Intambara yo gupfubura umuziki nyarwanda is... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu 2021   hatangiye  kuvugwa umwuka mubi hagati ya Coach Gael na The Ben  kugeza n'ubu  ni inkuru ikomeje kugarukwaho cyane  bamwe bagahamya  ko umushoramari Coach Gael ashaka gutambamira imishinga yose ishobora kugirira umumaro The Ben , bitsa  ku bitaramo The Ben agenda abonamo akazi. Ababa hirya y'iby'imiziki babyakira uko babihawe ababa imbere mu ruganda rw'imyidagaduro bagakomeza kwicarana amakuru atariho ivumbi dore ko no kuvuga uko ikibazo kiri nta nyungu baba babifitemo  bagahitamo kwanga kwiteranya. 


Bamwe mu bakagombye kuzana impinduka mu myidagaduro  mu Rwanda bahitamo kubagarira yose,nyamara haba hari abari kubigenderamo aribo bahanzi, abahanzikazi bafite imishinga migari, ibikorwa bifatika bifuza ko Abanyarwanda babatega amatwi bakabatiza umwanya nyamara birangira baburijwemo imbere y'amakimbirane  yakabaye yararangiye ubuzima bugakomeza nk'uko n'ubundi bwari bumeze.

 

Muri  Iyi nkuru  tugiye ku garuka ku nzira yagejeje ku mwuka mubi, ubugambanyi, ihangana na rwaserera ihora mu itangazamakuru ivuye ku bantu babiri; Coach Gael na The Ben aho Bruce Melodie w'i Kanombe akunze kwisanga muri izi rwaserera nyamara ntaho ahuriye nazo bikarangira abigizemo ijambo. Yabona amahirwe yo kugira icyo abivugaho agwa mu mutego w'abanyamakuru  agasubiza ibyakabaye bisubizwa na ba nyirabyo. Aha ni naho asabwa ubushishozi akajya amenya ikijya mbere kuko hari igihe icyitwa gutwika birangira bibyaye urwango rw'igihe kirekire nubwo bidakwiriye ku bahanzi bakabaye batahiriza umugozi umwe mu mujyo wo gushaka icyasunika umuziki nyarwanda ukabasha gukomeza kwagura imbago.

 

 

Ishoramari ritari iry'igihe kirekire akenshi rihombya nyiraryo

 

Indirimbo ishobora kumara imyaka 3 itegurwa ikazasohoka ihindura ubuzima bw'umuhanzi, umushoramari(wavuga  Manager) n'umuziki w'igihugu muri rusange.


Ufashe urugero kuri Why ya Diamond na The Ben iyo hataza kubaho kurambirwa no kugira huti huti kuri Coach Gael ubu yari kuba yarashyize akaguru ku kandi ari gusarura ku yo yashoye. Kubera igihunga 'Pressure' nk'uko bisobanurwa na Producer Madebeats wahishuye ko Coach Gael na The Ben bapfa amafaranga yashowe muri 'Why' umushinga  wo gukorana guhagarara  ngo   bakabanza  gutekereza kuri Ariel Wayz bitaje gukunda kubera kumubura kuri telefoni, Made Beats agahita ahamagara Bruce Melodie wateze indege shishi itabona bikarangira umunyemari Coach Gael amubengutse bagasinyana amasezerano yo gukorana kuva ubwo kugeza na nubu.


 Kuri ubu  ikibuga cy'imyidagaduro hano mu Rwanda mu ntoki zabo kuko bafite akazi kenshi, indirimbo zikunzwe, ibiraka byo kwamamaza, nta gitaramo gikuru gipfa kuburamo Bruce Melodie, ku mpapuro z'imbere, mu biganiro byo kuri murandasi, ku maradiyo, insakazamashusho biragoye ko icyumweru cyashira hatavuzwe Bruce Melodie kuko ahagaze neza rwose mu muziki. 


Tugarutse rero ku kibazo cyo gusenya The Ben mu murongo wo kwihorera kubera ko indirimbo Why yamufunguriye imiryango mishya inamuhesha amasoko hirya no hino byakomeje kuzengereza Coach Gael nk'uko amakuru aba ava mu bantu ba hafi b'izi mpande zombi babyemeza.


Icyari gushoboka ni uko nyuma yo kubona ko Diamond Platnumz wari warananiranye kumushyigura ku bahanzi bo muri aka Karere k'Afurika y'Iburasirazuba biciyemo kuri The Ben, Coach Gael yari kwirinda huti huti akagenda gake ku mishinga yose ye na The Ben. Birashoboka gukora indirimbo 4 nziza mu mwaka ntizizane isoko nk'iry'indirimbo imwe yatekerejweho, ikamamazwa bikarangira ibaye ikimenyabose ibizwi nka 'Mega Hit'.

