Impamvu Chorale Christus Regnat yahisemo kwit... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Kuzwa Iteka', 'Twarakuyobotse', 'Igipimo cy'Urukundo', 'Mama Shenge' n'izindi igiye gukora iki gitaramo nyuma y'ibindi bitaramo bagiye bakora byahurije hamwe abakristu mu ngeri zinyuranye.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu gice cya VIP, 20,000 Frw mu gice cya VVIP ni mu gihe ku meza y'abantu batandatu 'table' ari ukwishyura 100.000 Fw. Amatike ari kuboneka kuri www.christusregnat.rw

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n'imyitwarire, Bizimana Jérémie, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo bacyise 'I Bweranganzo' kubera ko ari izina ribumbye andi mazina yose wakwita ibitaramo.

Yavuze ko iri zina ari igisobanura cy'uko 'ko ibyo twakoze n'ibyo tuzakora mu gihe kizaza bibumbwe n'iri zina "I Bweranganzo.'

Akomeza ati 'Muri make rero i Bweranganzo ni aho ingazo yeze, ikarumbuka ku buryo buri wese yabonaho umugabane we.'

Bahitamo iri zina bashakaga guha rugari n'abandi ko badahejwe mu kurikoresha kuko bisangamo.

Bizimana Jérémie akomeza ati 'Burya aho abahanzi n'abasizi bataramiye nta rungu rihaba bivuze ko mu gihe kiri imbere hazarebwa uburyo byagurwa bikaba byagera ku rwego rw'iserukiramuco-nganzo (Festival).'

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ashingiye ku myiteguro bari gukora bitanga ishusho y'uburyo iki gitaramo cyabo kizagenda neza.

Avuga ko abantu bakwiye kwitega muzika inoze kandi itagendera ku byiciro by'imyaka. Yavuze ati 'Ni ukuvuga ko buri wese azinsanga muri iki gitaramo yaba abato, abari mu myaka yo hagati, abakuru ndetse n'abasaza.'

Ni igitaramo kandi abantu bakwiye kwitegamo urusobe rw'amajwi aryoshye kandi agera ku mutima, indirimbo zo mu indimi zitandukanye, indirimbo zikumbuza abantu ibihe n'amateka, kubahiriza igihe n'imitegurire inoze ndetse n'bindi byinshi byunganira amajwi harimo ibicurangisho binyuranye, umudiho n'ibindi byinshi.

Christus Regnat Choir igiye gukora iki gitaramo yatangiye umurimo w'Imana mu 2005, itangijwe n'abantu bacye barimo abari basanzwe ari abaririmbyi n'abandi 2 kwiga kuririmba kandi neza.

Iyi korali yavukiye muri Christus Center. Byarakomeje biva ku kuririmba indirimbo zo mu gitabo zitanditse ku manota, bagenda babigisha n'izifite amanota bakuraga hirya no hino mu y'andi makorali cyane cyane ayaririmbaga mu rurimi rw'igifaransa.

Abaririmbyi batari bacye bakomeje kugenda bagana Chorale Christus Regnat bakurikiranye kuririmba neza baririmbira Imana, ndetse bamwe mu bageragezaga guca intege abaririmbyi muri icyo gikorwa cyo gutangiza korali ifite ingufu n'icyerecyezo gihamye, bagiye buririra ku mubare w'abayiganaga, cyane cyane urubyiruko.

Muri iki gihe, Chorale Christus Regnat irizihiza imyaka 17 ishize ishinzwe, bakaba bafite imishinga itandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

Muri ibyo bikorwa twavugamo Album 5 z'amajwi ndetse n'iya 6 iri hafi gusohoka, ibitaramo binyuranye birimo n'icyo batumiyemo umuririmbyi w'umufaransa Jean Claude Gianadda cyabaye mu 2019, n'ibindi bikorwa byinshi by'indashyikirwa birimo ibikorwa byo gufasha.


Chorale Christus Regnat yatangaje ko yahisemo kwita igitaramo cyayo 'I Bweranganzo' mu rwego rwo kumvikanisha inganzo yeze 

Ku wa 19 Ukuboza 2023, Chorale Christus Regnat izataramira muri Camp Kigali mu gitaramo bazahuriramo na Josh Ishimwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGIPIMO CY'URUKUNDO' YA CHORALE CHRISTUS REGNAT

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135987/impamvu-chorale-christus-regnat-yahisemo-kwita-igitaramo-cyayo-i-bweranganzo-nibintu-5-kwi-135987.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)