'Imbabazi zanjye zikuraho icyaha umugabo yakoreye sosiyete' Mutesi Scovia ntiyumva ukuntu wa mugore washatse kugongwa n'umugabo we yamusabiye imbabazi bigatuma icyaha yakoze gihanagurwa.
Mu kiganiro Ingingo y'umunsi gitambuka kuri shene ya Mutesi Scovia TV, Scovia avuga ko imbabazi z'umugore zitagatumye umugabo akurwaho icyaha.
Ibi yabivuze ashingiye ku kwivuguruza ku mugore wagaragaye mu mashusho ashaka kugongwa n'umugabo we ubwo bari mu gipangu.
Scovia avuga ko umuntu ukoze icyaha aba agikoreye sosiyete, rero imbazi z'uwo cyakorewe ntizakuraho icyo cyaha.