 

Indirimbo imwe yatekerejweho neza nta huti huti ku muhanzi irusha 3  zakozwe mu bihe bimwe (bisaba kwiga neza umushinga mu gihe kirambye)

 

 

Dufashe indirimbo nka Sawa Sawa ya Bruce Melodie na Khaligraph Jones yasohotse ku itariki 19 Ukwakira 2023 (ntabwo yakozwe na 1:55 AM), ugafata Totally Crazy ya Bruce Melodie na Harmonize yasohotse ku itariki 04 Werurwe 2022, A l'aise ya Bruce Melodie na Innos B yasohotse ku itariki 19 Nzeri 2022, Nyoola ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo yasohotse ku itariki 26 Mata 2022. 


Izi ndirimbo zahotse igihe The Ben yari yarashwanye na Coach Gael amusimbuza Bruce Melodie. Uzumvise wumvamo ibirango byamamaza 1:55 AM sosiyete igamije gushora imari mu myidagaduro aho bafite na  Studio , bagomba gusinyisha abahanzi kandi bakanakora ibindi bikorwa birimo inzu y'imyidagaduro iri kubakwa ku gisenge cya CHIC. Byose bigamije iterambere ry'uruganda rw'imyidagaduro nyarwanda.


Ziriya ndirimbo 3 zose hamwe urebye abazirebye kuri Shene ya YouTube ya Bruce Melodie usanga ari Miliyoni 5, 800,000 (views). Kuri Spotify abumva Bruce Melodie basaga 12,070 ni mu gihe The Ben abamwumva bakiri hasi ya ba Melodie  kuko ni 70,100 (monthly listeners). Indirimbo Why ku mibare ntabwo yangana na ziriya 3 bitewe nuko yacururijwe ku mbuga za Diamond Platnumz ziri hejuru nka Spotify nibura buri kwezi yumvwa n'asabaga Miliyoni ni mu gihe kuri YouTube imaze kurebwa na Miliyoni 19. Ku bijyanye n'uko yakinwe cyane'power plays' iri hejuru kuko Diamond Platnumz yagiye aza ku  mu   bihugu bitandukanye ayoboye intonde z'indirimbo zikunzwe mu bice by'Isi ariko aho bumva, bareba bakaba banakurikira umuziki wo mu burasirazuba bw'Afurika.

 

Biragoye ko umuhanzi akora indirimbo nyinshi ahuriyemo n'abandi bahanzi bafite amazina Manini ngo zose azibonere umwanya wo kuzikurikirana. Niyo mpamvu ushobora kwihambira ku ndirimbo imwe ariko igasiga ihinduye amateka y'ubuzima bwawe bwose . Twabonye indirimbo nka Number One ya Diamond na Davido yahinduye urupapuro rw'ubuzima bwa Diamond Platnumz, tubona indirimbo nka Waah ya Diamond na Koffi Olomide yamuhesheje ibihembo, imuhesha akazi, imwongerera abafana mu Isi y'abakunda Rhumba ndetse inaza mu ndirimbo 3 zarebwe cyane zikanacuruzwa cyane ku mbuga za Diamond Platnumz. 


Ushatse gukora igihango kiri bukore amateka wakwigira kuri uyu mugabo wo muri Tanzania. Mu myaka  itatu ishize twabonye Jerusalema ya Master KG na Nomcebo yahinduye amateka ya Master KG  ku buryo nyuma y'uko indirimbo ibaye ikimenyabose yahoraga mu ndege agiye gusarura amafaranga mu bitaramo, mu nama, mu nsengero n'abanyacyubahiro bifuzaga ko abaririmbira, yanamuhesheje ibihembo bitandukanye nk'indirimbo yamenyekanye ku ruhando mpuzamahanga 'best international Song'. Iyi ndirimbo yamenyekanye ku migabane yose ku buryo yari yarabaye nka virusi mu bantu. Master KG yumvwa mu bihugu 183 akaba afite abamwumva kuri Spotify basaga Miliyoni 17.3. Ibi byose abikesha indirimbo imwe yamuhinduriye amateka.

