo ariyo ya mbere ashyize hanze, ariko ni umwe mu baramyi bashya batanga icyizere b'abahanga haba mu mirimbire ye ndetse n'imihimbire ye.

7. Yvette na Yvonne


Aba bakobwa babiri ni impanga. Bahisemo gukorera Imana binyuze mu mwuga wo kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Aba nabo biyongereye ku rutonde rw'abahanzi bashya muri Gospel nyarwanda bakwiye guhozwaho ijisho. 

Kuva batangira kuririmba mu ntangiro z'uyu mwaka, bafite indirimbo ebyiri gusa harimo iyo bakoranye na Tresor Zebedayo yitwa 'Amen' hamwe n'iyabo ku giti cyabo yitwa 'Inzira yawe.' Ni abanyempano bidashidikanwaho, bakaba batanga icyizere mu muziki wa Gospel.

8. Rene na Tracy


Couple ya Rene na Tracy, yiyongereye ku yandi ma-couple akomeye muri Gospel nyarwanda mu ntangiro za Nzeri uyu mwaka. Rene Patrick na Tracy Agasaro bafite ubuhamya buryoheye amatwi, kuri ubu ni umugabo n'umugore. Mu minsi ishize, bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'Jehovah,' indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi. 

9. Maombi Muhoza


Maombi Muhoza watangiye kuririmba akiri umwana muto muri 2005, amaze umwaka urenga abikora nk'umwuga. Uyu muramyi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite indirimbo nshya ikomeje kunyura imitima ya benhi yise 'Amakamba,' yaje ikurikira izo yari asanganwe zirimo 'Humura' yahereyeho, 'Uhoraho', 'Iby'Imana Ikora' yafatanije na Bigizi Gentil n'izindi.

10. David Kega


David Kega, ni umwe mu baririmbyi bamenyekanye cyane muri korali ya El Shaddai. Yafashe umwanzuro wo kuririmba ku giti cye muri Gicurasi uyu mwaka. David ubusanzwe, asengera mu rusengero rwitwa Isoko Ibohora ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. 

Kugeza ubu, uyu muhanzi amaze gusana imitima ya benshi yifashishije indirimbo ze eshatu maze gushyira hanze zirimo Akabando, Yarabisohoje, na 'Aransanga' imaze amezi abiri isohotse. Aherutse gutangariza InyaRwanda ko ari gukora kuri album ye ya mbere yitwa 'Izuba Rya Nijoro,' izaba iriho indirimbo zibarirwa hagati za zirindwi n'umunani.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135606/harimo-nabuyu-mwaka-abahanzi-10-bashya-muri-gospel-nyarwanda-bakwiye-guhangwa-ijisho-135606.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)