Kugeza ubu rutahizamu wa Rayon Sports amakuru avuga ko atari mu Rwanda kuva ku mukino batsinzemo Etoile del'Est.
Uyu mukino wabaye tariki ya 11 Ukwakira 2023, warangiye ari 2-1, ibitego byose bya Rayon Sports byatsinzwe na Musa Esenu.
Nyuma y'uyu mukino, Ojera Joackiam yagiriyemo imvune ari nabyo byatumye asaba uruhushya ahita ajya kwivuriza iwabo muri Uganda.
Ibi byatumye adakina umukino w'umunsi wa 7 Rayon Sports yatsinzwemo na Musanze FC 1-0 tariki ya 15 Ukwakira 2023.
Ndetse kuva kuri iyo tariki ntabwo arongera kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports aho kugeza ejo hashize tariki ya 19 Ukwakira atakoze ndetse amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu rutahizamu ataragera mu Rwanda ndetse binagoranye ko yazakina umukino w'ejo wa Sunrise FC.
Iyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bugerageje kumuvugisha, uyu rutahizamu avuga ko hari ibyangombwa arimo gushaka atarabona ariko yizeye ko mu mpera z'iki cyumweru azaba yageze mu Rwanda.
Ni ikintu gihangayikishine ubuyobozi bwa Rayon Sports kuko habura icyumweru kimwe bagakina na APR FC tariki ya 29 Ukwakira 2023, umukeba w'ibihe byose, bibaza uko byagenda mu gihe yatinda kugera mu Rwanda ngo afatanye n'abandi kwitegura uyu mukino.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibya-ojera-muri-rayon-sports-bikomeje-kuba-urujijo