Kubera icyanga cyayo kirambagirizwa na benshi , Heineken irishimira isabukuru y'imyaka 150 imaze ifitanye umubano mwiza n'abakiriya bayo bamenye ibanga ryo guhashya inyota.
Inzoga ya Heineken yatangiye kwengwa bwa mbere mu mwaka wa 1873 yenzwe na Gerard Adriaan mu mujyi wa Amsterdam. Iyi nzoga yakomeje gukwira Isi yose imenya uburyohe bwayo
Bralirwa isanzwe yenga ikinyobwa cya Heineken mu Rwanda, yatangiye gukora mu mwaka wa 1957 ku butaka bw'u Rwanda ariko nyuma gato isanga abanyarwanda bakwiye icyanga cya Heineken ni uko mu mwaka wa 1971 igirana ubufatanye na Heineken.
Kugeza ubu, Heineken ikorera mu bihugu 190 byose byemeye gushyira imbere uburyohe bw'iki kinyobwa kinyura benshi.
Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza isabukuru y'imyaka 150 Heineken imaze, izakomeza gushyira imbere ibyifuzo by'umukiriya ndetse no guhurira mu birori byinshi hagaragzwa ubwiza bw'iki kinyobwa.
Uretse kumara inyota abantu, Heineken igira uruhare mu iterambere kuri iyi Si yose kubera abakozi ikoresha babona amafaranga abatunga n'imiryango yabo aho mu mwaka wa 2021 Heineken yakoreshaga abakozi 82,257.
Mu mwaka wa 2019, Heineken yenze litiro Miliyari 24.14 ikuramo Miliyari 23.894 z'Amayero mu mwaka umwe. Ibi byumvikansiha uburyo iki kinyobwa gikunzwe n'abantu bose ku Isi.Bralirwa ikaba iri mu nganda 16 zenga Heineken ku Mugabane wa Afurika.