Ku nshuro ya 10 urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB rwamuritse ubushakashatsi ku ishusho y'imiyoborere, imikorere n'imitangire ya servisi mu gihugu,urwego rw'umutekano ruza ku isonga n'amanota 93.63%.
Izindi nkingi zigenzurwa harimo Iyubahirizwa ry'Amategeko, Uburenganzira mu bya Politiki n'Ubwisanzure bw'Abaturage, Imiyoborere Idaheza kandi Abaturage bagizemo uruhare, Umutekano n'umutuzo, Kuzamura imibereho myiza y'Abaturage, Imiyoborere mu bukungu n'ubucuruzi, ndetse hakaza Kurwanya Ruswa no Gukorera mu Mucyo.
Ubushakashatsi bw'ibipimo by'Imiyoborere mu Rwanda bukorwa hagamijwe kugaragaza ishusho y'uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z'igihugu.
Inkingi y'Iyubahirizwa ry'Amategeko ni yo iza ku mwanya wa kabiri n'amanota 88.89%, igakurikirwa n'iyo Kurwanya Ruswa no Gukorera mu Mucyo ku mwanya wa kane n'amanota 88.97%, Uburenganzira mu bya Politiki n'Ubwisanzure bw'Abaturage ifite amanota 88.01%, Imiyoborere Idaheza kandi Abaturage bagizemo uruhare ku mwanya wa  gatanu n'amanota 84.04%.
Inkingi ya gatandatu  ni Imiyoborere mu bukungu n'ubucuruzi ifite amanota 79.98%, Ireme ry'imitangire ya serivisi ku mwanya wa 7 n'amanota 78.28%,mu gihe Kuzamura imibereho myiza y'abaturage byaje ku mwanya wa 8 n'amanota 75.51%.
Mu gukora iki gipimo cy'imiyoborere, RGB yifashishije amakuru agaragara mu bushakashatsi na raporo bitandukanye ku bikorwa byakozwe mu mwaka wa 2019 kugeza mu 2023, bigaragaza uko inzego zitandukanye zihagaze.
Ibyo bikorwa byagezweho, RGBÂ ibigereranya n'Intego igihugu cyiyemeje kugeraho mu gihe runaka, ikabishingiraho igena ibipimo by'intambwe imaze guterwa.
Amanota aturuka ku byagezweho bigereranijwe n'ibyagombye kugerwaho muri icyo gihe hashingiwe cyane ku ntego iri muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST 1).
Umuyobozi Mukuru wa RGB Dr. Usta Kaitesi, yavuze ko mu bipimo 35 byasuzumwe, 24 biri hejuru ya 80% naho ibipimo 11 bisigaye biri hagati ya 69% na 79%.
Ibipimo byose byo mu nkingi y'Uburenganzira mu bya Politike n'ubwisanzure bw'abaturage ndetse n'ibyo mu nkingi y'Umutekano biri hejuru ya 80%.
Mu nkingi umunani, eshanu ziri ku gipimo kiri hejuru ya 80% naho inkingi eshatu zisigaye ziri hagati ya 75% na 79%, bivuze ko nta nkingi yigeze ijya munsi ya 75%.
Umuyobozi w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda Ozonnia Ojielo, yavuze ko iyo raporo ari inyandiko y'ingenzi cyane abafatanyabikorwa mu iterambere bifashisha mu kongera ibiganiro na Leta hagamije gukemura imbogamizi z'iterambere ry'abaturage.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude, yavuze ko icyo cyegeranyo kigiye kugira uruhare rukomeye mu kurushaho kunoza imiyoborere mu nzego zitandukanye.
Yashimiye RGB ku bw'umurimo yakoze mu gukusanya ayo makuru y'ingenzi, aboneraho gusaba ibigo byose gushyira mu bikorwa inama byagiriwe muri icyo cyegeranyo kugira ngo ibipimo birusheho kwiyongera.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars yavuze ko ubu bushakashatsi ari ishusho y'uko imiyoborere ihagaze mu Rwanda, ahamagarira inzego zose bireba kubusoma, bakavanamo ibibafasha kwivugurura aho bitameze neza no gukomereza ku bimeze neza.
Mu bijyanye no bwisanzure bw'abanyarwanda mu gutanga ibitekerezo, amanota yatanzwe ni 86% mu gihe ubwisanzure bw'itangazamakuru buri kuri 75.43% naho uburyo abanyamakuru bishimira uko bagera ku makuru biri kuri 46%.
Dr Kaitesi yabajijwe kuri ibi bipimo by'itangazamakuru bikiri hasi cyane ugereranyije n'ibindi, avuga ko byashingiye ku makuru yatanzwe n'abanyamakuru ubwabo, icyakora yizeza ko hagiye gusuzumwa impamvu yabyo hagafatwa n'ingamba.
Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith yavuze ko ubu bushakashatsi ari ingenzi cyane kuko bugaragaramo amakuru y'ingenzi ataboneka mu bushakashatsi mpuzamahanga.
Minisitiri Uwizeye yavuze ko ibyavuye muri bushakashatsi byagiye bifasha inzego nyinshi kwivugurura no kuvugurura imikorere, byose bigamije ineza y'umuturage.
The post Ibipimo by'imiyoborere mu Rwanda,Umutekano ku isonga:Raporo ya RGS appeared first on FLASH RADIO&TV.