Nyuma y'uko abahanzi Nyarwanda, Ariel Wayz na Juno Kizigenza batangaje ko basubitse ibitaramo bagombaga gukorera i Burayi, icyagombaga kubera i Brussels mu Bubiligi basimbujwe Double Jay na Kirikou.
Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo abahanzi Nyarwanda, Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangaje ko ibitaramo bizenguruka u Burayi "Home Away From Home Tour" bagombaga gukora guhera muri uku kwezi babyigije inyuma, amatariki mashya bakazayatangaza vuba.
By'umwihariko byari biteganyijwe ko tariki ya 4 Ugushyingo bagombaga gutaramira mu Bubiligi mu Mujyi wa Brussels.
Nyuma yo kutajyayo, iyi tariki ya 4 Ugushyingo abatuye muri uyu Mujyi bakaba bazataramirwa n'abahanzi babiri b'Abarundi, Double Jay ndetse na Kirikou.
Bakaba n'ubundi bazajyayo binyuze muri "Fusion Events" yateguraga ibitaramo bya Juno na Wayz.
Ibitaramo bya Juno na Wayz
Byari byitezwe ko aba bahanzi bagombaga gutaramira i Hannover ku wa 7 Ukwakira 2023, i Hambourg mu Budage ku wa 8 Ukwakira 2023.
Ku wa 14 Ukwakira 2023 aba bahanzi bari bategerejwe gutaramira muri Norvège, ku wa 21 Ukwakira 2023 bwo bari bategerejwe gutaramira i Birmingham mu Bwongereza.
Ku wa 28 Ukwakira 2023 aba bahanzi bari kuzatamira muri Suède, ku wa 4 Ugushyingo 2023 bakaba bari bategerejwe gutaramira mu Bubiligi.
Ni ibitaramo byagombaga gukomereza mu Butaliyani ku wa 11 Ugushyingo 2023, muri Pologne ku wa 18 Ugushyingo 2023 bigasorezwa mu Bufaransa ku wa 25 Ugushyingo 2023.