Indege ntizima! Diamond asigaye agenda ibihug... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Diamond Platnumz asigaye ukoresha indege ye bwite 'private jet' ariko anakodesha kuko umutumiye asabwa kuyikodesha akabona kuyizamo. Bivuze ko udafite ubushobozi bwo kuyikodesha ntabwo umuhagurutsa mubyarana abo.

Diamond Platnumz akigera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege kitiriwe Jomo Kenyata mu mashusho, yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram 'story' yagize ati: 'Nairobi ndi hano Oktobafest. Diamond Platnumz mwese murabizi!'.

Yasanze abanyamakuru bamutegereje ari benshi. Witegereje ubwinshi bw'Abanyamakuru baje kumwakira bigaragara ko abatari bamwegereye byabagoye gutahana ikiganiro bitewe n'ubwinshi bw'abari bahari. Yaherukaga muri Kenya ku itariki 6 Kanama 2022 aho yari yitabiriye ibikorwa byo gusoza ukwiyamamaza kwa Raila Odinga wari uhatanye na Uhuru Kenya wanamutsinze mu matora y'umukuru w'igihugu. 

Kiriya gihe Diamond Platnumz yari yishyuwe miliyoni 230 z'amashilingi ya Kenya akaba asaga miliyali 1,900, 300,867 Frw. Yaririmbye iminota 10 yonyine ahita yatsa indege arataha. Ni ibikorwa byari byasorejwe Kasarani Sports Stadium aho abari bashyigikiye Raila Odinga bari bakubise buzuye.

Diamond Platnumz imbere y'abanyamakuru yababwiye ko abazitabira bakwitega igitaramo kiryoshye. Abajijwe ikintu ahora atekereza iyo ageze muri Kenya yagize ati:'Umwana wanjye'.

Bigararaga ko hashize amasaha 13 ageze I Nairobi akaba ategerejwe kuza gutanga ibyishimo bidacagase nk'uko amaze imyaka isaga 9 yigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.Oktobafest irabera Ngong Racecourse mu murwa hagati i Nairobi. Araza guhurira ku rubyiniro na Nyashinski wo muri Kenya na John Frog wo muri Sudani y'Epfo 'South Sudan'.

Uyu John Frog afitanye indirimbo na Bruce Melodie yitwa Konjo isubiyemo'remix'ikaba imaze amezi 5 igiye hanze. Oktobafest imaze ukwezi izenguruka ibihugu byo mu karere. Yabereye muri Uganda ku itariki 22 Ukwakira 2023. Haririmbye abahanzi; Nyashinski, Harmonize na Azawi. 

Ku munsi wari wabanje iri serukiramuco ryabereye muri Sudan y'epfo ku itariki 21 Ukwakira 2023 I Juba. Abahanzi nka; Harmonize, John Frog na Ndovu Kuu usanzwe yamamaza ibicuruzwa bya Tusker, uruganda rwenga ibinyobwa. Kuri uyu munsi kandi I Dar-es-Salaam habereye iri serukiramuco aho abahanzi nka; Jose Chameleone, Ali Kiba, na Nyashinski. 

Ni mu gihe iminsi 3 isoza iri serukiramuco yahereye ku wa gatanu tariki 27 Ukwakira ikazasozwa ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023. Ni iserukiramuco ryazengurutse muri Sudan y'epfo, Tanzania, Uganda na Kenya rikaba ryarirengagije u Rwanda n'u Burundi nk'ibihugu nabyo bibarizwa muri aka karere.

Diamond Platnumz isoko rye rinini arifite mu karere

Kuva ku itariki 06 Mutarama 2014 Diamond Platnumz yasubiranamo na Davido iyo bise'Number One' yahise aba umuhanzi uhora azenguruka ibihugu byo mu karere as arura amafaranga akayajyana iwabo gushora mu bikorwa by'umuziki byaje kumugira umujejetafaranga. 

Urebye uhereye muri uriya mwaka ni nabwo yahise abona igitaramo hano I Kigali aza atumiwe na Mushyoma Joseph'Boubou' ubyibuka nk'ibyabaye ejo. Mushyoma Joseph aherutse gutera urwenya n'umunyamakuru wa Inyarwanda avuga ati: 'Iyo ndebye ukuntu najyaga kumwakira ari umwana none akaba asigaye aza mu ndege yihariye yaciye igikuba nshima Imana ko nta kidashoboka'.

Urebye isoko rinini rya Diamond Platnumz arifite iwabo muri Tanzania ariko usibye ibitaramo bikubiye mu iserukiramuco yatangije yise Wasafi Festival ubundi muri Kenya niho as arura agatubutse. Byageze ubwo abahanzi bo muri Uganda bamwinuba kubera ko yishyurwa menshi kubarusha kandi yarakuze abafana. Ndavuga ba Jose Chameleone. 

Ariko usibye ko nta gishya baba bafite cyo guha abafana bitandukanye na Diamond Platnumz uhora ari mushya ku rubyiniro. Yaherukaga muri Kenya mu 2022 ubwo yahabwaga Ksh miliyoni 230 mu minota 10. Mu 2021 yariyo mu bikorwa by'ishoramari ry'imikino y'amahirwe. Ku itariki 18 Gashyantare 2020 yari we muhanzi mukuru wasoje Koroga Festival yabereye I Naivasha ahitwa Hell Gate Park.

