Ibyo wamenya ku ndwara yo kwiba izwi nka 'Kle... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aho iyi ndwara ibera mbi rero ni uko ahanini igira ingaruka zikomeye ku muntu uyifite iyo itavuwe kare kuko n'iyo umuntu abaye mukuru agashaka, imibanire ye n'uwo bashakanye ntabwo iba myiza nk'uko urubuga Health Line dukesha iyi nkuru rubivuga. 

Dore bimwe mu bimenyetso by'iyi ndwara

Umuntu ufite iyi ndwara uzamubwirwa n'uko buri gihe aba ashishikajwe no kwiba utuntu tw'abandi kabone n'iyo twaba tutamufitiye akamaro nko kujya gusura umuntu yareba hirya akaba atwaye ikanya cyangwa ikiyiko mu mufuka. 

Kwishima cyane mu gihe aziko yibye twa tuntu tudafite akamaro nk'imfunguzo z'akabati, ikaramu n'ibindi kandi ntibimutwara igihe ahubwo uko atekereje kwiba akora uko ashoboye kandi akabikora kabone n'iyo yaba ari mukuru cyane.

Ese mu by'ukuri ni iki gitera iyi ndwara?

Abahanga batandukanye mu by'ubuzima bagaragaza byinshi mu bishobora kuba bitera iyi ndwara ariko bahuriza ku kuba; umuntu ufite ingeso cyangwa indwara yo kwiba aba afite ibibazo bifite aho bihuriye n'ubwonko.

Umusemburo utera kwiyongera kw'imico myiza mu mubiri w'umuntu witwa 'Serotonin' uba wagabanutse cyane mu mubiri ku buryo biba bisaba ko wongererwa ubushobozi binyuze mu miti yo kwa muganga. 

Uyu musemburo iyo utongerewe ni hahandi usanga uwatangiye yiba ibintu bito atangira kwiba noneho ibifite agaciro kanini. Ikindi kibitera ni nko kuba umuntu yaragize impanuka runaka ishobora gutuma ubwonko butokorwa ho gato.

Ese iyi ndwara ishobora gukira?

Urubuga Health Line dukesha iyi nkuru ruvuga ko bigoranye cyane kuvura iyi ndwara bitewe n'uko ibiyitera bishobora kuba bitandukanye, ariko ngo umuntu uyirwaye biragoye ko yakwimenya akivuza.

Ahubwo abo babana nibo bashobora gufata iya mbere bakavuza uwabo hakoreshejwe ibiganiro by'igihe kitari gito biba bisaba ko umuntu abanza kwimenya we ubwe ubundi agasabwa kureka iyi ngeso. Iyo ibyo binaniranye ni bwo hatangwa imiti ibasha kuringaniza ubwonko n'imitekerereze y'umurwayi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135782/ibyo-wamenya-ku-ndwara-yo-kwiba-izwi-nka-kleptomania-135782.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)