Ibintu 9 bitera umugabo guca inyuma umugore b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tugiye kubagezaho impamvu zaturuka ku mpande zombi zishobora gutuma umugabo aca inyuma umugore we bataramara igihe babana. Reka duhere ku zishobora guturuka ku mugabo nta ruhare umugore abigizemo.

1. Kutamenya kwifatira umwanzuro: Umugabo ashobora kuba amaze amezi make cyangwa umwaka umwe ashinze urugo, ariko kubera intege nke ze mu mitekerereze akaba ahuye n'umukobwa agatangira kumubera ikigusha kugeza basambanye.

Ibi biterwa no kutamenya gufata umwanzuro uhamye ngo abe yakwereka uwo uri kumugusha ko atari muri uwo murongo w'ubusambanyi. Umugore cyangwa umukobwa ashobora kukubera ikigusha agambiriye kugusenyera cyangwa ku bw'uko yumva yagukunze.

2. Ingeso yakokamye: Hari abagabo usanga igihe cyose bahorana irari ry'ubusambanyi bakumva guhora bahinduranya abagore ari ryo shema. N'ubwo waba waraye ushyingiranwe n'umugore ntibyakubuza kumuca inyuma.

3. Guhurwa vuba: Hari ubwo usanga umugabo ashatse umugore bitewe n'uko yajyaga amubona inyuma akishyiramo ko ameze ukuntu runaka imbere cyane cyane iyo hatabayeho bimwe bya avance byeze ubu. 

Iyo asanze atari ko bimeze hari abatabasha kwihangana bagahitamo gusubira rimwe na rimwe mu bandi bahoze baryamana cyangwa se kugura indaya agahera ubwo atangira kumuca inyuma bataramarana kabiri.

4. Urubyaro: Hari abagabo batajya bihanganira kuba bamara igihe runaka batarabyara cyangwa nta n'ikimenyetso cy'uko bishoboka. Akabona amezi atandatu ashize umugore ataratwita, akirukankira mu bandi bagore kugira ngo arebe ko yavanayo akana. 

Kandi mu by'ukuri si uko urubyaro bazarubura burundu ahubwo akenshi aba ari igihe kitaragera kuko hari ubwo umugore atinda gusama atari uko atabyara.

Ibi rero iyo bibayeho abagabo bagira kwihangana guke kuri iyo ngingo, bagatangira kujarajara mu bandi bagore bataranajya kwisuzumisha kwa muganga.

5. Ikigare: Hari abagabo usanga bagira ikigare kibi ukaba usangira mu kabari na rya tsinda ry'abagabo bahorana imitima irehareha igihe cyose bakumva ko bagomba gusambana. 

Iyo ugihoramo na we urandura ukaba waca umugore wawe inyuma kandi mu by'ukuri ntacyo wamuburanye mu gihe gito mumaranye. Impamvu zishobora guturuka ku mugore bityo umugabo akaba yamuca inyuma bataramarana igihe.

6. Gufata nabi umugabo mu buriri: Niba uri umugore ukaba wumva ko umugabo ugomba kumufata uko wishakiye mu gihe mugeze mu buriri, uba urimo kumusunika umwohereza hanze mu bandi bagore, ntabwo atinda kukwereka ko hari ibyo akuburaho yakura ahandi.

7. Kugendera ku muco: Hagendewe ku muco nyarwanda wa kera wo guca imyeyo, n'ubu hari abagabo bacyumva ko umugore utaraciye mu rubohero aha ni ukuvuga 'Gukuna cyangwa se Guca imyeyo', ataryoshya imibonano cyangwa se akaba hari icyo abura. 

Uzasanga umugabo abimuziza kandi mu by'ukuri nta shingiro. Aho kumufasha mu gushaka umuti wabyo dore ko hari n'abakuna bakuze ahubwo akihutira kujya mu bandi bagore.

8. Umwanda: Kabone n'ubwo waba umaze icyumweru kimwe ushyingiwe iyo umugabo abona utiyitaho wigira tereriyo utita ku isuku y'umubiri we, ahita aguhurwa agatangira kwigira mu bandi bagore dore ko abagore bazi kureshya abagabo b'abandi baba bazi kwiyitaho cyane. 

Gusa kuri iyi ngingo nawe tekereza umugore wakoze imibonano mpuzabitsina n'umugabo we bukira atoze! Umugabo ntiyagira umutima wo kongera kukwegera.

9. Kumuca intege: Hari abagore bakunda kubwira abagabo babo amagambo y'urucantege babereka ko ntacyo babashije. Umugabo agera aho akumva ko imbere yawe ntacyo abashije agatangira kuguca inyuma aho bamwitaho bakanamushimira dore ko abagore bahuye n'abagabo b'abandi n'iyo ntabirenze yaba yamukoreye amushimira byimazeyo kugira ngo azagaruke.

N'ubwo umugabo wawe yaba atera akabariro ntunyurwe aho kumunenga ngo umuce intege, mufashe umwigishe ibyo uzi byagufasha kugera ku ndunduro y'ibyishimo byawe cyane ko uba uniyumva uvuga uti akoze hano byamfasha.

Hari abagabo uzasanga mu mitwe yabo barokamwe n'ingeso nk'izi z'ubusambanyi rimwe na rimwe ugasanga baritwaza ko abagore babo nta bubobere buhagije bafite, amavangingo n'ibindi ariko mu by'ukuri burya urugo rwubakwa na babiri. 

Nimwicare mushakire umuti icyo kibazo, kuko niwihutira kujya mu bandi bagore/bagabo ni kwa kundi uzavanayo imbwa yiruka, ngizo za ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusesagura umutungo w'urugo, gutandukana mutamaranye kabiri n'ibindi.

Src: Wikihow.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135822/ibintu-10-bitera-umugabo-guca-inyuma-umugore-batamaranye-kabiri-135822.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)