Indirimbo ya Israel Mbonyi yaciye agahigo mur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo kuva yasohoka yacengeye cyane mu mitima ya benshi, cyane cyane abakoresha ururimi rw'Igiswahili. Umubare w'insengero n'Abakristu bayisubiramo ugenda wiyongera umunsi ku munsi, ari na ko benshi bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

'Nina Sir' yakuye ku mwanya wa mbere indirimbo 'Enjoy' ya Diamond na Jux yari imaze igihe iri kuri uyu mwanya. 'Enjoy' yahise ijya ku mwanya wa kabiri.

Ku mwanya wa Gatatu hariho indirimbo 'Nimependa' ya Guardian Angel na Deus Derick na Sammy G, ni mu gihe 'Honey' ya Zuchu yaje ku mwanya wa Gatatu ikurikirwa na 'Majina Yote Mazuri' ya Hymmnos 2.

Israel wavukiye i Mulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yumvikanisha ko yahamagawe n'Imana kuyibera icyambu yifashisha igera ku bwoko bwayo, kandi akayikorera binyuze mu bihangano n'ivugabutumwa ryagutse.

Ni umwe mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana, kandi ufite igikundiro cyihariye. 'Channel' ye ya Youtube yafunguye ku wa 16 Gashyantare 2012, iriho ibihangano 62 bimaze kurebwa cyangwa se kumvwa n'abantu barenga Miliyoni 93.

Israel Mbonyi aherutse kubwira InyaRwanda ko akora indirimbo 'Nina Siri' yari afite gushidikanya muri we yiyumvisha ko itazakundwa cyane, ahanini biturutse ku kuba yarakunze kuririmba cyane mu rurimi rw'ikinyarwanda.

Uyu muhanzi yavuze ko kuva yasohora iyi ndirimbo yabonye ubutumwa bw'abantu benshi bashimye uburyo yayikozemo n'ubutumwa bukubiyemo.

Yumvwa cyane n'abantu bakoresha ururimi rw'Igiswahili. Ati '… Byatumye ntekereza uburyo nashyira imbaraga mu bihangano biri mu giswahili, urabona ko yakunzwe mu gihe gito kandi abantu bakomeje kuyumva cyane.'

Imyaka itanu irashize u Rwanda rwemeje Igiswahili nk'ururimi rwa Kane mu zemewe zikoreshwa. Igiswahili ni rumwe mu ndimi 10 zivugwa cyane ku Isi aho abarenga Miliyoni 200 barukoresha.

Ibarura rusange ry'abaturage ryatangajwe muri Gashyantare 2023 ryerekanye ko Igiswahili mu Rwanda kivugwa n'abagera kuri 2,97%.

Indirimbo 'Nina Siri' iri kuri Album Israel Mbonyi aherutse gushyira hanze yise 'Nk'Umusirikare' yakoreye mu Intare Conference Arena.

Uyu muhanzi ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite ku wa 25 Ukuboza 2023. Ubwo yari mu gitaramo cya Shalom Choir cyabereye muri BK Arena, Israel Mbonyi yabwiye abakristo bacyitabiriye kuzabana nawe muri iki gitaramo.

Ati 'Nanjye ndabatumiye mu gitaramo dufite kuri Noheli muri uyu mwaka hano muri BK Arena, ntimuzabure. Imana ibahe umugisha, niteguye kuzababona mwese.'

Agiye gukora iki gitaramo nyuma y'uko tariki 25 Ukuboza 2022 aciye agahigo, aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena.

Icyo gihe ari mu gitaramo, uyu muhanzi yagaragaje ko atabona amagambo asobanura uburyo yiyumva nyuma y'uko abakunzi be bamushyigikiye by'ikirenga.

Yabaze inkuru y'uburyo yakuriye mu murango ukikijwe umutoza kumenya Imana. Ati 'Navukiye mu muryango ukijijwe bantoza kumenya Imana, umunsi umwe bari kutwigisha ku ishuri baratubwira ngo niba utaratura ngo uvuge ko Yesu ari umwami n'umukiza mu buzima bwawe, ntabwo urakizwa.' 

Israel yavuze ko kwakira agakiza kuri we ari inzira itari yoroshye, kuko yari asanzwe ari umucuranzi mu rusengero, agira isoni zo kujya mu bandi bakiriye agakiza ubwo umukozi w'Imana yasabaga abiyumvamo gusanga Kristu kwegera imbere.

Yavuze ko yakiriye agakiza ari ahantu habaga ubwiherero. Ati 'Nari nsanzwe ncuranga mu rusengero ndi umucuranzi, numva nagize isoni z'ukuntu mvuga ngo ngiye gukizwa kandi bazi ko ndi umukozi w'Imana. 

Naragiye niherera ahantu inyuma ahabaga ubwiherero ndavuga ngo Mana niba biriya uriya mugabo yavugaga aribyo nanjye ndashaka gukizwa.'

Uyu munyamuziki ufite igikundiro cyihariye yabwiye urubyiruko ko kuba umukristo bitakubuza gukomeza gukora imirimo yawe.

Ati 'Gukizwa ntabwo bituma utaba umu 'Jeune' mwiza usa neza uganira neza, urakizwa ugakomeza ukaba umuntu wisanzura. Abantu rero bababwiye ko gukizwa ari ukwambara ipantaro ijyamo abantu batanu, ishati ijyamo babiri nkawe, barababeshye! Ushobora gukizwa ukagumana 'vibes' zawe.'

Indirimbo 'Nina Siri' ya Israel yaciye agahigo mu gihugu cya Kenya


Indirimbo ya Israel yari imaze igihe iri ku mwanya wa Gatatu muri Kenya


Israel Mbonyi avuga ko iyi ndirimbo yatumye atangira gushyira imbaraga mu guhimba indirimbo ziri mu rurimi rw'Igiswahili



KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NINA SIRI' YA ISRAEL MBONYI

"> 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135813/indirimbo-ya-israel-mbonyi-yaciye-agahigo-muri-kenya-isimbura-iya-diamond-135813.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)