Kicukiro: Umuturage yimanye ibihumbi 80 yita ruswa, bituma aho asohokera bahita bahangiza none asohoka ataragurika.
Umugabo witwa Kalisa Ezekiyeli utuye mu Murenge wa Niboye, Akagari ka Niboye, Umudugudu wa Nyarubande ho mu karere ka Kicukiro, arasaba kurenganurwa.
Uyu mugabo avuga ko yatswe amafaranga ibihumbi 80 kugira ngo rogari iri imbere ye itwikirwe.
Nk'ibisanzwe ko ahakozwe umuhanda, rogari zipfundikirwa n'uwakoze umuhanda nta ruhare rw'umuturage.
Kuri Kalisa we si uko byagenze ahubwo we rogari iri mu marembo ye aho asohokera yarapfundikiwe ni uko maze yakwa ibihumbi 80 yita ruswa ni uko maze yanga ko kuyatanga.
Kalisa yanze gutanga ayo mafaranga bituma uwari wazishyizeho aza kuzisubiza.
Mu mashusho ari ku rubuga rwa X, yerekana imodoka yaje gukuraho Dalletes zapfundikijwe izo rogari.
VIDEWO
Ruswa? Ruswa? Ruswa koko?! 🤔
Niboye: Dallettes zari zaragezeho baragaruka barazitwara, usibye ibyo uyu musaza avuga bya ruswa, uratekereza ko ari iki cyatuma bamwima inzira? 😉@KicukiroDistr @CityofKigali @IngabireImma @RIB_Rw @Rwandapolice @RTDARwanda pic.twitter.com/Nc8COOouWW
â" Oswald Oswakim (@oswaki) October 3, 2023