Ibi byaha byo Imana ibyanga urunuka ! Dore ibyaha byambere Imana yanga kurusha ibindi kandi abantu babikora baziko ari ibintu bisanzwe, abenshi iyo babikoze ntibajya bishinja icyaha kandi baba bakoze icyaha kirenze ibindi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byaha byo Imana ibyanga urunuka ! Dore ibyaha byambere Imana yanga kurusha ibindi kandi abantu babikora baziko ari ibintu bisanzwe, abenshi iyo babikoze ntibajya bishinja icyaha kandi baba bakoze icyaha kirenze ibindi.

Hari ibintu byinshi abantu bakora bikomeye ariko akenshi ugasanga bo babifata nk'ibisanzwe kandi biba ari ibyaha bikomeye.

1.Gutuka Imana : abantu benshi batuka Imana mu buryo butandukanye kandi nabo ubwabo batazi, akenshi hari ubwo abantu batuka Imana igihe bigize abahanga bashaka kujya impaka nyinshi ku Mana.

2. Gusenga ibigirwamana : iki nacyo ni icyaha Imana yanga urunuka. Gusa hari ubwo benshi ducyeka ko bagenzi bacu bafite izindi Mana ariko mu byukuri atariko kwemera kwabo ahubwo bafite ukundi bemera abandi bantu batazi, siko abo ubonanye amashusho bose baba bayasenga.

3. Kumena amaraso: numena amaraso ya mugenzi wawe, byakwanga byakunda nawe uzayaryozwa.

4. Kuvuga nabi abantu batabyaye cyangwa batabyara: bavandimwe bene data ndababwiza ukuri ko iki cyaha ari ikintu Imana yanga urunuka ndetse ababikora bazabihanirwa, niyo mpamvu rero nkugiriye inama yo kujya uhungira kure ibiganiro bivuga nabi abantu batabyaye.

5. Ubusambanyi: ubusambanyi bukorwa ku bwinshi ku isi hose mu rwego rwo guhaza irari ry'imibiri kandi nyamara ni icyaha gikomeye cyane.

 

Muvandimwe wowe uri gusoma ibi! inama nakugira irinde ibi byaha ndetse ushikame mu kwemera kwawe , singombwa ngo uhindagure amadini, uterere imisozi, wambuke inyanja ujya gushaka Imana, ahubwo wowe tera intambwe imwe gusa ubundi Imana izakwisangira.

 

Kandi ntugapfobye ukwemera kwa mugenzi wawe cyangwa ngo ushake kumwemeza ukwemera kwawe kuko nusenya ukwemera kumurimo ugashaka kumushyiramo ukwawe, ndakubwiza ukuri ko 99 % uzaba uri kumuroha mu nyanja utazabasha kumurohoramo. Gusa nubona ari mu buyobe uzamuyobore inzira y'ukuri.

 

 

 

 

 

 

 



Source : https://yegob.rw/ibi-byaha-byo-imana-ibyanga-urunuka-dore-ibyaha-byambere-imana-yanga-kurusha-ibindi-kandi-abantu-babikora-baziko-ari-ibintu-bisanzwe-abenshi-iyo-babikoze-ntibajya-bishinja-icyaha-kandi-baba-bakoze/?utm_source=rss=rss=ibi-byaha-byo-imana-ibyanga-urunuka-dore-ibyaha-byambere-imana-yanga-kurusha-ibindi-kandi-abantu-babikora-baziko-ari-ibintu-bisanzwe-abenshi-iyo-babikoze-ntibajya-bishinja-icyaha-kandi-baba-bakoze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)