Ishimwe Clement usanzwe ari nyiri Label yitwa 'Kina Music ' uzwi mu gutunganya umuziki yatomoye imitoma idasanzwe Umugore we Butera Knowless kuri uyu munsi we w'amavuko.
Yagize ati' Kuri iyi tariki ya 1 Ukwakira, umwamikazi yavutse, isabukuru kuri wowe rukundo,uri umugisha ku bakobwa bacu, njyewe ndetse ndetse n'abandi bantu bose bazengurutse iyi Si. Turagukunda cyane. Rero nagira ngo mwese mumfashe gutuma yiyumva nk'udasanzwe kuri uyu munsi. Isabukuru nziza na none rukundo'.
Ni amagambo aryoheye amatwi kandi yuje urukundo rukomeye ku bantu bigeze gukundanaho, kuko abamukurikirana bahise batangira kugaragaza ko hano muri aya magambo asize umunyu harimo ubusizi bukomeye ndetse bahita bakaboneraho gufatanya kwifuriza umwamikazi Butera Knowless isabukuru nziza.
Â