Ikariso Alyn Sano yambaye mu bitaramo igiye g... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'ukwezi gushize, ni bwo Alyn Sano yatangaje ko agiye gushyira ku isoko amakariso yambarwa n'ab'igitsina gore yanditseho amazina ye "Alyn Sano." Ni nyuma y'uko aserukanye uyu mwambaro w'imbere i Musanze ku wa 23 Nzeri 2023 mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma yo gutaramira ab'i Rubavu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, Alyn Sano ukomeje kwigaragaza neza muri ibi bitaramo, yatangaje ko ikintu gikomeye amaze kubyungukiramo ari ugukora cyane, anahishura ko nta muhanzi washobora gutaramira abantu adahagaze neza mu buryo bugaragara, ibizwi nko kuba "Physically fit."

Akomoza ku bimufasha kugumana ingano y'umubiri we ntigabanuke cyangwa ngo yiyongere, Alyn Sano yasobanuye ko hari ibintu bitatu bibimufashamo. Yavuze ko yiyitaho mu buryo bwose bwaba ubugaragara ku mubiri inyuma, ubuzima bwe bwo mu mutwe n'ubw'umwuka.

Yongeyeho ko gukora siporo no kwirinda kwinjiza ibitari ngombwa mu mubiri we, biri mu bimufasha kugumana umubiri we kugeza igihe we ku giti cye azifuza kubihindurira. Yasobanuye ko nubwo adateganya guhinduka ariko ntawe umenya uko ejo hazaba hameze, atanga urugero ko ashobora kubyara akabyibuha, cyangwa se akitukuza n'ibindi.

Ku bijyanye n'ikariso igenewe ab'igitsina gore  uyu muhanzikazi aherutse kugaragara yambaye yanditseho amazina ye, yatangaje ko agiye kuyishyira muri cyamunara, ikazegukanwa n'uzaba ufite amafaranga menshi kurusha abandi, hanyuma ayo mafaranga akazayakoresha 'ikintu gikomeye.'

Alyn Sano yasabye abantu gukomeza kumwitega nk'umuhanzi utazigera azima ngo atenguhe abanyarwanda.

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bimaze iminsi bisusurutsa abatuye mu ntara zitandukanye z'igihugu biri kugana ku musozo, kuko kuri ubu hatahiwe abo mu Mujyi wa Kigali, ari naho ha nyuma biteganijwe gusorezwa.


Alyn Sano yatangaje ko ikariso ye igiye gushyirwa muri cyamunara


Izegukanwa n'uzarusha abandi amafaranga





Uyu mwambaro, Sano yawuserukanye i Musanze muri MTN Iwacu Muzika Festival bitungura benshi


Uko yaserutse i Rubavu yambaye



Yatangaje ko isomo amaze kungukira muri ibi bitaramo ari ugukora cyane


Alyn Sano yijeje abanyarwanda ko adateze kuzima

REBA IKIGANIRO ALYN SANO YAGIRANYE N INYARWANDA TV





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135464/ikariso-alyn-sano-yambaye-mu-bitaramo-igiye-gushyirwa-muri-cyamunara-video-135464.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)