 

Huti huti mu  gushora idindiza iterambere ry'umuhanzi igaca intege umushoramari

 

Ntabwo gukora indirimbo nyinshi mu mwaka ari bibi ariko urabanza ukareba umusaruro watanzwe n'indirimbo zabanje. Niba Harmonize we ubwe bimugora gukora indirimbo yafata isoko ry'Afurika yose tureke no hanze y'Afurika kuko ni ibindi bindi, byagorana ko yahura n'umuhanzi bigatanga umusaruro wagutse. Simvuze ko habura abafana Bruce Melodie yungutse ariko ntabwo byari kimwe no gushaka umuhanzi w'igitinyiro akabahenda (1:55 AM) ariko igihangano kikaza ari akasamutwe gica impaka mu Isi y'umuziki.


Harmonize kuva yatandukana na WCB byaramugoye kongera kwibona afite indirimbo zumvikana ahantu hose nk'uko byahoze ariki mu ikipe ngari ya WCB.


Impamvu ni uko akiri kumwe na bagenzi be bamufashaga kwandika, imiririmbire, bakagirana inama kuva indirimbo itangiye kugeza isojwe. Eddy Kenzo ni umuhanzi mwiza ku ndirimbo mu gihe ahuye n'umurusha izina ariko ntabwo twigeze tubona umuhanzi yaciriye inzira mu ndirimbo'Collabo' ahubwo ize zikunze kwandika amateka.Bivuze ko Nyoola byari bigoye ko iba 'Mega Hit' ariko ntibivuze ko itakunzwe.


Hirya hano i Goma kwa Innos B isoko ryaho riragoye bisaba amayeri menshi ubona ko abandi bahanzi   binabagora kurifatisha usibye Diamond Platnumz nawe ufite ikipe ngari izi neza umuziki n'ibisabwa kugirango indirimbo yahuriwemo itumbagire.

 

Uhereye kuri izi ngero wahita ubona ko indirimbo nyinshi zishobora kurutwa n'imwe yarashe ku ntego.

 

Why yagaruye neza mu kibuga The Ben warimo atega zivamo


Urebye imibare n'ibimenyetso byerekanaga ko The Ben ari gutungwa n'izina yakoze hambere nyamara Isi y'umuziki yarimo isaba kugendera ku muvuduko byakwanga ugasigara ureba aho abandi bageze. Nibyo rero Why yaje ari iturufu arushije abandi bahanzi bo mu burasirazuba bw'Afurika. Muri Uganda bananiwe gukorana na Diamond Platnumz. Icyokora iyo afiteyo igitaramo asiga abakinze ibikarito mu maso ko yahoze yifuza gukorana na Jose Chameleone. Ibi ni amayeri kugirango abone uko avugwa nataha azasigare abakwena.


Diamond Platnumz ntabwo ajya akorana n'umuhanzi adafiteho inyungu. Ndavuga isoko rishya yifuza (urugero Koffi, Innos B na Fally Ipupa) yabashakagaho isoko rya views n'abafana bo mu bihugu bivuga Igifaransa, abakongomani n'abakunda Rhumba. I Burundi yigeze kujyayo mu 2008 ataramamara akorana na Rolilo anamuririmbisha ikirundi none ubu  nta muhanzi uhari wamwigondera usibye ko batakiri inshuti nk'uko Rolilo  aherutse kubitangariza InyaRwanda .


Amaboko atareshya ntaramukanya. Diamond mu Burundi bwose ahafite isoko ntakeneye umuhanzi urimuhesha. Uganda ahafite isoko dore ko ajya ajyayo agahabwa amafaranga menshi agasiga abahanzi baho bijujuta ngo abategura ibitaramo baramubasuguza. Kenya ni cyo gihugu afitemo abafana benshi kurusha no muri Tanzania avuka . Ku itariki 8 Kanama 2022 yigeze guhabwa Miliyoni 230 z'Amashilingi ya Kenya ku minota 10 yaririmbye mu bikorwa byo kwamamaza Raila Odinga. Aha naho nta muhanzi yakorana na we indirimbo kuko ni mu kibuga cye.

 

Ku itariki 03 Kamena 2022 The Ben yakoreye igitaramo i Kampala cyasize gihinduye izina rye risigara ryibazwaho ukuntu akoze igitaramo kwinjira ari 300,000 Frw ku muntu umwe mu gihe byari byarananiye Bebe Cool, Ruger, Jose Chameleone n'abandi bose bahakoreye ibitaramo. Mwibuke ko yari mu bihe byiza akesha Why yakoranye na Diamond Platnumz.

