Ikipe y'igihugu y'umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva kuri uyu wa 4 kugeza 15 Ukwakira,ikipe y'igihugu y'abagabo muri cricket,iri kwitabira imikino ya WEST AFRICA TROPHY.

Iyi mikino ikaba iri kubera mu mujyi wa Ragos muri Nigeria

Iri rushanwa rikaba ryaritabiriwe n'ikipe zibihugu nka Ghana,Sierra Leone na Nigeria

Mu gutangira iri rushanwa u Rwanda rukaba rugomba gutangira rwisobanura n'Ikipe y'igihugu ya Nigeria

Aderin Tuyizere umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu,akaba yemeza ko ikipe yagize igihe cyo kwitegura neza,nde iri rushanwa rikazabafasha no kwitegura neza imikino nyafurika yogushaka itike y'igikombe cyisi izaba mukwezi gutaha,mugihugu cya Namibia

Yemeza kandi ko imbaraga zabakinnyi 2 bongerewe muri ekipe,aribo Hamza Khan na Nadir Muhammed ari igisubizo kuri ekipe kuko ari umu Batta mwiza,undi akaba a bowllinga akoresheje imoso,

Yavuze ko kuba Rubagumya  Innocent usanzwe ari kapiteni wiyi kipe atajyanye nabo,arimpamvu bwite zakazi,anavugako Didier  Ndikubwimana wajyanye izi nshingano,atari bishyashya kuriwe kuko yabaye kapiteni wabatarengeje imyaka 18 ndetse na 20.

Yasoje yizeza abanyarwanda ko iki gikombe bagomba kugitahana mu rwagasabo.

The post Ikipe y'igihugu y'umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikipe-yigihugu-yumukino-wa-cricket-mu-bagabo-yatumiwe-gukina-muri-nigeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yigihugu-yumukino-wa-cricket-mu-bagabo-yatumiwe-gukina-muri-nigeria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)