Mu minsi itambutse, umuhanzi Bruce Melodie aganira na Radio Kiss FM, yahishuye ko ateganya gushyira hanze alubumu nshya yise 'Sample' izaba igizwe n'indirimbo 16 zose zitarajya hanze.
Ni gake cyane uyu muhanzi ashyira hanze umuzingo ukubiyeho indirimbo nyinshi, kuko kenshi ashyira hanze ibihangano bwite cyangwa yakoranye n'abandi ariko bitabumbiye hamwe. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda batazwiho uyu muco wo gusohora Ep [Extended Play] cyangwa Album.
Kuri iyi nshuro Bruce Melodie, uvuga ko yatangiye kwinjirira isoko rishya ry'Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba ashobora kuba abona ari cyo gihe nyacyo cyo guhembura abafana be babarizwa muri za miliyoni, akoresheje uyu muzingo.
Mbere yo gushyira hanze uyu muzingo, Bruce Melodie yagiriye uruzinduko rw'akazi mu bihugu bikomeye mu muziki w'Afurika birimo Kenya, Uganda, DRC, Nigeria na Tanzania ndetse akorerayo ibitaramo byamubakiye izina ku rugero rushimishije.
Ni alubumu iterezanijwe amatsiko n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, kuko hari abahanzi benshi bari ku rwego mpuzamahanga, bagiye bagaragara bari kumwe na Bruce Melodie, abandi bakagirana ibihe byiza, ibintu bica amarenga y'uko bashobora kuza kuri iyi alubumu.
Abahanzi Mpuzamahanga bashobora kuza kuri alubumu nshya ya Bruce Melodie!
Hari abahanzi mpuzamahanga bagiye batangazwa ko bagiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie, ariko bikarangira zitangiye hanze ku mpamvu z'uko igihe zateganyirijwe cyo kujya hanze kitari cyakageze, cyangwa zikumurirwa igihe nkuko amakuru InyaRwanda yahawe abyemeza.
Ku ikubitiro reka mpere ku muhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi Olomide mu muziki w'Afurika n'isi muri rusange. Uyu muhanzi hamwe na Bruce Melodie bagaragaye mu mashusho yafashwe mu 2021, bateguza indirimbo bakoranye.
Nyuma y'igihe gito, Bruce Melodie yahamije ko iyi ndirimbo yakozwe ndetse ko yakorewe i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo nyuma iyi ndirimbo yimuriwe igihe igomba gushyirwa ahagaragara ku mpamvu zitatangajwe.
Bien-Aime Bagaza uzwi nka BienAime Sol wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Afurika y'Iburasirazuba, yitezwe kuri alubumu nshya ya Bruce Melodie yise 'Sample'. Uyu muhanzi uherutse kugenderera u Rwanda yemeje ko afitanye umushinga w'indirimbo na Melodie.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2023, ubwo Umuhanzi Bien-Aime wo mu itsinda rya Sauti Sol yari asesekaye i Kigali, yabwiye InyaRwanda ko yakoranye imishinga y'indirimbo n'abahanzi benshi barimo Bruce Melodie, ibintu bishimangira ko ashobora kuba ari kuri iyi alubumu.
Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2023, Bruce Melodie yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Kenya mu mujyi wa Nairobi, icyo gihe umwe mu bareberera inyungu ze yabwiye InyaRwanda ko yerekeje muri iki gihugu gukorana indirimbo n'abahanzi barimo Bien-Aime Sol na Bahati.
Indirimbo Bahati yakoranye na Bruce Melodie yitwa 'Diana' yagiye hanze mu mpera z'ukwezi kwa Nyakanga 2023, ishimangira aya makuru kuko Bahati yabwiye Itangazamakuru nyarwanda ko we na Itahiwacu bakoranye imishinga itandukanye.
David Adeleke wamamaye nka Davido umwe mu bahanzi bayoboye umuziki w'Afurika bamaze gukunda u Rwanda bakabigaragaza, aherutse kugaragara ari kumwe na Bruce Melodie mu birori bya Giants of Africa Concert 2023.
