Imyambarire isanzwe nubukonje ku rubyiniro!... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards 2023 ryagaragaje urwego umuziki nyarwanda uriho, imyitwarire y'abahanzi nyarwanda ku rubyiniro ndetse n'ibyo kwiga ku buryo imyaka 2 isigaye bazahacana umucyo bagatanga isomo aho kurihabwa n'ababasanze.

Ijoro ryo ku itariki 21 Ukwakira 2023 ryari imbaturamugabo ku bakunda ibirori bifitanye isano n'umuziki. Mu nyubako y'imikino ya BK Arena ijya itizwa cyangwa se igakodeshwa ku bitaramo by'abahanzi hari hateraniye abahanzi, abatunganya imiziki, abavanga imiziki, Abanyamakuru, abashoramari, abayobozi, abafana n'abandi turatondoye. 

Ryari ijoro ry'amateka ritazibagirana mu mateka y'umuziki w'Afurika. Ni ibirori byacaga imbona nkubone ku nsakamazashusho 22 za Trace, ibitangazamakuru by'igihugu (RBA), ibitangazamakuru byo mu karere, mu burengerazuba bw'Afurika nka Nigeria n'ahandi, I Burayi, Amerika, Ubushinwa, no mu zindi nguni z'isi. 

Imibare yari yatanzwe na Trace Group hamwe n'Urwego rw'iterambere mu Rwanda ivuga ko abantu basaga miliyoni 500 bo mu bihugu 190 bari bakurikiye ibi birori. Nibura buri gihugu cyari gifite umuhanzi wahawe ubutumire cyangwa se uhatanye mu byiciro bitandukanye iwabo basigaye bamuhanze amaso ngo barebe uko abaserukira.

Bimwe mu byo abahanzi nyarwanda bakwiriye gusigarana bigahindura uko bigaragaza imbere y'abafana babo

Uzumva umufana avuga ngo ndagura itike ngiye mu gitaramo kureba iki? birutwa no gushyiramo indirimbo zabo nkazumva kuko nta gishya niteze! Izi mvugo iyo uzumvanye umufana w'umuziki nyarwanda ushobora kugira agahinda bitewe nuko umufana ari we utunga umuhanzi. 

Ni ukuvuga ngo nta bafana ntabwo umuhanzi yacuruza. Niyo mpamvu umuhanzi ufite abafana benshi akaba azi kubabyaza umusaruro nta kabuza ni we utera imbere. Ibigo byamamaza bitanga akazi iyo bidashingiye ku kimenyane, ruswa cyangwa se indakuzi ubundi bitanga akazi hashingiwe ku bwinshi bw'abafana umuhanzi afite akuko aba azahuza serivisi za bya bigo n'abakiriya bashya.

Kugirango umufana afate iya mbere agure itike biva ku bintu byinshi cyane ariko ikiruta byose ni ukwishima kuko nta kiguzi kibaho cyo kwishima. Impamvu benshi mu bafana banga kwitabira ibitaramo bakunze guhuriza ku kuba uko warebye umuhanzi muri Mutarama ya 2017 ni nako uzamureba muri Mutarama ya 2024 kuko nta gishya umutegerejeho. 

Ibi birababaza kuko kwishyura itike ya 20,000 Frw ukajya muri BK Arena ugataha ubabaye aho gutahana ibyishimo niho hava intandaro yo kuzinukwa.

1. Abahanzi nyarwanda bakwiriye gukora umuziki ushingiye ku bucuruzi

Umuntu wakuriye urubyiniro rwa BK Arena mu itangwa rya Trace Awards yabonye igisobanuro cy'umuhanzi w'umucuruzi n'igisobanuro cy'umuhanzi ubikora uko abyumva. Reka dufate urugero kuri Diamond Platnumz wazanye ababyinnyi 17 ku rubyiniro. Yinjiye urubyiniro abari imbere babona impinduka. 

Uyu muhanzi w'umunyamafaranga ntabwo ajya yirara kuko azi agaciro k'abafana . Nibo bamukuye mu buzunguzayi none asigaye agenda mu ndege ye. Ni urugero rwiza rw'umuhanzi ushaka gucuruza umuziki. 

Abahanzi nka Bruce Melodie uherutse kwizihiza ikinyacumi mu muziki ntabwo yari yamenya agaciro k'abafana be. Urebye uko yitwaye ku rubyiniro rwa MTN Iwacu Muzika Festival i Rubavu niho yitwaye neza kurusha muri Trace Awards nyamara wari umwanya mwiza wo kumurikira isi yose umuziki nyarwanda.

