Iradukunda Bertrand uheruka gutandukana na Musanze FC, yerekeje muri Canada #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Iradukunda Jean Bertrand uzwi nka Kanyarwanda yamaze kwerekeza mu gihugu cya Canada.

Bertrand yerekeje muri Canada nyuma yaho amasezerano ye na Musanze FC aseshwe habayeho ubwumvikane kubera kwerekeza ku mugabane wa America.

Iradukunda Bertrand yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023 agera muri Canada kuri uyu wa Kane.

Nubwo ntamakuru aratangazwa y'ikizakurukiraho kuri uyu mukinnyi niba azakomeza gukina umupira w'Amaguru cyangwa se azahinduka.

Iradukunda Bertrand w'imyaka 25 yerekeje muri Canada nyuma y'igihe kinini akina umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse akaba yaranakinnye kuri Botswana igihe gito.

Ari mu Rwanda yakinnye mu makipe atandakunye arimo Isonga FC, APR FC, Police FC, Kiyovu SC, Mukura VC, Bugesera FC, Gasogi United na Musanze FC.

The post Iradukunda Bertrand uheruka gutandukana na Musanze FC, yerekeje muri Canada appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/iradukunda-bertrand-uheruka-gutandukana-na-musanze-fc-yerekeje-muri-canada/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=iradukunda-bertrand-uheruka-gutandukana-na-musanze-fc-yerekeje-muri-canada

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)