Mu mwaka wa 2024, u Rwanda ruzaba rufite stade yo ku rwego mpuzamahanga, yemewe na FIFA ishobora kwakira nibura abantu ibihumbi 45 bicaye neza.
Ni sitade Amahoro y'i Remera mu mujyi wa Kigali iri kuvugururwa ku buryo mu mwaka utaha izajya yakira abantu ibihumbi 45 yaba abakurikiye umukino cyangwa se abitabiriye ibirori bisanzwe.