Muri Nyakanga ya 2023 Diamond Platnumz yari i Kampala mu gitaramo yatumiwemo cy'urwenya. Iki gihugu yagikandagiyemo bwa mbere mu 2014 nyuma yo gukora Number One isubiyemo, agisubiramo mu 2017 yongera mu 2019. Ku itariki 14 Kanama 2023 yasoje iserukiramuco ryiswe Giants Of Africa ryabereye muri Kigali Arena. 

Bivugwa ko yishyuwe miliyni 150 Frw utabariyemo ayagiye ku babyinnyi, n'ikipe yose imugenda ku mukandara ndetse no gukodesha iriya ndege yihariye yari akandagije I Kigali bwa mbere. Ni indege yaguze miliyali zisaga 5 Frws. 

Mbere yo kuyigura yavuze ko 'Urebye amafaranga ntanga mu ndege ku itike uyateranyije yagura indege. Rero ngomba kugura indege yanjye yihariye, Kugura indege si ukwiyemera ahubwo ni ngombwa. Nawe reba ibitaramo mfite ubuse nzahora ntega indege? 

None se nk'ubu ko nsabwa kujya mu bihugu bitatu icya rimwe nzajya mbona indege ibijyamo? Urebye rero abantu tujyana iyo ngiye mu bitaramo, ukareba amafaranga abagendaho y'itike usanga ari menshi ku buryo nguze indege yanjye naba ndokoye akayabo!'

Diamond Platnumz azwiho kwambara ibihenze. Mu 2021 yaguze umukufi wanditseho amazina ye 'Simba' ufite agaciro ka miliyoni 60 Frws. Atunze amazu muri South Africa, Tanzania na Kenya. Ni we muhanzi uhenze muri aka karere akaba agoye gukorana indirimbo n'undi wese wo muri ibi bihugu kugirango atimaraho igikundiro cyangwa se ubukaka bwe bukagenda buyoyoka usibye ko afite indirimbo na Spice Diana nubwo zitarasohoka.

Abo batangiranye yabaciye basigaye bamureba ku mashusho kuko agenda azamura ubutunzi buri mwaka ku buryo kumugeraho bigoye. Kenya niho afite abafana benshi bareba indirimbo ze kuri shene ya Youtube akaba ari naho akunze gukura menshi mu bitaramo byaho. Uganda asa nk'uwahagize mu rugo kuko ari iwabo wa Zari ndetse na se niho avuka. 

Mu Rwanda arisanga nubwo abafana bagenda bamushiraho ku bwo gukunda indirimbo zo muri Nigeria ariko mu tubyiniro usanga indirimbo ze zicurangwa cyane. I Burundi ahafite isoko ryihariye. Iriya ndege ijya imufasha gukora ingendo za hato na hato. 

Ubwo yari i Kigali mu iserukiramuco rya Giants Of Africa yasubiye igitaraganya muri Tanzania mu bikorwa byo gutangiza Wasafi Festival aho bivugwa ko yishyuwe akayabo n'ishyaka riri ku butegetsi kugirango riburizemo inama yari yateganyijwe na Chadema, ishyaka ritavuga rumwe na Leta. 

Muri Kenya aho ari ubu arahava yerekeza i Kahama, ni umujyi uri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania. Araba agiye gukomeza ibitaramo by'iserukiramuco rya Wasafi riri kuzenguruka igihugu kuva ku itariki 13 Kanama 2023.

Akubutse muri Trace Awards yarimo ibyiciro 26 ikaba yarahatanyemo abahanzi basaga 50 mu bihugu 30


The Ben niwe ushobora kuzamutwara isoko ryo muri Uganda, igihe yamenya ubwenge akarifata bugwate. Ibuka ko The Ben ari we muhanzi wahakoreye igitaramo gihenze mu mateka y'umuziki w'Abagande. Kwinjira byari miliyoni y'amashilingi, akaba hafi 300,000 Frws.


Nyuma y'inkuru z'urukundo ubu ari gukora amakuru akoresheje abana


Nyuma ya Mico The Best wakoranye indirimbo na Diamond Platnumz mu 2008 bose bakishakisha, The Ben niwe waciye akagozi akora amateka


Diamond Pltanumz amaze imyaka 9 ajagajaga ibihugu byo muri Afurika akabisaruramo agatubutse akayajyana kuyagura amazu, imodoka, indege n'ibindi


Yambara umukufi wa miliyoni 60 Frw


Guhera mu 2014 kugeza ubu ntajya arambirana ku rubyiniro. Uko wamurebye muri Kanama ya 2023 yagarutse mu Ukwakira yahinduye ibintu. Ni we muhanzi muri Afurika uzi agaciro ko kwiyitaho, guhemba neza, kubaha abo bakorana ndetse no guhora ahanga udushya


Koroga Festival 2020 muri Kenya, ayo wamwishyuye arayagaruza


Nyashinski barahurira ku rubyiniro


Yavuye mu buzunguzayi none asigaye abayeho ubuzima bw'inzozi za benshi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135932/indege-ntizima-diamond-asigaye-agenda-ibihugu-byo-muri-afurika-nkugenda-mu-nzu-yicyumba-na-135932.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)