Itangazo rirebana n'ibiciro by'ingendo rigenewe abagenzi n'abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange
Minisiteri y'ibikorwaremezo mu Rwanda yatangaje ko ibiciro by'ingendo bitazahinduka ku bakoresha imodoka z'itwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali, naho abajya mu ntara ibiciro bizajya bigenwa n'isoko.
Ibi yabitangaje nyuma yuko hari benshi bakomeza kwibaza niba igiciro cy'urugendo kizahinduka nkuko igiciro cya essance cyahindutse.