 

The Ben yakoreye ibitaramo bibiri i Kampala aho kwinjira byari bihenze. Igitaramo cya mbere cyitabiriwe n'abasaga 1500 kwinjira byari 22000 Frw na 27000 Frw ku waguze itike ku muryango. Igitaramo cya kabiri itike ya make yari 8000 Frw iya menshi ari 300,000 Frw. Ni mu gihe ibitaramo bya Jose Chameleone, Bebe Cool na Ykee Benda kwinjira byari 5000 Frw. Ruger we icyo yahakoreye kwinjira byari 14000 Frw.

 

The Ben yaje kubona akazi mu Rwanda mu gitaramo cyiswe Rwanda Rebirth Celebration Concert cyo kwizihiza  umunsi wo Kwibohora ariko ahabwa Miliyoni 40 Frw mu bipengeri. Yabanje kwishyuza miliyoni 20 Frw mbere. Ageze mu Rwanda mbere yo kujya ku rubyiniro asaba izindi Miliyoni 10 Frw. Ariko izindi Miliyoni 10 Frw bivugwa ko  ntazo yabonye kuko habayeho ubugambanyi abari gutera inkunga igitaramo bakuramo akarenge birangira nyiri ukugitegura ahombye. 


Bivugwa ko ubu bugambanyi buva ku mushoramari ubona ko The Ben ari gusarura kandi adashaka kumwishyura ayo yamutanzeho nubwo nta masezerano ahari kandi, ngo The Ben akaba ari we wakuwe mu mishinga y'uwo mushoramari aho yavugaga ko The Ben abigendamo biguru ntege.

 

Hari ibitaramo byinshi byabaye tutiriwe turondora  kumvikana  ku ngano y'amafaranga bikanga . Wongereho na Giants Of Africa yamushatse ngo azaririmbe abaca Miliyoni 30,000 Frw birangira akazi gahawe Bruce Melodie kuri Miliyoni 10 Frw. Ibitaramo by'i Burundi yishyuwe arenga miliyoni 40 Frw. Bamwe bemeza ko aya yose ni amafaranga yakabaye agabana na Coach Gael babikesha Why iyo imishinga yabo itazamo ibishirira.


Ku itariki 04 Nzeri 2022 ikipe ya Orion Basketball Club yasinyanye amasezerano na The Ben yo kwamamaza ibikorwa byayo (Brand Ambassador) mu gihe cy'imyaka 5. Bivuze ko aya ari amafaranga yiyongera ku yandi yakabaye asaranganywa hagati y'Umushoramari na The Ben.

 

The Ben i Burundi yeruye ko afite abanzi

 

Ku itariki 01 Ukwakira 2023 kuri Messes Des Officiers igitaramo kigana ku musozo The Ben yateye indirimbo'Ndaje' yakozwe mu myaka ine ishize. Yagiye hanze ku itariki 19 Kamena 2019. Yageze aho arapfukama ku rubyiniro mu guha Imana icyubahiro. Yagize ati:'Twese duhora dushaka gutsinda umwanzi akatuzunguza ariko tukamutsinda. Umwanzi azahora atsindwa ibihe byose'all the time'. Umwanzi uguhiga, ukurwanya wowe aho uri hose azohora atsindwa mu izina rya Yesu'In the name of Jesus'.  

Ku muntu uzi neza gusoma amarangamutima ya muntu ukaba usanzwe umenyereye uwo muntu wahita ubona ko The Ben yari afite intambara arwana nayo mu mutima we akifashisha ijambo ry'Imana mu kwerekana ko afite umwanzi umugera amajanja.


Ijambo umwanzi rigaruka kenshi mu mbwirwaruhame yamaze iminota mike mbere y'uko ava ku rubyiniro. Ati'Hari abantu bashatse kurwanya iki gitaramo cyanjye''.


 Hano yaraturitse ararira kivuga biranga arihanagura. Yarize amasegonda 6 arongera arihanagura .Ati'' Hariho abantu bakurwanya ahantu hose ugenda bakakugirira ishyari bakakuvuga amagambo. Iki gitaramo turi gutegura aha ngaha, abantu barakirwanyije. Ariko Imana irabikoze. Abenshi mwarabyumvise, ndabikwifurije gutsinda umwanzi, niwifuriza mugenzi wawe ineza Imana izaguhe umugisha ndabikwifuriza. Ntabwo naje kubwiriza ariko nzi ko iri jambo riturutse ku Mana. Ndabasabye muzitandukanye n'abategura imigambi mibi!'.

 

Coach Gael aherutse guhakana umugambi wo gukomanyiriza The Ben

 

Umushoramari Coach Gael ahakana ko nta kibi yakorera The Ben kuko baraziranye cyane kandi haramutse hari ikibi ashaka kumukorera haboneka ibimenyetso. Anavuga ko aramutse amwanga haboneka ibintu bisa nabi pe!

