Ibintu 8 byo kumenya mbere yo gutemberera i B... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ibintu 8 ukwiriye kumenya mbere yo gutemberera i Bujumbura:

1. Kwitwaza amadolali biguhesha amahirwe yo kubona amafaranga menshi y'u Burundi kuko aba akenewe ku isoko

Ufite amadolali asamirwa hejuru


Ibiciro byo muri hoteli bibarirwa mu madolali

Mu Bujumbura amafaranga afite agaciro kandi yabuze ku isoko ni amadolali. Ukigera mu mujyi hagati ku biro by'ivunjisha, usanga ufite amafaranga y'amanyarwanda nta muntu uyashamadukira. Ni kimwe n'andi mafaranga yose ntabwo afite isoko. Iyo ufite umuntu uvunja akumenera ibanga ko nuzana amadolali aza kukuvunjira neza.

Urugero witwaje amadoali 200 y'amerika uhabwa amafaranga y'amarundi ibihumbi 860. Birumvikana ko ushaka kujya kurya ubuzima ugatembera ku kiyaga cya Tanganyika ukaba wazenguruka umujyi wose ushobora kwitwaza amadolali 300 ni amafaranga y'amarundi asaga 1,290,000 Fbu. 

Mu gihe witwaje amafaranga y'u Rwanda uhabwa atangana nk'ay'uwajyanye amadolali. Urugero niba witwaje amanyarwanda ibihumbi 200 bakuvunjiye wahabwa amafaranga y'u Burundi angana 660,000 Fbu. Biragaragara ko amafaranga y'u Rwanda kuyitwaza ari igihombo nubwo nayo kuyavunja ngo uhabwe amadolali ari ikindi kiguzi kuko ukeneye amadolali $200 wishyura amanyarwanda 251,800 Frws (1$=1259 Frws). 

Niyo uganiriye n'umuvunjayi akubwira ko amanyarwanda biza kugorana kubona uyagura kandi ko amadolali aho waba uri hose aza kukwirebera. Muri make henshi mu hahurira abafite amafaranga menshi ifaranga rikoreshwa mu kwishyura ni amadolali. Muri hoteli usanga batemera amafaranga y'amarundi ahubwo bashyira imbere amadolali ndetse n'ibiciro biba biri mu madolali.

2. Kugura simakadi ya telefoni ukigerayo

Lumitel niyo ifite murandasi yihuta ikoresha 4G

Ukinjira mu mujyi ni ngombwa kugura simcard ya sosiyete zitanga serivisi z'ikoranabuhanga imbere mu gihugu kugira ngo ubashe kuvugana n'abo wasize iwanyu ariko ukoresheje WhatsApp kuko guhamagara bihenze kurusha kugura ibiryo. 

Urugero ushaka guhamagara umuntu wasize mu Rwanda ugashyiramo airtime ya 3000 Fbu muvugana amasegonda atarenze 7. Urumva ukeneye ko muvugana umunota wakoresha ari hejuru ya 15,000 Fbu. Nyamara Brochette nini yokeje neza igura 3500 Fbu birumvikana ko kurya bihendutse kurusha guhamagara hanze y'u Burundi. 

Niyo mpamvu uzasanga abenshi bahamagara bakoresheje WhatsApp kubera ko baba baguze murandasi kandi guhamagaza amafaranga asanzwe byagusigira ubukene. Biba byiza kwitwaza Pasiporo kuko Laisser Passer ntabwo bayikubaruraho simcard keretse ubonye umunyagihugu ugutiza simcard ukazayimusubiza utashye. Ku bijyanye na murandasi iracyari hasi cyane ku buryo i Burundi amakuru yaho uyasanga kuri Facebook kurusha izindi mbuga nkoranyambaga.

