Iserukiramuco Mashariki rigiye kongera kuba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2024 abategura iri serukiramuco bazaba bizihiza imyaka 10 ishize mu rugendo rw'amavugurura n'iterambere bahanze amasomo mu guteza imbere cinema Nyarwanda ikagera ku rwego Mpuzamahanga nk'imwe mu nkingi itanga umusaruro.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023, Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Senga Tresor, yavuze ko kuri iyi nshuro iri serukiramuco rizaba ku wa 25 Ugushyingo 2023 kugeza kuya 1 Ukuboza 2023.

Avuga ko muri uyu mwaka bafite umwihariko wo kuzerekana filime zitarerekanwa ahandi muri Afurika, kandi zizaba zihataniye n'ibihembo. Ati 'Muri uyu mwaka dufite umwihariko wo kuzerekana gusa filime zo muri Afurika, filime zitarerekanwa ahandi muri Afurika ku buryo wazisanga muri Mashariki, zizaza mu irushanwa.'

Iri serukiramuco risanzwe ribera kuri Kigali City Tour, Canal Olympia na Kigali Convention Center n'ahandi rizitabirwa n'ibyamamare mu ngeri zinyuranye, abafite filime bakoze bashaka ko zizerekanwa muri iri serukiramuco, abafatanyabikorwa banyuranye n'abandi.

Yavuze ko muri uyu mwaka bakiriye filime 2,103, aho Akanama Nkemurampaka kagomba kuzicara kagahitamo filime 100 gusa zizerekanwa mu gihe cy'iminsi itandatu. Zigizwe na filime ngufi, filime mbarankuru, filime ndende, filime z'uruhererekane za Televiziyo n'izindi.

Filime itsinze muri buri cyiciro ihabwa igikombe. Tressor Nsenga avuga ko muri uyu mwaka bahisemo ko filime izajya yerekanwa na nyirayo ahari, nyuma agasobanurira abitabiriye umuhango impamvu yayihisemo n'ubutumwa bukubiyemo.

Iri serukiramuco ryatangiye kubera mu Rwanda mu 2015. Nsenga ati 'Muri uyu mwaka icyo turi gushyiramo imbaraga n'uko byibuze ntabwo byari bisanzwe bibaho, kuri iyi nshuro tuzajya twerekana filime na nyirayo ahari kugirango ku munsi ukurikiyeho habeho ibiganiro byagutse, adusobanurire impamvu y'iyo filime, uko yayikoze, ingorane yahuye nazo mu kuyitunganya, amafaranga yayishoyemo n'ibindi.

Uyu muyobozi yavuze ko filime bazahitamo igomba kuba ishingiye cyane ku mateka, ku buryo filime bahisemo bazerekana ku munsi wo gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco izaba igaragaza uko abimukira bo muri Afurika banyura mu nyanjya kugeza bageze mu bihugu bitandukanye by'i Burayi.

Iyi filime yegukanye ibikombe bikomeye ku buryo yitezweho kuzakundwa ubwo uzaba yerekanwa i Kigali.

Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngaruka mwaka rigamije kumenyekanisha filime Nyafurika ndetse n'izo mu Rwanda no kuzikundisha Abanyafurika n'Isi yose muri rusange.

Hategerejwe abantu barenga 2 000 bazitabira iri serukiramuco barimo abakora mu itangazamakuru, abakinnyi bafilime, abazitunganya n'abandi benshi bafite aho bahuriye n'uruganda rwa sinema.

 

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Senga Tresor yatangaje ko kuri iyi nshuro ya cyenda bakiriye filime zirenga 2000 zizavamo 100 zizerekanwa

Iserukiramuco 'Mashariki' rizaba kuwa 25 Ugushyingo kugeza kuya 1 Ukuboza 2023



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135343/iserukiramuco-mashariki-rigiye-kongera-kuba-ryakiriye-filime-zirenga-2000-135343.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)