Imyaka 150 irashize ikinyobwa cya Heineken gi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Heineken yatangiye kugera ku isoko mu 1973 bigizwemo uruhare na Gerard Adriaan Heineken yengerwa i Amsterdam mu Buhorandi, ndetse uruganda rwengaga iyi nzoga rwatangiye ari ruto ariko rugenda rwaguka kugeza ubwo rugize inzoga zikundwa ku isi yose kugeza uyu munsi. 

Guhera  mu 2018 Heineken yatangiye gutunganyirizwa mu rwengero rwa Bralirwa Plc ruri i Rubavu mu Burengerazuba, ikomezanya icyanga cyayo yahoranye kuva kera mu gihe kirenga ikinyejana; Bralirwa ikora iyo bwabaga ku buryo abakunzi b'iyi nzoga mu Rwanda baryoherwa n'iyi nzoga ikozwe mu buryo bumeze nk'ubw'izindi zicuruzwa ku isi yose.

Bralirwa Plc yashinzwe mu Rwanda mu  1957, mu gihe kuva mu 1971 yahindutse ishami rya Heineken. Mu 2018 yatangiye kwengera iyi nzoga mu Rwanda ndetse mu Ukuboza umwaka ushize uru ruganda rumurika Heineken idasindisha.

Uruganda rwa Heineken rwubatse amateka mu gukora inzoga rwahinduye uburyo rupima intsinzi, rutibanda gusa ku ngano y'inzoga rugurisha ahubwo rureba ku bihe byiza iha abakiriya barwo bayikunda mu bihugu birenga 190 ku Isi, nk'uko Umuyobozi Mukuru w'uru ruganda ku Isi, Bram Westenbrink, yabivuze.

Ati 'Gukora ibihe byiza [biturutse kuri Heineken] bimaze imyaka 150 muri ADN yacu. Niyo mpamvu duhindura ibipimo byerekana 'brand' yacu kugira ngo twerekane ko guhanga ibihe byiza ari ingenzi nk'inzoga dukora.'

Mu kwizihiza imyaka 150 Heineken imaze Bralirwa iteganya gukora ibikorwa bitandukanye, byo gukomenyekanisha ikinyobwa cya Heineken.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135014/imyaka-150-irashize-ikinyobwa-cya-heineken-gikundwa-na-benshi-135014.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)