Perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yahaye ubutumwa amakipe yo muri shampiyona y'u Rwanda ayibutsa ubushongore n'ubukaka bwa Gasogi United.
Mu kiganiro Rirarashe, KNC yavuze ko Gasogi United yitegura buri kipe yose ku rwego rumwe batitaye ngo ikomeye cyangwa iyoroshye.
Ati 'Ntabwo Gasogi United Ari iyo gushyira imbaraga mu kwitegura amakipe akomeye gusa, yagera ku yo abantu badafata nk'akomeye ikajenjeka, tugomba gufata amakipe yose kimwe kuko icyo dukeneye ni Amanota. Ibi kandi biranareba Abafana.'