Imva n'imvano y'umunsi mukuru wo gusengera im... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku ya 04 Ukwakira buri mwaka aba ari umunsi mukuru wo gusengera no gusabira imbwa zabo umugisha hakavugwa amasengesho yibanda ku gusabira ibyiza imbwa no kuzihesha umugisha.

Mu busanzwe inyamaswa zihabwa umugisha ni iziganjemo izibana n'abantu nk'imbwa, ipusi, ndetse n'izindi zo mu gasozi umuntu ashobora gusengera kugira ngo Imana izihe umugisha ndetse izihe n'ubuzima.

Uyu munsi mukuru wahariwe gusabira inyamaswa uhuzwa na Mutagatifu Giovanni di Pietro di Bernardone (John Peter "Francis" Bernardone) uzwi nka Francis of Assis wabayeho mu mwaka wa 1181 kugeza ku wa 03 ukwakira 1226. Uyu mugabo wabayeho mu Bwami bw'Abaromani niwe wagize uruhare rukomeye kugira ngo abantu batangire basengere inyamaswa.

Buri mwaka, ku ya 4 Ukwakira cyangwa hafi yayo, abakirisitu ku isi hose bizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko bakawufatanya no gusengera inyamaswa bakazisabira umugisha.

Mu idini rya Gatorika, hari liturujiya igenewe inyamaswa ndetse kimwe na Methodist. Abakirisitu barahura bagasengera inyamaswa bazisabira kugira ubuzima bwiza ndetse buzanaramba.

Mu myemerere y'abayoboke b'idini rya Yuda, bizihiza uyu munsi wo gusengera inyamaswa ku cyumweru cya karindwi nyuma ya Pasika nk'uko abakurambere babo babikoraga mu myaka 3,000 ishize.

Ibihugu bimwe na bimwe biba bifite ubwoko bw'inyamaswa bizirikana ariko byose bigahurira ku mbwa isengerwa mu bihugu byinshi. Muri Australia basengera ingona, imbwa, ipusi, inyoni, inzuki, inkwavu ndetse n'ubundi bwoko bw'inyamanswa zo mu mazi ariko ziba muri Australia. 

Muri Espagne basengera imbwa, inkwavu ndetse n'inuma mu gihe muri Canada basengera imbwa, ipusi, indogobe, ingamiya, hawks, parrots, weasels na skunks.

Dore zimwe mu nsengero zizwiho kwizihiza uyu munsi cyane ndetse hagakorwa ibirori.

Hawaii Kotohira Jinsha â€" Hawaii Dazaifu Tenmangu Shinto temple, Hawaii

San Anton mu mujyi rwa gati wa Madrid muri Espagne. 

Anglican Cathedral Church of the Redeemer, Calgary

St. Francis Episcopal Church muri Stamford

Uretse no kuba ari mu nsengero uyu munsi wizihizwa, hari imijyi myinshi ku isi iha agaciro uyu munsi w'inyamanswa abantu bakazitembereza bakazigaburira neza cyane. 

Urugero rw'isengesho basengera imbwa iyo yarwaye;

Mana dukunda, ntabwo ugirira imbabazi abantu gusa ahubwo n'ibiremwa byose. Kubera ko nzi ubudahemuka bwawe ndagutakambiye. Dore imbwa waduhaye dukunda yarwaye. Ni umugisha kuri twe Mwami, kandi sinshobora kwiyumvisha ububabare irimo. 

Ndagusaba ngo utugirire impuhwe kandi uzane gukira ku mubiri wayo. Yikureho ububabare bwe kugirango idakomeza kubabara. Abaganga bahe ubwenge bamusubize mu buzima kubwa Roho mutagatifu. Amen.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135109/imva-nimvano-yumunsi-mukuru-wo-gusengera-imbwa-ninkwavu-135109.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)