Imana niyo yabikoze - Victor Mbaoma wasazwe n'ibyishimo nyuma yo kurokora APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsinda igitego cyo ku munota wa nyuma cyahesheje intsinzi APR FC, Victor Mboama yashimiye Imana avuga ko ari yo yabikoze.

Hari mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24 APR FC yaraye itsinzemo Mukura VS 1-0.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023, ntabwo woroheye ikipe y'Ingabo z'Igihugu kuko byayisabye gutegereza umunota wa nyuma.

Ubwo imitima y'abafana yari yahagaze, bakeka bagiye ku gubana amanota na Mukura VS, ku munota wa nyuma kapiteni w'iyi kipe, Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza maze rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Nigeria, Victor Mboama nta kosa yakoze yahise ashyira awushyira mu rushundura ahagurutsa abafana b'iyi kipe. Umukino warangiye ari 1-0.

Ni igitego yishimiye cyane ku buryo no kukishimira mu buryo asanzwe akora bwa "Siuu" buzwi kuri Cristiano Ronaldo byamunaniye.

Victor Mbaoma yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko yishimye cyane kuba ahesheje ikipe ye amanota 3, gusa ngo byose ni Imana yabikoze.

Ati "Ndumva nishimye cyane, ndishimye cyane. Ndashima Imana kubera ko Imana niyo yatumye biba. Byanshimishije cyane guhesha ikipe yanjye amanota 3."

Victor Mbaoma agize ibitego 3 mu mikino 6 ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda amaze gukina.

Igitego yaraye atsinze kikaba cyahise gihesha ikipe ye ya APR FC kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 14.

Victor Mbaoma yashimiye Imana aho yavuze ko ari yo yabikoze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imana-niyo-yabikoze-victor-mbaoma-wasazwe-n-ibyishimo-nyuma-yo-kurokora-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)