Wenda ntabwo yaganirijwe ngo amenye ko ari ku rubyiniro ruriho abahanzi bamenyereye kwigarurira imitima y'ababakurikiriye. Umuziki ushingiye ku bucuruzi ugomba kurenga gutumirwa no guhabwa akazi. Umuhanzi umaze imyaka 10 ari ku ruhembe rw'umuziki nyarwanda akwiriye kuba yarakoze ibikorwa by'ishoramari bifitanye isano n'umuziki birimo inzu zitunganya imiziki 'Recording studio', inzu ifasha abahanzi 'Recording label' no kuba ahora ahanga udushya ku rubyiniro. 

Utu dushya tujyana n'imyambarire, uko agaragara ku rubyiniro, uko ahuza n'abafana be (hano hagomba kubaho ubwumvikane hagati y'umuhanzi n'abafana, abaganiriza, abaririmbisha, ababyinira n'ibindi). Usibye Riderman watangije Ibisumizi Records nabwo kubera yakoze umuziki mu bihe bigoye, usanga abahanzi bagira iterambere bagatera umugongo umuziki kandi ari wo bagashoyemo bikabaherekeza mu myaka y'ubusaza bwabo. 

Bruce Melodie yavuye ku busa agera ku buhangange ariyo mpamvu ahora ahanzwe amaso yo gukora ibirenze. Birashoboka cyane guhindura umuvuno mu gihe yakwicara akisuzuma akareba niba ibyo atanga ku rubyiniro ari byo abafana be bakwiriye, yasanga hari ibindi agahanga udushya.

2. Gutegura urubyiniro

Isano iri hagati y'umuhanzi n'umufana ni ibyo amuha. Ibyo amuha ni ibihangano/indirimbo, gukora amakuru, kwambara neza no kwitwara neza ku rubyiniro. Akenshi abafana baba biteze ko umuhanzi aca impaka bagatungurwa no gusanga nta kintu yabahaye. Urubyiniro rwa Trace Awards rwari rugoye kandi rusaba gutekereza kabiri. 

Icya mbere kwemera gushora ugahanga udushya ukahatambukana umucyo cyangwa se kuhanyura ugasiga bagukwena. Byari bihenze ko wakodesha ababyinnyi 10 bari bahagaze miliyoni hafi enye (3,700,000 Frw) ariko na none gushimisha abafana ntibisaba ababyinnyi. Gukoresha indirimbo yawe uzi ko ari ikimenyabose bishobora kukorohera kwigarurira imitima y'abakurikiye. 

Ntabwo buri muhanzi yari afite ababyinnyi ariko abahanzi benshi bakoresheje indirimbo zabaye isereri mu mitwe y'abafana. Wari umwanya mwiza wo kwereka isi icyo umuhanzi ashoboye ari nako wiyereka isoko rishya n'abashoramari bashya ndetse no kunguka abafana mu Nguni zitandukanye z'isi.

Hari abahanzi batambutse ku itapi itukura noneho bagarukana ya myenda ku rubyiniro. Benshi mu bitwaye neza ku rubyiniro ni abari babiteguye ku buryo bazanye imyambaro itandukanye. Iyo gutambuka ku itapi, iyo kujyana ku rubyiniro abari bafite amikoro banateganyije imyambaro yo kujyana ku rubyiniro gufata ibihembo. 

Benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda bakunze kunenga uburyo ibyamamare biseruka mu ruhame. Ntabwo bikwiriye ko umuhanzi/kazi ajya ku rubyiniro yambaye imyambaro isanzwe cyangwa se arushwa kwambara neza n'umufana waje kumureba. Aha niho rero usanga umufana aca amazi wa muhanzi kandi afite umuziki mwiza. 

Kwita ku mufana bijyana no gutanga akazi ku bantu bakikije umuhanzi. Ntabwo bikwiriye ko umuhanzi ajya ku rubyiniro adafite ufata umufatira amafoto, amashusho ya buri gikorwa cyose n'aho agiye hose. Uko urushaho kwereka abagukurikira ni na ko barushaho kugukunda no kumenya ubuzima bwawe bwa buri munsi. 

Ni kenshi uzasanga umuhanzi asaba umufotozi w'igitangazamakuru kumuha amafoto. Nyamara yakabaye afite gafotozi uhoraho uzi neza isura ye, azi neza ifoto ze zicuruza ku buryo ahora mu mitwe no mu maso y'abafana. Uzasanga abahanzi Nyarwanda bita cyane ku babacungira umutekano 'bouncers'. 

Aba bacunga umutekano nta musaruro batanga ku bucuruzi bw'umuhanzi kurusha kwitwaza ufata amafoto cyangwa se amashusho'highlight' z'ibikorwa runaka. Ahantu henshi abahanzi bajya usanga batanazwi ku buryo bagira ikibazo cy'umutekano muke. 

Niba winjira muri sale ukarinda ujya kwicara nta muntu ugusariye ngo afate agafoto muri kumwe bivuze ko utaremeza ab'iwanyu. Kandi kubemeza ni ugukora inkuru, ukaba amafoto ukabereka uko icyamamare kibaho ku buryo bagira amatsiko yo kukubona amaso ku maso.

