Hatoranyijwe abakinnyi 30 bazahagararira u Rwanda mu mikino y'Akarere ka Gatatu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation), ryamaze gutoranya abakinnyi 30 bazahagararira u Rwanda mu mikino y'Akarere ka Gatatu (Africa Aquatics Zone 3).

Ni nyuma y'ijonjora rya nyuma rigamije gutoranya abakinnyi bazahagararira Igihugu mu mikino yo Koga ihuza Ibihugu bigize Akarere ka gatatu (Africa Aquatics Zone 3), iteganyijwe kubera mu Rwanda hagati ya tariki 21 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2023.

Iri jonjora ryabereye kuri Pisine y'Ishuri rya Green Hills mu Mujyi wa Kigali, ryitabiriwe n'abakinnyi 88 bavuye mu makipe 10 agize iri Shyirahamwe. Iri ryasize hatoranyijwe abakinnyi 30 bahize abandi.

Aya makipe akaba ari; Aquawave SC, Cercle Sportif de Kigali, Cercle Sportif de Karongi, Rwamagana Canoe and Aquatics Sports, Gisenyi Beach Boys, Rubavu SC, Vision Jeunesse Nouvelle, Rwesero SC na Mako Sharks SC.

Uko ari 88, 58 barushanyijwe mu cyiciro cy'abagabo, mu gihe 30 barushanyijwe mu cyiciro cy'abagore. Boze Inyogo zirimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly stroke.

Haba mu bagabo n'abagore, barushanyijwe guhera mu cyiciro cy'abakinnyi bari munsi y'Imyaka 12 n'icyiciro cy'abakuru.

Iri jonjora ryakozwe kuri uyu wa 07 Ukwakira 2023, rije rikurikira iryabaye tariki ya 09 Nzeri 2023, iri rikaba ryaritabiriwe n'abakinnyi 128. Iri jonjora ryabaye mu kwa Cyenda (Nzeri), ryasize hatoranyijwe abakinnyi 88, aba nibo bakuwemo 30.

Ubusanzwe iri rushanwa ryari kuzabera mu gihugu cya Sudani, ariko bitewe n'ikibazo cy'Umutekano muke iki gihugu gihugu, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatatu mu mukino wo Koga, bwahisemo ko ryakakirwa n'u Rwanda, bitewe n'uko ari Igihugu gitekanye kandi giteza imbere siporo.

Umwaka ushize ubwo iyi mikino yaberaga i Dar es Salaam muri Tanzaniya, u Rwanda rwahagarariwe n'abakinnyi batanu bagizwe na; Dusabe Claude, Iradukunda Eric, Maniraguha Eloi, Nyirabyenda Neema, Ishimwe Claudette na Niyomugabo Jackson nk'umutoza.

Icyo gihe, U Rwanda rwegukanye Imidali itanu, rwakumuye muri Open Water 'Amarushanwa yo mu Mazi'.

Nyuma yo gutoranya aba bakinnyi, biteganyijwe ko bazatangazwa mu Cyumweru gitaha, bakazatangira Umwiherero biteganyijwe ko uzabera i Nyamata.

Inyogo zizogwa muri iyi mikino, zirimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly, mu gihe Intera ari Metero 50, 100, 200 na 400.

Akarere ka Gatatu k'Umukino wo Koga muri Afurika, kagizwe n'Ibihugu bya; Uganda, Ethiopia, Uburundi, Rwanda, Kenya, Sudani y'Epfo, Tanzaniya, Uganda, Sudan, Eritrea, Djibouti na Afurika y'Epfo.

Irushanwa ry'Akarere ka gatatu ryaherukaga mu Rwanda mu 2016, rikaba ryarabareye mu Karere ka Bugesera.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hatoranyijwe-abakinnyi-30-bazahagararira-u-rwanda-mu-mikino-y-akarere-ka-gatatu-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)