Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi buvuga ko ikigo cy'Igihugu gifite ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu nshingano-RMB umwaka ushize cyagaruye amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 107 mu baturage. Ni mu rwego rwo gufasha no gusigasira iterambere ry'abaturage bivuye mu musaruro w'aho bakorera ubu bucukuzi.
Niyongira Uzziel, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu yabwiye intyoza.com ko nk'ubuyobozi bw'Akarere bashimira ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubucukuzi-RMB ku gutekereza ku kugira igice cy'umusaruro uva mu bucukuzi bagarura mu baturage, bagafashwa mu bikorwa by'iterambere ry'ahacukurwa amabuye.
Yagize ati' Hari gahunda nziza ikigo RMB gifite, mu musaruro uva mu mabuye y'agaciro bakagira igice bagarura kiza gufasha abaturage aho batuye, cyane cyane ahacukurwa aya mabuye y'agaciro. Umwaka ushize batugeneye Miliyoni 107 zigomba gukoreshwa aho amabuye y'agaciro acukurwa'.
Akomeza ati' Twararebye mu bice bitandukanye mu Mirenge itandukanye, dusanga Umurenge wa Ngamba ucukurwamo amabuye y'agaciro nawo kandi ho nta muriro w'Amashanyarazi wari uhari. Rero twakoranye na REG badukorera uwo mushinga. Umuyoboro warubatswe ariko kubera ko agaciro w'uwo mushinga karutaga Miliyoni 107, n'uyu mwaka RMB yarongeye itugenera izindi Miliyoni 107 nazo zizakomeza kugenda kuri uwo mushinga kugira ngo tubashe kwishyurana na REG.
Agira kandi ati 'Ni igikorwa cyiza cyanashimishije abaturage. Ni na gahunda nziza ituma umuturage utuye hano atabona ubucukuzi nk'ikibazo ahubwo abubona nk'igisubizo, cyane ko ahabona akazi agakoramo ariko bikongera noneho akabona n'ibikorwa remezo bituruka kuri ya mabuye y'agaciro, kuri wa musaruro. Ni igikorwa cyiza dushimira Leta yacu kuko umusaruro ubonetse urashyira ukagera no ku muturage uri hariya utabasha no kuba yabyinjiramo umunsi ku munsi'.
Niyongira Uzziel, asaba abari mu bucukuzi kimwe n'abashoramari bafite gushora imari yabo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri aka karere ko bakongera ishoramari bakava mu bucukuzi bwa Gakondo bakinjira mu bucukuzi bukoresha ikoranabuhanga, mu rwego rwo kugira ngo umusaruro utakara ube mukeya uwo babona wiyongere.
Akarere ka Kamonyi kugeza ubu gafite Kampani 15 zikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu mu buryo bwemewe kuko zahawe ibyangombwa n'Ikigo cy'Igihugu kibufite mu nshingano-RMB. Gusa na none haracyari henshi hacukurwa ariko hatagura ibyangombwa ari naho kenshi havuka ibibazo mu gihe abahagiye bahuye n'impanuka kuko usanga ntawe habazwa, n'uhakorera ukamubura kuko nta byangombwa yahaherewe. Ubuyobozi buvuga ko bukiganira na RMB kugira ngo itange ibyangombwa bityo ahacukurwa hose hagire uhabazwa ndetse byorohe kugenzura no kumenya ubazwa ibikorwa bitandukanye haba ku bacukura n'ibicukurwa.
intyoza