Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d'Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n'undi wese muri Ruhago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023 nibwo mu mugi wa Paris wo mu gihugu cy'u Bufaransa haraye hatangiwe ibihembo by'abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w'imikino, igihembo nyamkuru kikaba cyegukanywe na Lionnel Messi.

Ni igihembo kizwi nka Ballon d'Or uyu mugabo w'imyaka 36 y'Amavuko yegukanaga ku ncuro ya 8 mu bihe bitandukanye, akaba ari agahigo uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine yashyizeho

Messi kuri ubu uri gukina mu gihugu cya Leta z'Unze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Inter Miami isanzwe ari iy'umunyabigwi muri ruhago, David Beckham wari wanitabiriye umuhango watangiwemo ibyo bihembo.

Mu nyubako ya  Théâtre du Châtelet i Paris niho ibyamamare byari biteraniye ngo hashyikirizwe Lionel Messi igihembo cya 2023 nyuma yaho yatwaye ibindi 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019 na 2021.

Mu mwaka ushize Lionel Messi  yatwaye Igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar ari kumwe na Argentine, ni igikombe cyakinwe mu Ukuboza 2022 akaba yarasoje kandi afite ibitego birindwi byanamugize umukinnyi mwiza w'irushanwa ryose.

Usibye iki gihembo cya Ballon d'Or cyahawe Messi gitangwa n'ikinyamakuru France Football hatanzwe n'ibindi mu byiciro bitandukanye birio icy'umukinnyi mwiza w'umunyezamu cyahawe Emiliano Martinez watwaranye igikombe cy'isi na Argentine.

Ibi birori byasize kandi rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, abaye uwa kabiri mu gihe Kylian Mbappé ukinira Paris Saint-Germain yabaye uwa gatatu.

Vinicius Junior ukinira Real Madrid yahawe Igihembo cya Socrates Award abikesha ibikorwa by'ubumuntu akora muri Brazil mu gufasha abana batagira kivurira.

Manchester City yongeye gutorwa nk'Ikipe Nziza y'Umwaka mu Bagabo mu gihe FC Barcelona Femeni yahize andi makipe mu Bagore.

Aitana Bonmatí Conca ukinira FC Barcelona Femeni n'Ikipe y'Igihugu ya Espagne niwe wegukanye Ballon d'Or 2023 mu kiciro cy'Abagore.

Ibinyamakuru byinshi ko ku mugabane w'i Burayi byanditse ko bizagorana muri Ruhago y'Isi, ibi biraterwa nuko uyu mugabo werekeje muri Leta z'Unze Ubumwe z'Amerika avuye ku mugabane w'i Burayi ariko akaba akomeje kwegukana ibihembo byo ku rwego rw'Isi harimo nka Ballon d'Or yaraye atwaye.

The post Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d'Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n'undi wese muri Ruhago appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ibyaranze-ijoro-lionel-messi-yaherewemo-ballon-dor-ya-8-amateka-ashobora-kutazakorwa-nundi-wese-muri-ruhago/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyaranze-ijoro-lionel-messi-yaherewemo-ballon-dor-ya-8-amateka-ashobora-kutazakorwa-nundi-wese-muri-ruhago

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)