Iki gihe Umunyemari Coach Gael ureberera inyungu za Bruce Melodie yanditse ku rukuta rwa Instagram ko hari 'Ikintu kiri gukorwa mu gikoni' benshi bavuga ko umushinga w'indirimbo ushobora kuba warakozwe.
Iki gihe Davido yashimangiye ko yabaye inshuti na Bruce Melodie ubwo yari ari gutaramira abitabiriye igitaramo navuze haruguru, akamusuhuza ari ku rubyiniro undi ari mu bafana hasi mu cyiciro cy'aba-VIP.Â
Birashoboka cyane ko Bruce Melodie ashobora kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere ukoranya indirimbo na Davido akaba n'umwe mu bake bakorera mu Akarere baba babigezeho.
Ikuforiji Olaitan Abdulrahman wamamaye nka 'Oxlade' wo muri Nigeria ni undi muhanzi ushyirwa mu majwi yo kuba ashobora, kuza kuri alubumu nshya ya Bruce Melodie, nyuma y'ibiganiro byabaye muri Mata 2023 ubwo 'Munyakazi' yari muri Nigeria. Bivugwa ko yavuye muri Nigeria basoje iyi ndirimbo.
Singah uzwi mu ndirimbo 'Paloma' yakoranye na Mr P wo mu itsinda rya P Square ndetse n'izindi zirimo 'Somebody' yakoranye na Alikiba, bizwi ko yakoranye indirimbo na Bruce Melodie, nyuma y'uruzinduko uyu muhanzi nyarwanda yagiriye muri Nigeria muri Mata 2023.
Mu bandi bahanzi mpuzamahanga batekerezwa barimo D Banj uri kubarizwa i Kigali umaze iminsi agaruka ku izina Bruce Melodie, Mr Eazi ugenderera u Rwanda kenshi na kenshi. Ubwo yakiraga igihembo cy'umuhanzi wazanye impinduka Mr Eazi yatangaje ko abona Bruce Melodie ari umuhanzi wimakaje impinduka nziza.
Ni iki 1.55 AM ireberera Bruce Melodie ivuga kuri aya makuru?
Mu kiganiro na InyaRwanda, Kenny Muragano ushinzwe abahanzi muri sosiyete ya 1.55 AM Entertainment Ltd ireberera inyungu za Bruce Melodie yavuze ko atahishura urutonde rw'abahanzi bazaba bari kuri alubumu, ariko ko Bruce Melodie yakoranye na benshi.
Abajiwe ku ngendo Bruce Melodie yakoreye mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria, Uganda, DRC, Kenya n'ahandi, ndetse n'abahanzi bagiye bagaragara bari kumwe, Kenny avuga ko kuba alubumu igiye kubanzirizwa n'indirimbo Umunyabigwi Shaggy yakoranye na Melodie bishimangira ko alubumu 'Sample' izaba igizwe na 'Collabo' mpuzamahanga.
Yagize ati 'Urumva niba alubumu itangijwe na Shaggy, izaba iriho collabo nyinshi. Inyinshi twamaze kuzifatira amajwi nubwo zitararangira gusa nyine ni kwakundi tuba dushaka kuzana agashya.'
Uyu mugabo asanga umuziki w'u Rwanda umaze gutera indi ntambwe muri Afurika, ariko ko hakenewe impinduka nto zirimo guhindura uko ibintu byari bisanzwe bikorwaga.Â
Asanga kandi 'Collabo' ari inzira nziza yo kwinjira mu gihugu runaka utavunitse. Kenny avuga ko nta gihindutse, umwaka wa 2024 ugomba gusiga Bruce Melodie ashyize hanze iyi alubumu imaze imyaka irenga itatu mu ikorwa.
Bruce Melodie aherutse kwegukana igihembo cy'Umuhanzi wahize abandi mu Rwanda mu bihembo bya Trace Awards 2023
Melodie ashobora guhuriza abahanzi barimo Davido na Oxlade kuri alubumu nshya
Shaggy agiye gushyira hanze indirimbo 'When She is Around' yakoranye na Bruce Melodie kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023