Kigali umuryango wose bawusanze mu nzu umaze iminsi upfuye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore n'umugabo bari batuye mu Kagari ka Gasharu mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo basanzwe mu nzu bari batuyemo bamaze igihe barapfuye.

Imirambo yabo yasanzwe mu nzu mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira 2023.

Abaturanyi bavuze ko babonye amasazi atumuka mu rugo rwabo ndetse no hafi y'amadirishya, bagiye kureba icyabaye basanga bamaze iminsi bapfuye.

Bamwe mu baturage bavuga ko aba bombi bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane ku buryo hari umwe ushobora kuba yishe undi, gusa ubuyobozi bwo buvuga ko bari babanye neza.

Imirambo yabo yajyankwe n'inzego zibishinzwe kugirango hakomeze hakorwe iperereza bamenye icyaba cyabishe



Source : https://yegob.rw/kigali-umuryango-wose-bawusanze-mu-nzu-umaze-iminsi-upfuye/?utm_source=rss=rss=kigali-umuryango-wose-bawusanze-mu-nzu-umaze-iminsi-upfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)