Mu mahugurwa y'umunsi umwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rwahaye abayobozi batandukanye bo mu nzego z'ibanze mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023, yabibukije inshingano bafite mu kubungabunga umuryango Nyarwanda, kuwufasha kwirinda no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana n'ibyaha birishamikiyeho. Yabasabye ko mu gihe hari aho bafite amakuru badakwiye kuyajenjekera, kwirinda amarangamutima ahubwo bagakora Raporo neza kandi zifite ibimenyetso si musiga.
Munana Emmanuel Ntaganira, umukozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana ntawe ukwiye kurizanamo amarangamutima kuko rikomeye, rifite ingaruka mbi zirimo n'impfu cyangwa se ubumuga bwa burundu n'ibindi. Yababwiye kandi ko n'ibihano ubwabyo bikomeye kuko biri mu myaka 20 na 25 y'Igifungo, hakaba n'ibigeza ku gifungo cya burundu.
By'umwihariko ku rikorerwa Abana, yibukije ko Umwana ari umuntu wese yaba umuhungu cyangwa se umukobwa utaruzuza imyaka 18 y'amavuko, kabone nubwo yaba aburaho iminota ngo igihe cye cy'amavuko kigere.
Munana, yakomeje asaba buri wese kuzirikana ko ubukure bw'umwana budapimirwa ku gihagararo, indeshyo cyangwa se umubyimba(umubyibuho). Ati ' Ntukite ku burebure, Ntukite ku biro, Ntukire ku bugufi,â¦.ahubwo ita ku kuvuga ngo uyu mwana, uyu muntu yavutse ryari?'.
Yabasabye kutemera ko umwana agirwa 'ikiraro cy'Umudugudu wose' ngo kuko bazi ko yabyaye kandi birengagije ko byabaye ku bwo guhohoterwa. Yabasabye gushishikarira gutanga amakuru ku bahohotera umwana cyane ko no mu myaka icumi ibyaha bifatiye kuri iri hohoterwa biba bigifite agaciro, bishobora gukurikiranwa uwabikoze akabiryozwa.
Kurengera umwana, ku murinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose bikwiye kutagira umupaka kugera no kubafite ubumuga butandukanye kuko bo ngo haba n'igihe ababahohotera bitwaza ko batavuga cyangwa se batumva cyangwa bafite ubundi bumuga bakibwira ko bitazamenyekana. Yaburiye abameze nk'abo, abibutsa ko amategeko arinda kandi akarengera umwana wese, ķo by'umwihariko inzego z'ibanze zikwiye kubijyamo neza nta marangamutima. Yasabye ko kurwanya no gukimira ikibi kiva mu ihohoterwa biba intego ya buri wese.
Abitabiriye aya mahugurwa, basabwe kutagwa mu mutego w'abanyabyaha, kutaba ibyitso n'abafatanyacyaha mu gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana. Bibukijwe ko niba abarikora bacecetse bagashaka uko bitamenyekana, ababyeyi bagaceceka ku mpamvu zitandukanye, hadakwiye kumvikana umuyobozi wafashe uruhande rwo kubogama ngo abe intandaro yo kubura ubutabera ku wahohotewe. Yibukije kandi ko umuryango urimo ihohoterwa nta terambere, ko kandi urikora wese n'umufasha kurikora no kurihishira batazabura kubiryozwa igihe cyose bazamenyekana.
Munyaneza Theogene