Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo imitwe itandukanye igize Wazalendo cyane cyane hagati ya UFDPC na APCLS ya Janvier Karairi yombi ikaba ifatanya na Leta mu kurwanya M23 wongeyemo NCD-Nyatura yarwanye hagati yabo hifashishijwe imbunda ntoya n'izeremereye, amwe mu masasu agwa mu Rwanda akomeretsa umuntu umwe nkuko bivugwa n'itangazo Leta y'u Rwanda yashyize hanze. Tubibutse ko na FDLR nayo ibarizwa muri Wazalendo.

Ibi byabereye hafi ya Goma ahari inkambi ya Kanyarucinya abagera kuri bane bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka. Impunzi zari Kanyarucinya zahise ziyemeza guhungira mu bice M23 igenzura.

Muri iryo tangazo rivuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, ahagana saa 12h30, rigashimangira ko iri sasu ryavuye mu mirwano y'imitwe ishyigikiwe na Leta ya Kinshasa yabereye hafi n'umupaka w'u Rwanda.

Rikomeza rigira riti 'U Rwanda ruhangayikishijwe n'ubufasha n'imikoranire bikomeje kugaragara hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FDLR, indi mitwe yitwaje intwaro n'abacanshuro b'amahanga, hahonyorwa ibyemezo by'ibiganiro by'i Luanda na Nairobi.'

Guverinoma y'u Rwanda yagaragaje ko izakomeza ibikorwa byo kwirindira umutekano no kubungabunga ubusugire bw'igihugu.

Iti 'U Rwanda ruzakomeza gahunda zo kwirwanaho no kwirinda ivogerwa ry'ikirere n'imipaka byacu, ndetse ruzahangana n'igitero gishobora kwinjira mu Rwanda kivuye ku mitwe yitwaje intwaro iyo ariyo yose mu rwego rwo kubungabunga umutekano n'ituze by'Abanyarwanda n'abarutuye.'

Kugeza ubu uyu muturage ari kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike imirwano ihanganishije M23, Ingabo za Congo n'indi mitwe yitwaje intwaro bikorana yongeye gufata indi ntera.
Nyuma yo gukubitwa inshuro aba barwanyi ba Wazalendo bahuriye ku mupaka w'u Rwanda baririmba indirimbo zihembera urwango.

Mu byatumye iyi mitwe irwana hagati yayo impamvu nyamukuru ni amafaranga yatanzwe na Leta ya Kinshasa ngo iyo mitwe irwanye M23.

Kurubu M23 iri kurwana n'imitwe itandukanye ndetse na Leta ya Kongo, hakaba hari amakuru ko n'abasirikari b'u Burundi bari mu mutwe wa EACRF nabo bari k'uruhande rwa Wazalendo

Imirwano guhera mu ntangiriro za Ukwakira iri kubera muri teritwari za Masisi, Nyiragongo na Rutshuru muri Kivu y'Amajyaruguru mu duce twari dusanzwe tugenzurwa n'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) zoherejwe guhagarara hagati y'abarwana.
Ku wa Mbere ahagana saa sita z'amanywa muri Teritwari ya Nyiragongo niho kuriya gushyamirana kwabereye.

Tshisekedi akomeje gukongeza uburasirazuba bwa Kongo aha ibirwanisho imitwe yitwaje intwaro.

The post Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/imitwe-igize-wazalendo-yakozanyijeho-mu-marembo-ya-goma-bapfa-amafaranga-bane-barahagwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imitwe-igize-wazalendo-yakozanyijeho-mu-marembo-ya-goma-bapfa-amafaranga-bane-barahagwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)