Ingeso yaranze! Harmonize yatangaje umuhanzik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Harmonize wo mu gihugu cya Tamnzania aherutse gutangaza ko arimo yicuza amafaranaga yose yatanze mu bagore bakamarana igihe gito cyane. 

Ni nyuma y'imodoka za ranger Rover yahaye Kajala, iyo yahaye Yolo The Queen ndetse n'izindi mpano zihenze yagiye aha abakobwa.

Ubwo yahaga impano ya Ranger Rover umunyarwandakazi Yolo The Queen, Harmonize yari yatangaje ko iyo akunze atajya agira ubugugu aba agomba guha impano umukunzi we ndetse bagasangira akabisi n'agahiye nk'uko ariryo sezerano yahaye Yolo The Queen.

Nyuma y'uko ahaye Yolo the Qeen iyo Ranger Rover akanamusezeranya kumukunda cyane, nta kanunu k'umubano wabo ahubwo Harmonize yaje kuvuga ko yicuza amafaranaga yose yahaye abagore mo impano ndetse avuga ko iyo aza gufata umukobwa umwe wo muri Tanzania akamuha ayo maafaranga yose yari kuyabyaza ikintu gikomeye.

Nyuma yo gutangaza ayo magambo, Umuhoza Laika wari umwaze imyaka itatu ari inshuti na Harmonize bbagiye guhurira muri Tanzania kugira ngo baganire ku muziki ndetse n'indi mishinga igendanye n'umuziki ndetse icyo gihe bashyira hanze amashusho barimo babyinana mu buryo abantu benshi bacyetse ko hari ikindi cyaba cyibyihishe inyuma.

Nyuma Umuhoza Laika ufite inkomoko mu Rwanda yatangaje ko nta mubano wihariye afitanye na Harmonize gusa bari inshuti cyane kandi z'igihe kirekire bityo kuba bariyanditseho itariki bahuriyeho atari ibintu bigaragaza ko bari mu rukundo.

Ubwo yarimo ataramira Bell Obafest ku cyumweru, Harmonize yatunguranye avuga ko burya n'ubwo aba ari Tanzania bwose ariko yimariyemo umuhanzikazi Winnie Nwagi.

Icyo gihe Harmonize yagize ati "Umbajije umuntu twashyingiranwa hano muri Uganda navuga Winnie Nwagi." Nyuma yahise akomeza avuga ko akunda imiterere (ikibuno) cya Winnie Nwagi dore ko n'ubusanzwe bizwi ko Harmonize akunda abakobwa b'imiterere y'ikibuno kinini.

Harmonize utagaragaza kumesa kamwe mu kwiruka mu bagore, byagiye bimusubiza inyuma mu muziki we ndetse n'amafaranga atanga ku bagore akaba menshi ugereranyije n'ayo yagakwiye kuba atanga muri label ye ya Konde Gang ngo itere imbere igere ku rwego cyangwa se inarenge Wasafi nk'uko nawe aherutse kubyerura.

Kugeza magingo aya, mu gihugu cya Uganda bari mu gihirahiro cy'uwo Harmonize akunze dore ko n'ubwo Laika yatanze ibisobanuro abantu batari bumva uburyo waba inshuti n'umuntu mwahura akiyandikaho itariki bahuriyeho. Urundi rujijo, ni Yolo The Queen udaherutse kuvugwa na Harmonize nk'uko yajyaga amuhoza mu kanwa.


Winnie Nwagi ni umuhanzikazi wo muri Uganda.


Harmonize yatangaje ko akunda ikibuno cya Winnie Nwagi. 


Winnie Nwagi akunze gukurura abagabo cyane dore ko amaze iminsi mu rugamba rwo guhangana n'abafana bashaka kumukorakora ku rubyiniro.


Imiterere ya Winnie niyo ituma Harmonize amusarira


Harmonize yananiwe kwita cyane ku muziki we no guhagarara ku ntego yihaye yo kutongera kwiruka mu bagore


Harmonize yatangaje ko akundira Winnie ikibuno cye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135748/ingeso-yaranze-harmonize-yatangaje-umuhanzikazi-wo-muri-uganda-yihebeye-135748.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)