 

Umuziki nyarwanda wari ugeze aharyoshye ariko utangiye kuvangirwa ku buro abahanzi bari gukora iyo bwabaga ngo basunike ugere kure y'imbibi z'u Rwanda bazisanga bari kuyoberwa inzira ya nyayo yo gucamo mu gihe abashoramari bakabaye bagira imishinga migari y'igihe kirekire bahugiye  bawugaraguza agati.


 Ntabwo umuhanzi mukuru'Legend' aterwaho rwaserera n'abakabaye bamutera ingabo mu bitugu kuko umuziki ni ubuhanzi. Uhanga neza iyo mu mutwe hameze neza.


Kuri ubu umuziki Nyarwanda ukeneye ko  habaho isaranganya ku mwanya uhabwa abahanzi mu itangazamakuru kuko kumara ukwezi havugwa inkuru imwe ya The Ben, Bruce Melodie na Coach Gael bisubiza inyuma bikanadindiza imishinga y'abahanzi bahagaze neza bakwiriye guhabwa umwanya nabo abafana babo bakamenya ibyo bahugiyemo.

 Icyokora kuba ibi bibazo birimo ubugambanyi buciye mu isura yo kuburizamo ibitaramo, gusaba abaterankunda bakanga gutera inkunga igitaramo, gukorana n'abanyamakuru bakamara igihe bakora inkuru z'ibitagenda gusa ku muhanzi runaka birangira biciye intege umuhanzi akaba yahitamo kwigira mu bindi usibye ko biba binatanga isura mbi ku bafata ibyemezo muri Leta kuko babona umuziki nk'urimo abaryana badashobora guhuza ku buryo bigoye ko umuhanzi yavuga rikijyana bitewe n'isura mbi aba afite yambitswe n'itangazamakuru n'abamwifuriza inabi.

Umuhanzi ufite intumbero zagutse aho gushyigikirwa akagambanirwa bigira ingaruka ku ruziga rw'umuziki w'igihugu kuko amahirwe yakazanye arayafunga andi akifunga.

 Urugero niba ubu Abahanzi nyarwanda bari kwisanga o Burundi na Uganda, Congo, Kenya, i Burayi, Amerika, Aziya na Australia ni amahirwe yari akwiriye gufatiranwa ku buryo harebwa uko umuziki nyarwanda washinga imizi muri iriya Migabane nk'uko Nigeria yabigezeho.

Ariko turikuva i Kigali tukajya  i Bujumbura, tukajya kurwanya bagenzi bacu bari kwitwara neza hirya no hino ku Isi. Nta gihugu gifite umuziki wateye imbere babanje kwangisha abafana abanyabigwi cyangwa se abakoze mbere. Urebe hano mu Karere dutuye i Burundi bubaha Kidumu, Big Fizzo, Rolilo n'abandi. Uganda bubaha Jose Chameleone, n'abandi. Nigeria ba 2Baba baracyahabwa icyubahiro bakwiriye.

 Inaha mu Rwanda niho uzasanga umuhanzi wagize icyo amarira umuziki atubahwa ndetse na ba rumuna be ugasanga ntibakozwa ibyo kumuha agaciro akwiriye kandi nta gasozi katagira abahanuzi. Usibye ko uko byagenda kose buri kiragano kigira abo cyigiraho.

Birashoboka cyane ko abahanzi barenga 20 bakora neza bakaba basunika umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga. Si ngombwa ko umuhanzi umwe aba ari we wumva ko ari kamara ku buryo ajya mu migambi yo kugusha bagenzi aho gutahiriza umugozi umwe.

Mu nkuru itaha tuzareba ingaruka zo guheza inguni ku itangazamakuru ry'imyidagaduro ribogamira ku ruhande runaka. Biragoye ko haboneka umushoramari uhamye wazana aye mu muziki nyarwanda nyuma yo kubona amanyanga awubamo, guhuzagurika no guhora mu matiku atagamije kuryoshya uruganda rw'imyidagaduro ahubwo agamije guhombya, kwangisha no guca intege abahagaze neza mu muziki.

Ibi  byose byagakozwe  n'abatifuriza ineza umuziki nyarwanda ahubwo  bafite ibindi bibagenza birimo gushaka ubwamamare kandi nta kintu shingiro bwubakiyeho, gukorana n'udutsiko tw'abantu batazi batanumva neza umuziki nyarwanda ndetse batanawifuriza ineza.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135522/intambara-yo-gupfubura-umuziki-nyarwanda-ishobora-guhitana-benshi-135522.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)