3. Gukora ingendoshuri mu bihugu bifite abahani bavuga rikijyana ku isi

Ubuhanzi ni ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Rimwe na rimwe umuziki nta rurimi ugira nta nubwo ugira imipaka. Ariko rero umuhanzi akwiriye gutembera akajya aho bamusize akicara akiga. Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze. Kwiga kubyaza umusaruro izina ryawe ntabwo wabimenya uhora ugendana n'abantu bategereje ko ubaremera bakarya saa sita. 

Bisaba ko ubiyaka by'igihe gito ukajya kwiga uko warushaho gucuruza izina ryawe. Niba umuhanzi amaze imyaka 10 mu muziki ntiyabura abafana 5000 bamukunda bya nyabyo bashobora kumwitangira, bakaba bagura ibicuruzwa yashyira ku isoko. 

Si ngombwa kubyitirira amazina yawe kuko inaha haba munyangire ku buryo umuntu ashobora kwanga kugura igicuruzwa cyawe kandi agikeneye nyamara agirango udatera imbere ukamusiga. Hari abafite umutima mubi bahora bumva babona bagenzi babo bari hasi ntacyo bagezeho.

Birashoboka gutangiza ubucuruzi ku buryo rwose nawe uba umukiriya usanzwe ntihagire umenya ko ufitanye isano n'ubwo bucuruzi. Ariko si byiza kumara ikinyacumi mu muziki ukaba nta n'inyanya cyangwa se inkwavu ucuruza. Birababaje cyane kuko nibwo usanga amasaziro ateye agahinda.

Kuba wajya kwiga uko umuziki, izina ryawe bibyara umusaruro ni bimwe mu byo abahanzi nyarwanda bakibura bakaba rimwe na rimwe basuzugurwa kubera ko atari abanyamafaranga. Aho ifaranga rikubise haroroha. 

Ubaye ufite agatubutse ntabwo umuhanzi waturutse ahandi yaza ngo ahabwe icyubahiro kandi ari wowe urenze iwanyu. Byose biva ku mikoro make, abo mugendana n'imitekerereze yawe ihora ari imwe kuva muri Mutarama kugeza mu Ukubonza. 

Ntabwo bisanzwe ko Umunyarwenya Fally Merci ategura Gen-z Comedy Show iba kabiri mu kwezi akabona abafana nyamara umuhanzi umaze imyaka 3 ahagaze neza mu muziki akaba agitegereje ko Mushyoma Joseph 'Boubou' amuha ikiraka mu gitaramo nka kabiri mu mwaka. Â 

Rwose umuhanzi ugitegereza guhabwa akazi mu bitaramo biragoye kuzagira ubukaka muri iyi isi y'ubwamamare kuko ubu ifaranga rirayoboye. Reka mbahe urugero rw'ifaranga.

Muri BK Arena aho nari nicaye hari muri Vvip. nagiye kubona mbona haje ikipe y'abantu nka 8 bari kumwe na Davido. Haje abateguye Trace Awards basaba intebe yos 'umurongo w'intebe nka 15' barabahagurutsa hatitawe kuvuga ngo aba rero bishyuye akayabo. Jyewe nakomeje kwicara kuko nari mu kazi. 

Davido yicaye ari kumwe n'ikipe ye n'umusore uhorana icupa rya Hennesy ushinzwe kuyongera mu gakombe ka Davido. Narebye imbere y'urubyiniro nsanga hari abahanzi bacu bahagaze baticaye numva birambabaje. Hashize umwanya baje kwicara bisanzwe ubona nta cyabaye kandi bakabaye bahabwa agaciro ku buryo ubabona mu ishusho y'ibyamamare. 

Muri make umuntu ufite izina niyige kuribyaza umusaruro ni cyo kizamuhesha kubahwa ahantu hose akenewe. Twabibutsa ko nta muhanzi wishyuwe ngo ataramire abitabiriye Trace Festival & Awards. Abahanzi basaga 50 baciye ku rubyiniro babikoze bitanga mu gushimangira uruhare rwa Trace Group mu iterambere ry'imyidagaduro yo muri Afurika. 

Ni nayo mpamvu tutabonye abahanzi nka Burna Boy, Asake, Fally Ipupa n'abandi muri biriya bihembo kuko basabye ko bishyurwa birangira Trace ibihoreye kuko iyo yishora mu byo kwishyura abahanzi yari kuhatakariza asaga Miliyoni 10$ asaga Miliyali 12,500,000,000 Frw. Trace Festival & Awards ni yo yabashije guhuriza hamwe abahanzi basaga 50 hano muri Afurika. 

