Itorero Inyamibwa na Rumaga bagiye guhurira... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo cy'umuco kizajya kiba buri kwezi gishingiye ku mateka by'umwihariko imbyino, ibisigo n'indirimbo muri rusange. Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Iki gitaramo kizajya kiba kigizwe kandi n'imikino rusange kuko cyateguriwe abantu benshi batagiye bamenya inkomoko ya bimwe mu bigize umuco w'u Rwanda.

Hazaba harimo ibyo kunywa, inteko (guteka) bya Kinyarwanda n'ibindi. Habineza Olivier wo muri sosiyete ya Maafrica iri gutegura iki gitaramo yabwiye InyaRwanda ati 'Guhera isaha yose umuntu azazira mbere y'igitaramo azaza ntarungu kuko byose bizaba biba bihari kuri buri wese.'

Mu bandi batumiwe muri iki gitaramo harimo umuhanzi Ruti Joel ndetse n'itsinda rya Shauku Band.

Ruti yatumiwe nk'umuntu ufite album nshya aherutse gushyira ku isoko yise 'Musomandera' azasogongeza abantu, hari kandi Itorero Inyamibwa rikunzwe cyane mu mbyino z'umuco, Rumaga-umusizi umaze gushinga imiziki ndetse na Shauku Band, itsidna ry'umuziki ryibanda cyane ku njyana zirimo Afro-Fusion. 


Iki gitaramo kizaba ku wa 24 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali


Itorero Inyamibwa ryashinze imizi mu muco gakondo ryatumiwe mu gitaramo kizaba ku wa 24 Ugushyingo 2023


Umuhanzi Ruti Joel azamurikira abazitabira iki gitaramo Album ye yise 'Musomandera'


Umusizi Rumaga uherutse gukora igitaramo cye cya mbere yatumiwe muri 'Kigali Kulture Konnect'


Shauku Band izwi mu bitaramo bitandukanye itegerejwe muri iki gitaramo yubakiye kuri njyana zinyuranye

KANDA HANO UREBE IGISIGO 'IGISABISHO'YA JUNIOR RUMAGA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135929/itorero-inyamibwa-na-rumaga-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-cyumuco-135929.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)