Nyuma y'uko Umuryango wa Kiyovu Sports ufashe icyemezo cyo gukura ikipe muri Kompanyi ikagaruka gucungirwa mu muryango, Mvukiyehe Juvenal yabasubije ko ibyo bakora batabizi.
Ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023 nibwo habaye Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yigaga ku ngingo 2; Imikoranire hagati y'Umuryango wa Kiyovu Sports ndetse na Kiyovu Sports Company LTD.
Nibwo hafashwe imyanzuro yasinyweho n'abagize Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports bayobowe na Ndorimana François Regis basanze Kiyovu Sports Company LTD iyobowe na Mvukiyehe Juvenal yarakoze amakosa yatumye ikipe ijya habi, bahitamo kuyambura ikipe by'agateganyo mu gihe bategereje Inteko Rusange izafata umwanzuro.
Mu ibaruwa Mvukiyehe Juvenal umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd yandikiye Ndorimana François Regis, perezida w'umuryango Kiyovu Sports yamubwiye ko ibaruwa bamwandikiye yayibonye ariko ibyo basaba byo gukura ikipe muri Company Ltd bitumvikana bityo ko ahubwo bakwiye gushaka umuntu ubasobanurira amategeko ya Kompanyi (Company).
Ati "Dushingiye ku ibaruwa yanyu yavuzwe haruguru mwanditse musaba ko imicungire ya Kiyovu Sports isubizwa, tunejejwe no kubandikira iyi baruwa tubamenyesha ko ibyo musaba ntibyumvikana kuko byakagombye kuba byemejwe n'abandi banyamigabane bagize Kiyovu Sports Company Ltd, kugira ngo byemezwe cyane utari umunyamigabane umwe."
"Bityo rero turasaba ko wasaba ko hatumizwa inama y'abanyamigabane bagize company kugira ngo ubagezeho icyifuzo cyawe ndetse no kwegera abanyamategeko bafite ubumenyi buhagije mu bya Company kugira ngo murusheho gusobanukirwa uko company zikora bityo bitume mudakomeza gukora amakosa."
Bajya gufata umwanzuro wo gukura Kiyovu Sports muri Company, hashingiwe ko Kiyovu Sports Company LTD yagiye ikora amakosa anyuranye mu bihe bitandukanye kandi akagira ingaruka ku ikipe nko gusesa amasezerano y'abakinnyi binyuranyije n'amategeko ikabihererwa ibihano na FIFA bingana na Miliyoni mirongo inani n'ibihumbi magana cyenda (80,900,000 Frw);"
Hari kandi kuba Kompanyi (Company) itagishoboye gucunga ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe n'abakozi bayo nk'uko bikubiye mu masezerano y'imikoranire Umuryango wagiranye na Kompanyi. Dushingiye ku mikoro make yagaragajwe na Kompanyi ko itagishoboye gutunga ikipe ubu abakinnyi n'abakozi bakaba bamaze kugira ibirarane by'imishahara.
Bisunze ingingo ya 5 y'amasezerano y'imikoranire hagati ya Kompanyi n'Umuryango, abagize Komite Nyobozi bemeje ko ibikorwa bya Siporo byose bya Kiyovu Sports bivanwa muri Kiyovu Sports Company LTD bikaba bisubijwe by'agateganyo mu Muryango wa Kiyovu Sports mu gihe hagitegerejwe ko Inteko Rusange iterana ikabifataho umwanzuro ntakuka.
Source : http://isimbi.rw/siporo/Juvenal-yateye-utwatsi-General-anamubwira-ko-ibyo-akora-atabizi