Ku mugoroba wo kuri uyu kabiri, hirya no hino kuri sitasiyo za lisansi na mazutu muri Kigali hagaragaye umurongo muremure w'ibinyabiziga bishaka lisansi.
Kugira ngo umuntu abone lisansi, birasaba gutonda umurongo no gutegereza umwanya munini. Ibi bije nyuma y'uko RURA itangaje ibiciro bishya by'ibikomoka kuri Peteroli, aho lisansi yavuye ku 1,639 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1,882 Frw, naho mazutu litiro iva ku 1,492 Frw, ishyirwa kuri 1,662 Frw.
Ibi biciro bishya bizatangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023.