3. Aho ujya hose utega Tax, nta moto iba i Bujumbura


Iyo ikirori kirangiye udafite imodoka agenda n'amaguru


Udafite amikoro ahagije ukaba waramenyereye kujya mu bice bitandukanye bya Kigali ukoresheje moto, ugeze i Bujumbura wagorwa n'uburyo bwo kugenda. Bitewe n'amateka yaranze u Burundi mu 2015 ubwo hadukaga imvururu za politiki zashakaga guhirika ku butegetsi nyakwigendera Pierre Nkurunziza benshi mu bateraga ibisasu bagendaga kuri moto.

Akurira moto agiye guturitsa inyubako runaka cyangwa se kurasa abantu benshi bari hamwe. Kuva ubwo rero moto zaciwe mu mujyi ku buryo hakoreshwa Tax Voiture aho waba ugiye hose. 

Nk'uko i Kigali moto ubona ari nyinshi ni nako Taxi i Bujumbura ziba ari nyinshi kandi kuzitega agaciro kazo kenda kungana nka moto nuko haba ibibazo by'ibikomoka kuri peteroli ku buryo udatungurwa no kubona imodoka zitonze umurongo kuri sitasiyo zicuruza Essence na Mazout. 

Nibura amafaranga make ukoresha ufashe Tax ni 5000 Fbu ugiye ahantu wagereranya n'ahagendwa na 500 Frws hano i Kigali. 


Biba byiza kuba uri kumwe n'umurundi aho ujya hose kuko iyo ufashe Tax bakumva uri umunyarwanda bongera ibiciro. Niba wari kwishyura 10,000Fbu bongeraho 5000 Fbu kuko baba bazi ko ufite agatubutse. 

Icyakora aho kugurira ibyo kurya no kunywa ibiciro ni bimwe ntabwo baguhenda. Ubaye witwaje imodoka yawe byaba byiza kugenda wujuje Essence kuko mu masaha y'ijoro station zirafunga, ikindi kugura essence biragoye kuko mu gihugu bafite ikibazo cy'ibikomoka kuri peteroli.

4. Mu mujyi wose nijoro bazimya amatara

Uhereye ku mupaka wa Nemba, Gasekebuye, Douane werekeza i Bujumbura utungurwa no kubona ugenda mu muhanda utagira amatara. Ahari amatara naho usanga azimije. Ibi si inkuru ku basazwe bagenda n'abatuye i Burundi kuko no mu mujyi hagati amatara barayazimya. Ibi barabimenyereye ko amatara iyo bwije bayazimya.


Bujumbura ya Nijoro ntabwo iba yaka


Amata ku muhanda ntabwo aba yaka


Imodoka yawe idafite amatara wacanganyikirwa



Bujumbura ya nijoro kubona ahaka itara ni 'Mana mfasha'


5. Aho gufatira amafunguro henshi kurwana n'isazi ntabwo bitangaje!


Kuri iriya hene hari huzuyeho isazi


Brochette igura 3500 Fbu, ni 1000 Frws


Ziriya ni isazi zafashe ku ihene ibaze


Hoteli zifite inyenyeri haba isuku kuko bakira abanyamahanga. Hano ni muri Olivia Hotel yacumbikiye The Ben. Ifite inyenyeri 5

Usibye mu mahoteli akomeye ubundi ahandi kuba wakenera aho ujya kurira ka mushikake ntabwo utungurwa no gusanga kwihungura isazi nka kumwe inka yihungura umubu. Henshi mu ho Inyarwanda yagiye ishaka amakuru atandukanye wasangaga aho bafatira amafunguro huzuye isazi kabone nubwo haba ari ahantu hazwi cyane mu mujyi hose. 

Hamwe ubaza umuntu aho wafatira amafunguro akakurangira, ugatega tax nayo ikakujyana aho benshi bazi usanga aho akujyanye imbere aho bicara ari isazi, ku muryango ari isazi zituma. Ibi rero ku banyagihugu barabimenyereye ku buryo ubaye ufite umushinga wo kurwanya aya masazi wenda nk'umuti wayica cyangwa ubundi buryo byaba igitekerezo kiza cyo kurokora ubuzima bw'abagenda Bujumbura. Icyokora ahantu henshi ku kiyaga cya Tanganyika haba hari isuku kuko biragoye kurwana n'isazi.

