Ibyiza 5 abantu bakwigira ku byamamare bakund... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyamamare ni umuntu wageze ku bintu runaka ku buryo abantu benshi bamumenya, mu mpande nyinshi z'ubuzima haba muri Politiki, ubuvumbuzi, umuziki, Sinema, imikino, n'ibindi. 

Akenshi imico, imigenzereze, n'ubuzima bw'ibyamamare bikunze kuba akarorero ku bantu benshi, ndetse muri iki gihe abantu benshi bashinja ibyamamare kuba byarahinduye Isi mu nzira mbi bitewe n'ibikorwa bibi bakora bikihuta kwiganwa n'abantu benshi babakunda.

Ariko kandi uretse ibikorwa bibi, ibyamamare hari ibintu byinshi byiza byakagombye kutwigisha kandi bigatuma buri wese abaho neza aho guhora umuntu yigana imico mibi akuye ku cyamamare runaka akunda. Akenshi abaririmbyi, abakinnyi ba filime n'abakinnyi b'imikino inyuranye nibo bashinjwa n'abantu benshi mu kuyobya abantu.

Dore ibintu 5 byiza by'ingenzi abantu bagakwiye kwigira ku byamamare bakunda:

1.Guhorana icyizere ko ejo hawe ari heza

Iyo umuntu asomye amateka y'ibyamamare byinshi, ukareba aho aturuka akenshi wibaza niba ari umuntu ubona ako kanya waciye mu buzima uba wumva. Ibyamamare byinshi haba mu muziki, muri sinema, mu mikino n'ahandi iyo usomye amateka yabo abenshi baba baravukiye mu miryango ikennye cyane ku buryo benshi baba batarabonye amahirwe yo kugera mu ishuri cyangwa kubaho ubuzima bwiza bakiri bato.

Ayo mateka y'umuntu uba yarabaye ku muhanda nta n'igiceri cy'ifaranga afite mu mufuka ariko ukaba umwumva, waramumenye afite amafaranga menshi n'ubuzima bwiza kubera icyo yakoze kikamugira uwo ariwe wamenye, byagakwiye kukubera urugero ko icyizere kiruta byose mu buzima.

Ntuhangayikishwe n'uko ubayeho mu bukene cyangwa mu buzima bubi uyu munsi, ahubwo ugahanga amaso imbere kuko ni heza cyane. Ibi ariko ntabwo uzabishobozwa no kureba imbere gusa, ahubwo ugomba gukora kugira ngo uhagere.

2. Kubyaza umusaruro impano wiyumvamo

Impamvu tumenya ibyamamare ni uko baba bariyumvisemo impano maze bagaharanira kuyizamura no kuyibyaza umusaruro. Impano ni ikintu gikomeye, gishobora kukugeza kure haba mu buzima ndetse no mu gutanga urugero ku bandi bantu. Iyo upfukiranye impano wiyumvamo, uba wiyimye amahirwe yo kubaho neza ejo hazaza ndetse wimye amahirwe abantu benshi yo kukwigiraho byinshi.

3. Kugira umutima utabara

Ni kenshi twumva ibyamamare byakoze igikorwa cyo gufasha. Si uko baba bayobewe ko ayo mafaranga batanze abavuye mu mufuka baba bashobora kuyakoresha ibindi bintu byabagirira akamaro ku giti cyabo. Nk'iyo abahanzi bifatanyije bagakorera hamwe indirimbo cyangwa igitaramo cyitiriwe ibikorwa runaka byo gufasha, kiba ari igikorwa cy'inyamibwa kandi Imana n'abantu barabashimira.

Ni ikintu cyiza cyo kwigira ku byamamare, nawe waba ufite ubushobozi runaka ukaba wafasha abantu uzi bababaye gusa kuko wabyigiye kuri wa muntu wakunze, ariko kandi ni nako imigisha iba iri kwinjira.

4. Kwigirira icyizere by'umwihariko igitsina-gore

Abantu b'igitsina-gore ni abantu bagiye bahezwa inyuma n'amateka y'ibihugu binyuranye ku Isi bitewe n'imico na kirazira byagiye biranga imico y'ibihugu. Ariko kandi ku bantu b'igitsinagore bagakwiye gufatira urugero ku bagore bagenzi babo bagiye bamenyekana nabo bagahaguruka bakabigiraho gukora bakiteza imbere cyane ko ibyo byamamare biba byarahagurukiye ku mpano byiyumvagamo, rimwe na rimwe ugasanga nta n'ikintu bafite baheraho mu buryo bw'ubukungu.

Nti byaba ari ibintu byiza nko kuba nk'umugore wasoma amateka ya Oprah Winfrey ukayasiga aho. Nyamara yakabaye urugero rwo guhaguruka nawe ukagera ikirenge cyawe mu cye ukiteza imbere ndetse ukanateza igihugu n'isi muri rusange imbere.

5. Kwiga kuvugira mu ruhame

Ibyamamare ni abantu bakunze kugaragara mu ruhame rw'abantu benshi cyane, aho baba bageza ku bantu ibibarimo bahabwa n'impano zabo. Kuba umuririmbyi aririmbira imbaga y'abafana, umukinnyi mu mukino runaka agakirinira muri sitade yuzuye abafana ibihumbi n'ibihumbagiza, umunyapolitiki agahagarara imbere y'imbaga y'abantu agatanga ibitekerezo bye, ni ikintu cyagakwiye kudusigaramo natwe tukakiga.

Kuvugira mu ruhame si abantu bose babishobora bitewe n'isoni umuntu ashobora kugira ariko iyo ufatiye urugero ku muntu w'icyamamare ukunda, wabigeraho kuko ibyo ukora byose uba ugerageza kumugenderaho.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135892/ibyiza-5-abantu-bakwigira-ku-byamamare-bakunda-135892.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)