Aba baririmbyi bavuga ko impamvu nyamukuru bateguye iki gitaramo ku bufatanye bw'amakorali abiri kandi akomeye, "ni uko Vuzimpanda ari yo Injili Bora, mu magambo make dufitanye ubucuti butari ubwa none, tumaranye igihe kirere tuziranyeho byinshi kandi turi n'abo mu itorero rimwe".
Iki gitaramo "Urukundo Live Concert" kizabera muri Kigali - Kimironko, ku rusengero rwitwa Wells Salvation Church. Kizaba ku cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2023. Kizaririmbamo Vuzimpanda choir, Injili Bora choir, Rehoboth Choir n'abandi batari batangazwa.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Hakizimana Jean Damascene, umuyobozi wa Vuzimpanda choir izwi mu ndirimbo "Igira neza" akaba n'umuhuzabikorwa w'iki gitaramo "Urukundo Live Concert", yavuze ko umusaruro wa mbere w'iki gitaramo kidasanzwe "ni uko imitima ya benshi izahembuka".
Ntibikunze kubaho kubona amakorali ahuza imbaraga agafatanya gutegura igitaramo. Ahubwo usanga korali yo mu itorero runaka itegura igitaramo igatumiramo undi mutwe w'abaririmbyi wo mu rindi torero, ni bacye usanga batumira abo basengana kubera ahanini baba bari mu cyo wakwita ihangana. Vuzimpanda na Injili Bora, bo banditse amateka y'ubufatanye budasanzwe.
Hakizimana yavuze kandi ko kuba barateguye iki gitaramo ari amakorali abiri yishyize hamwe kandi yo mu Itorero rimwe, "bizabera urugero andi makorali nk'ikimenyetso cy'ubufatanye n'urukundo". Yongeyeho ko bazaba bari gukusanya inkunga izafasha Injili Bora mu rugendo rw'ivugabutumwa ifite muri Kenya muri uyu mwaka.
Twamubajije uko EPR ikorana n'abaririmbyi bayo, avuga ko "EPR ni itorero ryiza rifatanya n'abaririmbyi baryo, muri rusange ibikorwa byose byateguwe tubimenyesha inama zibishinzwe". Yavuze ko iri torero rishyigikira amakorali yaryo "hakurikijwe igenamigambi buri korali itanga buri mwaka, buri Paruwasi iba ifite ingengo y'imari igenera korali".
Asobanura imbarutso yo guhuza imbaraga hagati ya Vuzimpanda na Injili Bora, yagize ati "Icya mbere twashingiyeho ni ibyifuzo by'abaririmbyi ku mpande zombi bakomeje kubidusaba kubera ubufatanye dufitanye. Ni ugushakisha uburyo twashyigikira urugendo rw'ivugabutumwa inshuti zacu ziri kwitegura kujyamo muri Kenya kuwa 8/12/2023.
Korali Vuzimpanda ikorera umurimo w'Imana muri EPR Kamuhoza. Yavutse kuwa 15/2/1997, ikaba ifite abaririmbyi 64. Intego yabo y'ibanze ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kugeza abantu ku Mana no gukiza imitima yihebye. Umwihariko wabo ni uko abana babyawe n'abaririmbyi babo, nabo bahita baba abaririmbyi muri Vuzimpanda.
Muri Vuzimpanda, barasabana cyane, nta muntu mukuru cyangwa umuto, "twese turangana kuko duhuriye ku murimo w'Imana". Bakora kandi imirimo itandukanye nko kubakira abatishoboye. Babanje kwitwa Korali ya Nyabugogo, nyuma baza kwitwa Vuzimpanda. Igitekerezo cyo gushinga Korali cyatanzwe n'umubyeyi witwaga Kantarama Bonitirida'.
Injili Bora ni imwe mu makorari akomeye mu Rwanda kubera imiririmbire itangaje kandi yihariye yayo. Ibarizwa mu itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) Paruwase ya Gikondo. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Shimwa" yatumbagije ubwamamare bwabo n'izindi.Â
Mu 2019 bakoze igitaramo gikomeye bise "Nzakambakamba Live Concert" bitiriye indirimbo yabo 'Nzakambakamba', cyabereye kuri Bethesda Holy Church. Ni igitaramo iyi korari yatumiyemo andi matsinda nka Gisubizo Ministries, True Promises na Healing worship Team.
Injili Bora ya EPR Gikondo igiye kubanza guhurira mu gitaramo na Vuzimpanda mbre yo kwerekeza muri Kenya
Injili Bora yamamaye mu ndirimbo "Shimwa" iterwa na Jesca Mucyowera
Vuzimpanda choir ya EPR Kamuhoza ifite umwihariko w'ubumwe n'urukundo rutangaje hagati y'abaririmbyi bayo
Vuzimpanda yakoreye agashya Injili Bora yifatanya nayo mu gitaramo kizakusanyirizwmo inkunga yo gufasha injili Bora igiye kwerekeza muri Kenya muri gahunda y'ivugabutumwa
REBA HANO INDIRIMBO "IGIRA NEZA" YA VUZIMPANDA CHOIR
REBA INDIRIMBO "SHIMWA" YA INJILI BORA