APR FC yemeje ko imvune ya Nshimirimana Ismail Pitchou yaraye agize idakaze ndetse azatangira imyitozo ejo n'aho Shiboub we ameze neza ari ikibazo cy'umutoza utamukinisha.
Ku munsi w'ejo mu mukino wa shampiyona APR FC yanganyijemo na Rayon Sports, Pitchou yavuye mu kibuga acumbagira asimbuizwa Niyomugabo Club nyuma yo gukandagirwa na Muhire Kevin ku kagombambari.
Rtd Cpt ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mu ikipe ya APR FC, yavuze ko Pitchou nubwo yari yababaye ubu ameze neza ndetse ejo azatangira imyitozo n'abandi.
Ati 'Picthou uwamukandagiye yarabishakaga aramukomeretsa ku kagombambari ariko ntabwo bikomeye ndetse ku munsi w'ejo azatangira imyitozo. '
Agaruka ku kibazo cy'umukinnyi w'Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman yavuze ko ameze neza 100% ari ikibazo cy'umutoza utamuhitamo n'aho ubundi yakize neza.
Ati 'Kuri Shiboub ikibazo ni umutoza, ameze neza 100% nta mvune afite, yarwaye malaria kuva umukino wa Pyramids urangiye, yarakize ameze neza nta kibazo afite, kuba atarakinnye ni amahitamo y'umutoza nta kindi.'
Kuva tariki ya 29 Nzeri 2023 mu mukino wa CAF Champions League APR FC yatsinzwemo na Pyramids FC 6-1, Shiboub yahise afatwa na malaria n'aho akiriye ntiyahita akina aho umutoza we avuga ko atameze neza, yatakaje ibiro byinshi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iby-imvune-ya-picthou-n-impamvu-shiboub-adakina