Ifoto y'umwaka mu Rwanda! Umwana muto cyane yakoze ku mitima ya benshi nyuma yo kugaragara ari gutanga umuganda we kugira ngo kiliziya y'iwabo yuzure ajye asenga nta birantega - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musenyeri wa Katedarari ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza, yakoreshereje ifoto nini iriho umwana muto yabonye ari gutanga umuganda mu gihe ibikorwa byo kubaka Paruwasi ya Nyabirasi ihereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi byari birimbanyije.

Iyi foto Musenyeri Mwumvaneza yakoreye uyu mwana wamukoze ku mutima, izajya mu mateka y'iyi paruwasi nk'ikimenyetso cy'ubwitange bw'abakirisitu ba Nyabirasi bagize mu kwiyubakira Paruwasi yabo.

 

Ni paruwasi yatashywe kuri uyu wa 07 Ukwakira 2023, aho igizwe na Santarali eshatu zirimo Kazo, Kanombe na Kamugarura. Ivutse kuri Paruwasi Katedarali ya Nyundo aho yujuje paruwasi ya 29 mu zigize Diyosezi ya Nyundo.

Iyi paruwasi yafunguwe ku mugaragaro na Musenyeri Mwumvaneza, ibirori byitabiriwe n'abakirisitu batandukanye aho bari bamaze imyaka igera ku munani bayitegereje.

 

 



Source : https://yegob.rw/ifoto-yumwaka-mu-rwanda-umwana-muto-cyane-yakoze-ku-mitima-ya-benshi-nyuma-yo-kugaragara-ari-gutanga-umuganda-we-kugira-ngo-kiliziya-yiwabo-yuzure-ajye-asenga-nta-birantega/?utm_source=rss=rss=ifoto-yumwaka-mu-rwanda-umwana-muto-cyane-yakoze-ku-mitima-ya-benshi-nyuma-yo-kugaragara-ari-gutanga-umuganda-we-kugira-ngo-kiliziya-yiwabo-yuzure-ajye-asenga-nta-birantega

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)