Imana iramukunda: Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no ku Isi arikubyinira ku rukoma nyuma yo gusimbuka urupfu.
Umuhanzi w'umunyaNigeria Ruger uri mu bakunzwe cyane muri Afurika ndetse no ku Isi ari gushimira Imana bikomeye cyane nyuma y'uko igihugu cya Israel cyugarijwe n'intambara cyatewemo ibisasu akimara gufata indege ubwo yari amaze gukora igitaramo.
Ruger arashimira Imana ko ibisasu byatewe n'umutwe witera bwoba wa Hamas agifata indege gusa yasibiye amasengesho abatuye muri iki gihugu bose bugarijwe n'intambara ikomeye cyane idasanzwe.