Impinduka mu gitaramo cya Seka Live cyari git... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu basanzwe bategura ibi bitaramo bya Seka Live yabwiye InyaRwanda ko muri uku kwezi k'Ukwakira bahariye mugenzi wabo Japhet Mazimpaka, kuko igitaramo cye n'icyabo byari bihuje itariki byari kuberaho n'aho kubera.

Japhet azakora igitaramo cye ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali-itariki yafashe ihuye n'umunsi Seka Live yari kuberaho.

Bundandi Nice yabwiye InyaRwanda ati 'Muri uku kwezi ntabwo tuzakora Seka Live, twahariye Japhet natwe bidufasha gufata ikiruhuko no gutegura igitaramo tuzakora mu mpera z'ukwezi kwa cumin a kumwe (Ugushyingo 2023.'

Akomeza ati 'Urabona ko twari duhuje amatariki y'igihe ibitaramo byari kubera, ni ku wa Gatandatu wa nyuma w'ukwezi, kandi bikabera ahantu hamwe, rero twahisemo kumuharira.'

Seka Live ya Nzeri 2023 yari rurangiza! Kuko yanyuzemo abanyarwenya bari barangajwe imbere na Anne Kansiime wo muri Uganda, Patrick Rusine, Herve Kimenyi n'abandi.

'Upcoming Diaspora Comedy Show' ni kimwe mu bitaramo by'urwenya bitegerejwe muri uyu mwaka.

Ni igitaramo Japhet agiye gukora nyuma yo gusoza urugendo rw'ibitaramo yakoreye muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, kandi bamwe mu banyarwenya bashya bagaragaje impano muri ibi bitaramo yakoze, bazahabwa umwanya wo gutera urwenya muri iki gitaramo azakorera muri Camp Kigali.

Ni ubwa mbere Japhet agiye gukora igitaramo nk'iki cyagutse ataramira abanya-Kigali, ari wenyine-Ariko azaba ashyigikiwe n'abanyarwenya bo muri Nigeria, u Rwanda ndetse na Uganda.

Agaragaza ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushyira itafari rye ku rugendo rwa 'Comedy' mu Rwanda.

Azifashisha abanyarwenya barimo Phronesi, umunyarwenya umaze imyaka myinshi yigaragaza mu bitaramo aho akora ari wenyine ibizwi nka 'Stand up Comedy'.

Hari kandi Sundiata, umunyarwenya rukumbi ukorera ibitaramo byinshi mu gihugu cya Uganda, akorera mu Mujyi wa Kampala no mu y'indi mijyi y'iki gihugu kiri mu Majyaruguru y'u Rwanda.

Umunya-Nigera w'umunyarwenya, Josh2funny wamamaye mu irushanwa 'America's Got Talent'. Ni ubwa mbere uyu musore agiye gutaramira i Kigali, nyuma yo kugarukwaho mu binyamakuru Mpuzamahanga ubwo yari yitabiriye irushanwa ry'abanyempano mu muziki n'izindi rizwi nka 'America's Got Talent' ryafashije benshi kumenyekana ku Isi.

Hari kandi Doctall Kingsley, umunyarwenya wigaragaza buri gihe mu isuti y'ibara ry'umutuku, udatana na karuvati n'akagofero gahora mu mutwe, ukora urwenya rwe yisunze inshuti nyinshi ziba zimugaragiye, kandi akisanisha n'ibigezweho.

Abanyarwenya barimo Babu Joe, Michael Sengazi ndetse na Joshua n'abo bategerejwe muri iki gitaramo.


Anne Kansiime yasigiye ibyishimo abanya-Kigali n'abandi yataramiye ku wa 24 Nzeri 2023


Nkusi Arthur agaragaza ko uko bucyeye n'uko bwije bishimira intera ibi bitaramo bigeraho mu bwitabire


Japhet Mazimpaka aritegura gukora igitaramo cye cya mbere muri Kigali, ku wa 29 Ukwakira 2023



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135225/impinduka-mu-gitaramo-cya-seka-live-cyari-gitegerejwe-135225.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)