Igitutu cyangwa igihe? Nyuma yimyaka itatu T... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gusa inyandiko zinyuranye zigaragaza ko uyu mugabo witegura gukora ubukwe n'umugore we Uwicyeza Pamella, yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2008, kandi yubakira ku njyana ya R&B.

We na mugenzi we Ngabo Medard Jorbert [Meddy] bahora bashyiditse ahanini biturutse ku kuba ari bo bahanzi ba mbere bafite igikundiro cyihariye mu muziki w'u Rwanda.

Hari abasesenguzi muri showbiz bajya kure bakavuga ko The Ben bamugereranya n'inzu ya Kigali Convention Center, abandi bahanzi bakaba inzu nto zo guturamo.

Mu myaka itatu ishize nibwo yagaragaje kudashyira imbaraga mu gushyira hanze ibihangano, bituma abato kuri we 'bamwururira' bamutamiraho, bitangira kurakaza abafana bibaza impamvu adashyira hanze indirimbo.

Yaherukaga gusohora indirimbo ye bwite yise 'Suko' yasohotse ku wa 19 Ukuboza 2019, yabanjirijwe n'indirimbo zirimo 'Can't get enough', 'Vazi' n'izindi.

Ariko ku wa 4 Mutarama 2022 yanyujijemo asohora indirimbo 'Why' yakoranye na Diamond Platnumz, iri kuri shene y'uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania.

Kudasohora indirimbo kwa The Ben, kwagiye gutuma Bruce Melodie yumvikana ashinja 'bakuru be' mu muziki ubunebwe, ariko abafana ba Ben ntibamwihanganiye, kuko bazamuye ijwi kenshi bavuga ko uko byagenda kose bategereje umuntu wabo.

Igitutu cyangwa igihe cyari iki?

Muri Kanama 2022, The Ben yataramiye muri BK Arena, aba umuhanzi wa mbere w'indirimbo zisanzwe wujuje iriya nyubako y'imyidagaduro. Ni cyo gitaramo cya mbere yari akoze mu buzima bwe yishyuwe amafaranga menshi, kuko yahawe asaga Miliyoni 40 Frw.

Icyo gihe yataramiye abakunzi be yisunze indirimbo ze zakunzwe, abantu bategereza ko asohora indirimbo baraheba.

Umunyamakuru Niyigaba Clement [DC Clement] ukunze gukora inkuru zisesenguye cyane cyane kuri Bruce Melodie na The Ben,

Aherutse kwandika kuri Instagram ye agaragaza ko Bruce Melodie yikomanga ku gatuza bitewe nuko The Ben adasohora indirimbo.

Yavuze ati "Ariko ubundi wa mugani, Hon. The Ben abura iki ngo asohore indirimbo koko? Ni cash tumukorere Go Fund Me? Ko araho bahera bamwurira!"

Umufana wa The Ben witwa Ntacogora we yanditse avuga ko atiyumvisha uburyo The Ben adashyira hanze indirimbo mu gihe ahorana n'abantu bafite studio zikomeye mu muziki yakoreramo.

Masezerano Prosper we yavuze ko Bruce Melodie muri iki gihe yigwijeho abafana kubera ko The Ben na Meddy yababuze mu muziki.

Yavuze ati "Impamvu imwe ituma Bruce ashyigikirwa n'abafana benshi n'uko babuze The Ben na Meddy ntakindi. Niyo mpamvu mfana Bruce Melodie kuko ntazi igihe The Ben azasohorera indirimbo."

Uyu mufana yavuze ko afite amakuru ajyanye n'uko Bruce Melodie agiye gushyira hanze Album yise 'Sample' ariko ko atazi igihe The Ben azasohorera indirimbo.

Rich Forever we yibajije niba azakomeza gufana The Ben mu gihe 'aduteza Melodie'. Eric Dwayne we yavuze ko atemeranya n'abavuga ko The Ben abantu bamutaramiraho kubera ko adasohora indirimbo, kuko umuraperi Lil Wayne amaze igihe adakora indirimbo kandi arubashywe ku Isi."

Ahagana saa sita zo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, The Ben yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko afite indirimbo ebyiri nziza cyane zarangiye. Imwe ni indirimbo y'urukundo, indi ni indirimbo ihimbaza Imana.

Yabajije abafana be iyo bifuza ko ashyira hanze. Ati 'Mfite indirimbo 2 nziza cyane nshaka gusohora. Imwe ni Gospel indi ni indirimbo nziza y'urukundo'. Tubanze iyihe?'

Umushyushyarugamba MC Nario wakoreye igihe kinini Flash Fm, yabwiye The Ben ko bitewe n'igihe gishize adasohora indirimbo akeneye indirimbo izafata imitima ya benshi. Ati 'Ukeneye indirimbo nziza. The Ben abantu bakumbuye urukundo rwawe, zana indirimbo y'urukundo hanyuma uzakurikizeho ihimbaza Imana.'

The Ben atangaje ko agiye gusohora indirimbo mu gihe mugenzi we Meddy aherutse gutangaza ko mu mpera z'uyu mwaka azashyira hanze indirimbo.

Yanavuze ko agiye kugaruka mu Rwanda yitabiriye ubukwe bwa mugenzi we The Ben, uzarushinga na Uwicyeza Pamella ku wa 27 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.

The Ben umwibuke mu ndirimbo zabiciye bigacika nka: Urarenze, Ese Nibyo, Amahirwe ya nyuma, Incuti nyancuti, Wigenda, Amaso Ku Maso, I'm in Love, I can See, Habibi, Fine girl, Naremeye, Ndaje n'izindi.

Mu rugendo rwe rw'umuziki yakoranye na Sheebah Karungi binyuze mu ndirimbo 'Binkolera', 'No you no Life' na B2C bo muri Uganda, 'Ngufite kumutima' na Zizou Al Pacion, 'This is Love' na Rema Namakula, 'Lose Control' na Meddy n'izindi.

Ku wa 16 Nyakanga 2023, The Ben yitabiriye ubukwe bwa Producer Bmjizzo bwabereye kuri Sunday Park. Mu ijambo rye, yavuze ko azirikana urugendo yagendanye n'uyu mugabo wamufatiye amashusho ya nyinshi mu ndirimbo ze.

The Ben yavuze ko nubwo amaze iminsi nta ndirimbo ashyira hanze ariko 'ibikorwa byinshi bijyanye n'amashusho byanjye uyu mugabo abigiramo uruhare'.

Akomeza ati 'Kandi yamfashije nta n'ubushobozi mfite. Igihe twatangiraga, twari dushakashaka kugeza aho Imana iduhaye imbaraga tukaba dukora ibintu bivugitse.'


The Ben yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo-Imyaka itatu yari ishize nta ndirimbo ye bwite asohora, ariko hashize umwaka asohoye iyo yahuriyemo na Diamond


The Ben yari imaze igihe yibazwaho ku mbuga nkoranyambaga na benshi ku mpamvu ituma adasohora indirimbo


The Ben aherutse gukorera igitaramo mu Burundi aho yishyuwe asaga Miliyoni 40

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SUKO' YA THE BEN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135293/igitutu-cyangwa-igihe-nyuma-yimyaka-itatu-the-ben-agiye-gusohora-indirimbo-135293.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)