6. Bujumbura ntibaryama


I Bujumbura mu mpera za Weeekend bahora mu birori

Mu gihe i Kigali hari amasaha yo kuba utemerewe kuba uri gufata icyo kunywa siko bimeze i Bujumbura. Amasaha yose uba uri kurya amafaranga yawe nta muntu uguhagaze hejuru. Umutekano ni wose kuko polisi iba izenguruka ireba ko nta gihungabanya umutekano. 

Usanga mu minsi isoza Weekend abanyarwanda ari benshi mu tubari n'utubyiniro tw'I Bujumbura dore ko hari imodoka zikora Tax zitwara abagenzi bava n'abajya i Bujumbura buri munsi. Umushoferi twaganiriye yabwiye InyaRwanda ko akora amasaha 24 kandi ari 80,000 Fbu angana na 25,000 Frws ku muntu uva i Kigali werekeza i Bujumbura cyangwa se uva i Bujumbura uza i Kigali.

7. Bariyeri zihagarika abagenzi

Uvuye ku mupaka ukaba ari ubwa mbere ugiye i Bujumbura byagucaga cyane. Muri buri ntara haba hari bariyeri 2. Imwe winjira mu ntara indi ugiye kuyisohokamo. Kuri buri bariyeri ubazwa ibyangombwa, imodoka ukavuga ibyo itwaye bikaba akarusho kwitwaza amafaranga avunje y'inoti za 5000 Fbu yo kugenda utanga kuri buri bariyeri kugira ngo udakererwa usobanura byinshi cyangwa se basaka imodoka yawe. 

Iyo uri mu modoka ya V8 ntabwo polisi ikubaza byinshi ahubwo baguterera amasari bakeka ko uri Umuyobozi cyangwa se Umukire. I Burundi, Umukire n'Umuyobozi bahabwa umutekano ungana. Kurya ruswa ntabwo i Burundi ari inkuru kuko yihutisha serivisi ukeneye utiriwe ukererwa mu nzira.

8. Abarundi bakirana urugwiro Abanyarwanda

Kubera ibibazo byagiye birangwa hagati y'ibihugu byombi usanga abaturage bo bafite urugwiro rwo kwakira Abanyarwanda ku buryo utungurwa n'ukuntu wakiriwe. Benshi mu banyarwanda batarajya i Burundi baracyakeka ko hari umutekano muke, nyamara ibintu byarahindutse bafite amatsiko yo kwakira buri wese ubagana.

Mu mujyi hagati i Bujumbura utubyiniro, utubari turakesha kandi ntabwo haba ikibazo cy'amasaha cyangwa se umutekano. Usanga Tax zigenda amasaha yose, ariko aho gufatira amafunguro atari mu tubari byakugora. Ukeneye gutemberera Tanganyika n'ahandi hantu hose heza baragutembereza bakagusobanurira byose uba wibaza ugataha washize amatsiko. 

Ufite inshuti yawe iba i Bujumbura ifite imodoka kumuteguza akaza kugufata akagutembereza ntabwo ari ibintu bishya kuko bagira urukundo rwo kwakira abashyitsi. Ntabwo yajya gufata amafunguro ngo agusige aho agiye hose arakujyana akakwereka inshuti ze. Iyo ugiye gutaha ubona atabishaka. Baracyafite urukundo rutarimo uburyarya.

TEMBERA BUJUMBURA YAHOZE ARI UMURWA MUKURU MBERE YA 2018

TEMBERA TANGANYIKA IKORA KURI BUJUMBURA

Ugiye i Bujumbura ugataha utageze kuri Tanganyika nta nkuru wazabona ubara ku bo wasize


AMAFOTO: DIEUDONNE MURENZI



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135326/ibintu-8-byo-kumenya-mbere-yo-gutemberera-i-bujumbura-135326.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)