Ibi hembo byabaye ku bufatanye na Leta y'u Rwanda binyuze mu Rwego rw'Igihugu w'Iterambere 'RDB', MTN Rwanda, RBA, RwandAir, University of Rwanda, BK Arena, Africa&Colors, Kiss Fm yatanze igihembo cy'umuhanzi nyarwanda wahize abandi, Martel yenga imivinyo ikaba ari iya Pernord Ricard. 

Ni ibihembo bizabera mu Rwanda mu myaka itatu yikurikiranya. Trace Afrika yabiteguye, yizihizaga imyaka 20 imaze iteza imbere umuziki ufite imizi muri Afurika no muri Diaspora y'Afurika.

BK Arena yakiriye Trace Awards yarimo abahanzi basaga 50


Davido yahinduye imyenda inshuro 2


Davido ku itapi itukura yari yitamirije imyambaro ikoze mu mabuye ya Diamond


Imyenda yajyanye gutwara ibihembo siyo yatambukanye ku itapi itukura. Kariya gakombe gahoramo Hennessy


Davido na Musa Keys batanze isomo ryo kwambara



Davido ni urugero rwiza rwo kwita ku myambaro




Davido yambara ibihenze kandi bikeye


Diamond Platnumz yahinduye imyenda inshuro 2


Diamond Platnumz yahinduye imyenda kandi hose akajyanisha

Diamond Platnumz yari yambaye ibijyanye kandi bihenze



Imyambaro yatambukanye ku itapi itukura niyo yajyanye ku rubyiniro, ni nayo yari kujyana gutanga igihembo nuko yaje yakererewe agasanga cyatanzwe


Yemi Alade yahinduye imyambaro



Zuchu yahinduye imyenda, iyo ku itapi siyo yazanye ku rubyiniro


Bruce Melodie imyambaro yo ku itapi itukuru yayijyanye kuririmba anayisubiranayo gufata igihembo


Hano batambukaga bafotora ku itapi itukura


Ku rubyiniro nta mpinduka. Akwiriye guhanga udushya kugira ngo yigarurire abafana baba baje kumureba


Yari yarimbye imikufi ihenze


Bruce Melodie akwiriye kurushaho gushaka ibishimisha abafana imbere yabo


Bruce Melodie yaririmbye indirimbo itarasohoka kandi yari amahirwe yo kwigaragariza isi yose

Bruce Melodie akwiriye guhindura uko ataramira abafana kugira ngo yigwizeho abandi bashya


Azawi uhagaze neza muri Uganda yahinduye imyenda 2


Umunya-Haiti, Rutshelle yahinduye imyambaro 2 anasiga inkuru i musozi


2BABA yaserutse mu myambaro ihenze cyane. Nibura kuyidoda ntabwo biri munsi ya Miliyoni Frw bitewe n'aho uyikoresheje ishobora kugera muri Miliyoni 10 Frw. Yaserutse neza kandi arusha kwambara neza abaririmbye

Azawi wo muri Uganda yaserukanye imyambaro itandukanye

Azawi ari mu bahanzi bahagaze neza muri Uganda


Chriss Eazy ku rubyiniro yari umwe, ndetse yagowe no kurukwira kuko rwari runini bitandukanye cyane n'uko asanzwe yitwaza ababyinnyi


Chriss Eazy yarishimiwe cyane muri BK Arena


Chriss Eazy yakoresheje indirimbo izwi bituma ajyana n'abafana


Alyn Sano yatanze igihembo


Umunyamideri Sandrine akwiriye kujya afasha abahanzi bakamenya uko baseruka barimbye


Uru rubyiniro bwari ubwa mbere rukoreshejwe mu Rwanda. Rwagoye abahanzi batari bitwaje ababyinnyi


Mr Eazi yaririmbye indirimbo ziri kuri album yise The Evil Genius birangira ateye ariyikiriza. Umuhanzi wakoresheje ibihangano bitazwi yahavanye isoni


Kwambara neza kandi ibihenze ni intwaro ufasha ibyamamare


Bruce Melodie akwiriye gushaka ikintu cyatuma abafana bashyuha


Bruce Melodie na Producer Element bahagaze neza mu Rwanda


Bruce Melodie ni we muhanzi wahize abandi mu Rwanda mu mwaka wa 2023 nk'uko yashimiwe na Trace Award


Televiziyo mpuzamahanga y'Abashinwa yari iri kubitambutsa imbonankubone. Ikoresha ururimi rw'icyongereza


Televiziyo 22 za Trace Group zabitambutsaga imbonankubone

REBA IKIGANIRO KIGARUKA KURI TRACE AWARDS


AMAFOTO: FREDDY RWIGEMA

VIDEO: DIEUDONNE MURENZI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135820/imyambarire-isanzwe-nubukonje-ku-rubyiniro-amasomo-abahanzi-nyarwanda-bakwiriye-kuvoma-kur-135820.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)